Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwatangiye iperereza kuri Yampano n’umukunzi we, nyuma y’igihe hakwirakwiye amashusho yabo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.
Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yavuze ko barimo gukurikirana iki kibazo ngo harebwe niba aba bombi bagize uruhare mu isakazwa ry’aya mashusho.
Yagize ati“Turimo gukora iperereza ngo tumenye niba hari uruhare bagize mu gutuma aya mashusho ajya hanze. Nibaramutse bagize aho bahuriye n’iyo myitwarire, amategeko azabakurikiranaho icyo cyaha,”
Yagaragaje ko RIB ikurikiza itegeko uko ryanditse, aho gushingira ku buryo abantu baryumva cyangwa baryifuza.
Yasomye Ingingo ya 34 y’Itegeko rigenga ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ku guhererekanya cyangwa gushyira ahagaragara amashusho y’urukozasoni hifashishijwe mudasobwa cyangwa internet. Aho yagize ati: “Itegeko ntiryavuga gufata amashusho, ahubwo rivuga kuyashyira hanze. Abo bafata amashusho nk’ayo ariko ntibayashyire ahagaragara ntabwo baba bacumuye kuri iri tegeko.”
Yongeye kwihanangiriza abantu bafata amashusho nk’ayo, ababwira ko bagomba kuyasiba cyangwa kuyabika ahantu hatari aho yajya hanze.
Ibi byateje impaka ndende mu baturage, bamwe bibaza ku bushobozi bw’abantu mu gukoresha neza ikoranabuhanga, abandi bagaruka ku burenganzira bwite n’amahame agenga imyitwarire ku mbuga nkoranyambaga.


