Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze

Mariupol: Abarwanyi bose bo muri Azovstal bamanitse amaboko, Uburusiya butangaza intsinzi yuzuye.

Uburusiya bwatangaje intsinzi mu rugamba rwabwo rwari rumaze amezi rwo kwigarurira Umujyi wo muri Ukraine uri ku cyambu wa Mariupol uri mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba.

Abategetsi bo mu Burusiya bavuze ko abarwanyi ba nyuma barwanaga ku ruganda rutunganya ibyuma rwa Azovstal rwo muri uwo Mujyi, ubu nabo bamanitse amaboko bishyira mu maboko yabwo.

Mu gihe cy’amezi, abo barwanyi bari baraheze mu buvumo bwo muri iyo nyubako iri ku buso bwa kilometero kare 10, bibuza Uburusiya kwigarurira byuzuye uwo Mujyi kuko na Perezida Putin w’Uburusiya yari yabujije Ingabo ze kurwinjiramo ahubwo zitegekwa kurugota ku buryo nta n’isazi yasohoka.

Uko kuhava kw’abari basigaye kwabaye ku wa gatanu tariki 20 Gicurasi 2022, gusoje igotwa rya mbere ryangije byinshi muri iyi ntambara, ubu Umujyi mwiza uri ku cyambu wa Mariupol ukaba ari amatongo gusa kuko wasenyutse hafi ya wose.

Minisiteri y’Ingabo y’Uburusiya yavuze ko uwo Mujyi n’urwo ruganda rw’ibyuma ubu “byabohowe byuzuye” nyuma yuko abasirikare 531 ba Ukraine bari basigaye bavuye muri urwo ruganda.

Mu itangazo, iyo Minisiteri yongeyeho iti: “Ibice byo munsi y’ubutaka…, aho intagondwa zari zihishe, biragenzurwa byuzuye n’Ingabo z’Uburusiya”.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko abarwanyi ba nyuma bari basigaye barwana kuri urwo ruganda bahawe uruhushya rwo kuhava.

Mbere yaho ku wa gatanu, yabwiye Televiziyo yo muri Ukraine ati: “Uyu munsi abahungu bakiriye [babonye] ubutumwa busobanutse bahawe n’ubuyobozi bwa gisirikare ko bashobora gusohoka bakarokora ubuzima bwabo”.

Uruganda rwabaye amatongo kubera imvura y’amabombe rwasutsweho n’Uburusiya

Related posts

Umukomando ufite ipeti rya Lieutenant Colonel muri FARDC yafatiwe ku rugamba muri Kibumba.

N. FLAVIEN

Chorale Twubakumurimo yo kuri ADEPR Cyamabuye yatunguwe no guhabwa amafaranga ikongezwa impuzankano.

N. FLAVIEN

Musanze: Umurambo w’uruhinja wasanzwe mu bwiherero bwa Kaminuza y’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777