Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, yatsinze mukeba wayo w’ibihe byose Rayon Sports 2-1 maze igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro. Uyu mukino ukaba wari wavugishije benshi, ndetse ku ruhande rwa Rayon Sports bakaba bari bemeje ko bagomba gutsinda APR FC, ngo bagakuraho agasuzuguro.
Uyu wari umukino wo kwishyura wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro 2022 wahuje aya makipe y’amakeba mu Rwanda, ni nyuma y’uko umukino ubanza bari banganyije ubusa ku busa.
APR FC yari yakiriye uyu mukino, yari ibizi neza ko isabwa gutsinda uyu mukino kuko kunganya kose kurimo ibitego kwari gutuma ihita isezererwa mu irushanwa, ibintu yari yahize ko bidashoboka.
APR FC, yari ifite abakinnyi bayo bose nta n’umwe ufite ikibazo cy’imvune, gusa umutoza Adil yari yahisemo kwicaza kapiteni w’iyi Kipe, Manishimwe Djabel, yongera imbaraga mu busatirizi azana Nshuti Innocent, ni mu gihe Rayon Sports yo yaburaga Onana Willy Essomba wavunikiye mu mukino ubanza.
Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi, amakipe yombi ashaka igitego hakiri kare. Bizimana Yannick yahushije igitego ku mupira yari ahawe na Bacca ku munota wa 9, ubwo yateye mu izamu maze Kwizera Olivier akawufata neza cyane.
APR FC yaje gufungura amazamu ku munota wa 12 w’umukino, ku mupira w’umuterekano watewe na Omborenga Fitina maze Nshuti Innocent ahita atsinda igitego cyashimishize abafana ba APR, kigashengura aba Rayon.
Kuva kuri uyu munota, Rayon Sports yashyize igitutu kuri APR FC ishaka igitego cyo kwishyura, maze ku munota wa 41 iza kukibona gitsinzwe na Muhire Kevin kuri penaliti, nyuma y’ikosa Mugisha Gilbert yakoreye Mael Dinjeke mu rubuga rw’amahina. Igice cya mbere kirangira ari 1-1.
APR FC yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego cya kabiri, maze biza kuyihira ku munota wa 48 ubwo Nsabimana Aimable yayitsindiraga igitego cya kabiri.
APR FC yaje gukora impinduka maze Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet binjiramo havamo Bacca na Mugisha Gilbert.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, Mackenzie yahaye umwanya Maxime, ni mu gihe na Prince yaje guha umwanya Ishimwe Kevin.
Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 80 aho Iranzi Jean Claude, Muhire Kevin na Mael Dinjeke bavuyemo, hinjiramo Muvandimwe Jean Marie Vianney, Kwizera Pierrot na Sanogo Sulaiyman.
Rayon Sports yakomeje gushaka uko yakwishyura iki gitego ndetse igenda irema uburyo butandukanye bw’ibitego ariko umunyezamu Pierre n’ubwugarizi ntiborohera ba rutahizamu b’iyi kipe barimo Musa Esenu.
Ku munota wa 85, Sanogo yateye ishoti rikomeye ariko ku bw’amahirwe macye umupira ukubita igiti cy’izamu ugaruka mu kibuga.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC yahise igera kuri Final aho izahura na AS Kigali yasezereye Police FC. Amagambo akaba yashize ivuga ku ba Rayons, yaba Umutoza ndetse n’abafana bikomye Komite yabo bavuga ko bakeneye impinduka ku buryo ngo umwaka utaha batwara ibikombe.
11 babanjemo ku mpande zombi
APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince, Mugisha Bonheuer, Ruboneka Bosco, Kwitonda Alain Bacca, Nshuti Innocent, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick
Rayon Sports: Kwizera Olivier, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Iranzi Jean Claude, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Mugisha François Master, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin, Mael Dinjeke, Rudasingwa Prince na Musa Esenu.




