Amizero
Ahabanza Amakuru Ubutabera Ubuzima

Abana basambanywa n’ababyeyi babo cyangwa abandi bo mu miryango bakomeje kwiyongera.

Abanyarwanda bakunze gukoresha imvugo igira iti ‘iri ni ishyano’, ibi bakaba babivuga bagendeye ku bidasanzwe mu muco nyarwanda biba byagaragaye. Kuba hari ababyeyi cyangwa abo mu muryango bakomeje gusambanya abana, bituma bibabaza cyane benshi mu banyarwanda, bagasaba ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kubakurikirana ariko bikajyana no gukurikirana abasambanya abana muri rusange.

Ibi babitangaza bashingiye ku kuba umubare w’abana basambanywa n’ababyeyi babo ndetse rimwe na rimwe bakanabayera inda ukomeje kwiyongera, kuri ibi hakaniyongeraho ko hari n’abatoroka bahunga ubutabera nyuma yo gukora iki cyaha, ugasanga hari n’abakomeza kwidegembya, rimwe na rimwe bitewe n’imyumvire yo kuvuga ngo ‘ntiteranya’, ‘baravira ngo iki’ n’ibindi byinshi bituma amakuru y’uwasambanyijwe agirwa ibanga.

Umwe mu bangavu ufite imyaka 17 y’amavuko, yatangarije RBA dukesha iyi nkuru ko ubwo yari afite imyaka 15 yasambanyijwe na se umubyara akamutera inda, magingo aya akaba akirwana n’ingaruka z’ihohoterwa yakorewe n’uyu mubyeyi gito.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rugaragaza ko mu myaka itatu ishize uhereye mu 2018, umubare w’abatawe muri yombi kubera ibyaha byo gusambanya abana no kubatera inda wageze ku bantu 13,485.

Abakurikiranyweho ibi byaha biyongereyeho abagera ku 1,897 ugereranije n’imyaka itatu yayibanjirije, abana b’abakobwa bahohotewe bo bagera ku 13,646.

Kimwe mu bikomeje gutera impungenge muri iki kibazo ni umubare w’abana b’abakobwa basambanywa n’ababyeyi babo cyangwa abandi bo mu miryango yabo ukomeza kwiyongera.

Uhereye 2018 Kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Gatandatu umwaka ushize, habarurwaga abana b’abakobwa basaga 1,160 batewe inda muri ubwo buryo.

Aba bana b’abakobwa bavuga ko nyuma yo guterwa inda basigarana ibibazo byo guhabwa akato n’imiryango yabo, ibi bigatizwa umurindi n’uko akenshi ababahotera batoroka mu gihe haba hagitegerejwe ibizava mu bizamini bya ADN/DNA.

Abaturage mu ngeri zitandukanye harimo n’ababyeyi b’abo bana, bagaragaza ko amakimbirane yo mu miryango nayo abigiramo uruhare.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Batamuriza Mireille avuga ko Leta yahagurukiye iki kibazo.

Ku kibazo cy’abasambanya abana bagatoroka ubutabera, Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda Faustin Nkusi yavuze ko bitazabuza abahohotewe guhabwa ubutabera burimo n’indishyi z’akababaro.

Iyo inkiko zibahamije ibyaha zikemeza ko bagomba gutanga indishyi, zikurwa mu mitungo yabo kabone n’iyo baba badahari.

Bamwe mu babyeyi gito usanga bangiza ubuzima bw’abana babo/Photo Internet.

Related posts

Ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Mali na Kenya (Amafoto)

Christian Hakorimana

Tour de France: Umubiligi Tim Mirlier niwe wegukanye agace ka Gatatu

Christian Hakorimana

Urutonde rw’Abayobozi b’Uturere batowe, abashya ndetse n’abasubiye mu myanya bahozemo.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment