Umunyarwandakazi Furaha Appoline Dusingizimana ukomoka mu Mujyi wa Kigali, ahatanye n’abandi ba nyampinga baturuka mu Bihugu bigera kuri 33 hirya no hino ku Isi, mu irushanwa rya Miss Culture International.
Uyu mwari wo ku Kimisagara, yize Biology Chemistry na Geography mu mashuri yisumbuye, kuri ubu yiga Igiforomo (Nursing) muri Kaminuza.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Amizero Rwanda TV, yahishuye ko atewe ishema no guhagararira u Rwanda kandi ko hamwe n’abanyarwanda, yiteguye kwegukana iri rushanwa. Ati: “Icyo mbasaba ni uko mwantora munyuze kuri link maze mukanyongerera amahirwe, nkazagera mu cyiciro cya nyuma”.
TORA MISS FURAHA APPOLINE UNYUZE KURI:
https://pageantvote.net/pageants/1492/contestants/7224
Uyu mukobwa udakunda kuvuga menshi, agaragaza ko akunda cyane abana ndetse ngo akaba akunda ukuri n’icyiza aho kiva kikagera.
Mu byo yanga, ngo yanga akarengane, ikinyoma n’ibindi byose bimeze nkacyo ngo akaba abyanga urunuka.
Ku bijyanye n’ibikunze kuvugwa muri iyi minsi bijyanye n’umuco nyarwanda ukomeza kwangirika, avuga ko hari ababifata uko bitari kuko ngo umuco ukura. Ati: “Yego hari abafata imico yo hanze bakayizana hano, ugasanga umuntu ashaka kwigana naka kandi atazi impamvu akora ibyo akora, ariko nanone natwe ntitwakomeza nk’uko twahoze kuko niba twarambaraga impuzu, uyu munsi twambara imyenda, urumva ko umuco wakuze”.
REBA IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA MISS FURAHA APPOLINE:
Gutora muri iri rushanwa rya Miss Culture International biri gukorerwa kuri murandasi, byatangiye tariki 01 Ukwakira kugeza tariki 30 Ukwakira 2021. Nyuma yo gutora, abahize abandi bazajya muri Afurika y’Epfo, tariki 28 Ugushyingo 2021 kugeza ku ya 04 Ukuboza 2021 ari nayo tariki yo gusoza (Final) maze ikamba ribone nyiraryo.



1 comment
Uyu mwari arashoboye rwose 🙏 byonyine ukuntu asubiza birerekana ko yitonda kandi afite umuco !!! Ntabwo asamara nka bamwe b’ubu !!! Courage mukobwa wacu reka tugutore ugerageze amahirwe.