Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu

Nyagatare: Hatangiye kubakwa uruganda rwa mbere mu Rwanda ruzatunganya amata y’ifu.

Mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba, hatangijwe ku mugaragaro imirimo yo kubaka Uruganda rwa mbere mu Rwanda ruzatunganya amata y’ifu.

Uru ruganda rwa mbere mu Rwanda, biteganyijwe ko ruzuzura mu gihe cy’umwaka umwe gusa kuko imirimo yo kurwubaka igomba gushyirwamo imbaraga, rukazuzura muri Nzeri umwaka utaha wa 2022.

Biteganyijwe ko nirwuzura, ku munsi ruzajya rwakira litiro ibihumbi 500 z’amata ziturutse hirya no hino muri aka Karere kazwiho kugira umukamo utubutse ndetse n’ahandi hahakikije, bikazafasha aborozi bakundaga kumvikana bataka ibihombo bya hato na hato.

Biteganyijwe kandi ko imirimo yo kubaka uru ruganda izarangira rutwaye Miliyari zisaga 45 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko byatangajwe mu gihe imirimo yo kurwubaka yatangizwaga ku mugaragaro na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana.

Uru ruganda rwatangiye kubakwa na Inyange, mu Cyanya cy’inganda cya Rutaraka, ku mwaka ruzajya rushyira ku isoko toni 14,000 cyangwa ibiro Miliyoni 14 by’amata y’ifu. Mu mwaka wa mbere, ruzakora kuri 40% by’ubushobozi bwarwo, ruzagere kuri 80% mu myaka itanu izakurikiraho.

Iyubakwa ry’uru ruganda rije ari igisubizo kuko nirutangira gukora amata bizagabanya amafaranga menshi yashorwaga mu kugura amata y’ifu hanze y’Igihugu.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, MINICOM, igaragaza ko mu mwaka wa 2019 u Rwanda rwashoye Miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda mu gutumiza amata y’ifu hanze y’Igihugu, aho muri uwo mwaka rwaguze hanze y’Igihugu toni zigera ku bihumbi bine(4,000T) z’amata y’ifu.

Iyi mibare igaragaza ko buri mwaka hari ikiyongera ku mata atumizwa hanze kuko mu mwaka wa 2018 hari hatumijwe toni 36,000 ku gaciro ka Miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amata y’ifu akoreshwa mu Rwanda ubundi yatumizwaga mu bihugu by’u Budage, u Buholandi, New Zealand n’u Bubiligi.

Mu Rwanda ubusanzwe haboneka umukamo wa Litiro miliyoni ebyiri n’ibihumbi 200 z’amata buri munsi, 10% gusa by’uyu mukamo bikaba ari byo bikorwamo Yawurute (Yoghurt) na Foromage (Cheese) n’ibindi.

Ibi bituma hari umukamo w’amata wangirika ari na byo uru ruganda rwatangiye kubakwa i Nyagatare ruje gukemura.

Mu gihe uru ruganda ruzaba rwatangiye gukora, ruzabasha kugeza aya mata y’ifu ku isoko ryo mu Bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, ibyo muri COMESA ndetse no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati (Middle East).

Uretse kuba uru ruganda ruzafasha aborozi mu kubagurira umukamo, ruzanatanga akazi ku baturage kazatuma imbere, bikanateza imbere aka gace k’Iburazirazuba by’umwihariko Umujyi wa Nyagatare rwubatsemo.

CG Emmanuel Gasana ari kumwe n’abandi bayobozi yatangije imirimo yo kubaka uru ruganda.
Igishushanyo kigaragaza uko ruzaba rumeze nirwuzura.

Related posts

Ingingo z’ingenzi z’impamvu yo gusaba guhindura amazina ya KAREKE EPA Alliance.

NDAGIJIMANA Flavien

Afrobasketball: U Rwanda rwatsinze DRC mu mukino warebwe na Perezida Kagame (Amafoto)

Christian Hakorimana

Inkomoko y’amafoto y’ababyeyi bari konsa ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga

Shyaka Josbert

Leave a Comment