Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

CAF Confederation Cup: DCMP yo muri DR Congo yatsindiye AS Kigali mu Rwanda amahirwe yo gukomeza arayoyoka.

Mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali yatsinzwe ibitego 2-1 na Daring Club Motema Pembe (DCMP) yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Daring Club Motema Pembe yatangiriye muri iri jonjora rya kabiri bitewe n’uburyo yitwaye mu marushanwa aheruka, yari hejuru mu gice cya mbere yabonyemo ibitego bibiri.

Uburyo bubiri AS Kigali yabonye mu minota 45 ibanza, bwabonetse hakiri kare, ariko Abubakar Lawal wahuzaga neza na Shaban Hussein Tshabalala, ntiyabubyaza umusaruro, aho umwe mu mipira yateye washyizwe muri koruneri na Henock Kama.

DCMP yafunguye amazamu ku munota wa cyenda ku gitego cyinjijwe na William Likuta Luezi nyuma y’umupira wahinduwe na Ikanga Kapela, wari ucitse ba myugariro ba AS Kigali.

Umunyezamu Ntwari Fiacre yafashije AS Kigali kuguma mu mukino, akuramo umupira ukomeye watewe na Kimvuidi Ntikubuka mbere y’uko DCMP ibona igitego cyanzwe kubera kurarira.

Habura umunota umwe ngo igice cya mbere kirangire, Ntwari yakuyemo umupira ukomeye watewe na Christian Nsundi Landu, ariko koruneri yavuyemo ibyazwa umusaruro n’abakinnyi ba DCMP binjije igitego cya kabiri cyabonywe na Katulondi Kati watsindishije umutwe.

Kwinjiza Niyonzima Haruna mu kibuga mu ntangiriro z’igice cya kabiri, byafashije AS Kigali guhindura umukino no gusatira kugeza ubwo yabonaga igitego kimwe cyo kwishyura cyinjijwe na Kwizera Pierrot ku mupira wari uteretse inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ku munota wa 62.

Umutoza Nshimiyimana Eric yahise akora impinduka eshatu, Biramahire Abeddy, Robert Saba na Ahoyikuye Jean Paul bajya mu myanya ya Aboubakar Lawal, Niyibizi Ramadhan na Rukundo Denis.

Abanyamujyi bashoboraga kubona ikindi gitego nyuma y’amasegonda make, ariko umupira wahinduwe na Ishimwe Christian ugora Biramahire wari usigaranye n’umunyezamu, uramutenguha ujya ku ruhande.

Ubundi buryo bwo kwishyura bwabonetse ku munota wa nyuma muri ine y’inyongera, ariko umupira watewe na Biramahire Abeddy ujya ku ruhande mu gihe benshi bari bizeye ko AS Kigali ibonye igitego cyo kwishyura.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku Cyumweru gitaha, tariki ya 24 Ukwakira 2021. AS Kigali ikaba isabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo yizere gukomeza mu ijonjora rya nyuma ribanziriza amatsinda.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

AS Kigali: Ntwari Fiacre, Rukundo Denis, Rurangwa Mossi, Bishira Latif (c), Ishimwe Christian, Butera Andrew, Shaban Hussein, Kakule Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Abubakar Lawal, Niyibizi Ramadhan.

DCMP: Henock Kamalanduaka Kama, Henock Mangindula, Arianom Kasereka, Ikanga Kapela, Ikoyo Iyembe, Katulondi Kati, Christian Nsundi Landu, Mbomba Motu, Likuta Luezi, Kayembe Ndotoni (c), Karim Kimvuindi Ntikubuka.

Src.: IGIHE

Related posts

Abarwanyi ba FLN baturutse i Burundi bagabye igitero ku ngabo z’u Rwanda mu Bweyeye.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Perezida Paul Kagame yakiriye Tshisekedi wa DR Congo wasuye u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’Igihugu RDF.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment