Amizero
Ahabanza Amakuru COVID 19 Politike Ubukungu Uburezi

Haba hari ubufasha mu kwishyura inguzanyo ku barimu bo mu mashuri yigenga bahagarikiwe amasezerano kubera Covid-19 ?

Mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mukuru Mpuzamahanga wa Mwarimu wizihijwe kuwa Kabiri tariki 05 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko hagiye gushakwa igisubizo cy’abarimu bigishaga mu bigo by’amashuri yigenga ariko amasezerano y’akazi bari bafite akaba yarasheshwe mu bihe bya Covid-19 nyamara bari bafite inguzanyo batararangiza kwishyura.

Mbere y’uko Coronavirus igera mu Rwanda, muri Werurwe 2020, benshi mu barimu bakoraga mu bigo byigenga bari barasabye inguzanyo muri Koperative Umwalimu SACCO, bakishyura bisunze imishahara. Icyorezo kikigera mu Gihugu, benshi muri ba nyiri amashuri bahise bahagarika amasezerano maze ba barimu bamara amezi umunani batazi uko ifaranga risa, binatuma batongera kwishyura za nguzanyo.

Guhagarika amasezerano kuri bamwe bari barafashe inguzanyo byabaye umutwaro ukomeye kuko batabashaga kuyishyura nk’uko byakorwaga bari guhembwa. Ibi kandi byatumye habaho gukererwa kwishyura ndetse n’inyungu zayo zigenda ziyongera.

Mu birori by’Umunsi Mpuzamahanga wa mwarimu, wizihijwe tariki ya 5 Ukwakira 2021, Mbonabucya Jean Bosco, wari uhagarariye Urugaga rw’Abarimu bakora mu bigo byigenga yagaragaje ko hari byinshi bishimira bakomeje gufashwamo na leta ariko asaba ko ikibazo cy’inguzanyo kikibabereye umutwaro cyakwigwaho bagafashwa.

Yagize Ati: “Hari ikibazo abarimu bigisha mu bigo byigenga bafite, muri ibi bihe bya Covid-19 ibigo byinshi byasubitse amasezerano bituma inguzanyo bafashe zijya mu bukererwe. Icyo kibazo kibabereye umutwaro uremereye. Byatumye basubiramo amasezerano y’inguzanyo babaha igihe kirekire, kandi abarimu bakora muri leta bo bakomeje guhembwa icyo kibazo ntacyo bagize. Habayeho inyungu ku nguzanyo yakererewe tukaba dusaba inzego zitandukanye by’umwihariko Umwalimu SACCO n’ibindi bigo bibafasha ko bakwiga kuri icyo kibazo kigashakirwa umuti abarimu bo mu bigo byigenga na bo bakagira umutuzo kuko nta wazanye COVID-19”.

Mbonabucya yaboneyeho kandi gucyebura ibigo byigenga, asaba ba nyiri ibi bigo ko na bo bakwiye kujya bifatanya n’abarezi bakababa hafi mu bihe bigoye nk’ibyo bya Covid-19 aho kwihutira gusesa amasezerano y’akazi kuko byatumye abarimu benshi bata akazi, abandi bahitamo gusubira kwigisha mu mashuri ya Leta bitewe no kutitabwaho n’abo bari bitezeho amakiriro mu bihe by’amage.

Dr Uwamariya Valentine / MINEDUC/Photo Internet

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagaragaje ko ikibazo cy’inyungu ku nguzanyo z’abarimu bigishaga mu bigo byigenga bagize ubukererwe mu kwishyura kubera ikibazo cya Covid-19 ko kigiye gushakirwa umuti.

Ati: “Nubwo amasezerano yavuguruwe ariko biracyababereye umutwaro ndagira ngo nsabe uhagarariye Umwalimu SACCO ko twazakorana tukareba niba abo barimu bagabanyirizwa umutwaro kugira ngo babashe kwishyura inguzanyo yabo bitabaremereye cyane. Kuba amasezerano yabo yari yahagaze nta ruhare babigizemo. Tuzakorana na Umwalimu SACCO n’Urugaga rwabo kugira ngo turebe icyo twabafasha”.

Mme Uwambaje Laurence /Umwalimu SACCO/Photo Internet.

Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Madame Uwambaje Laurence, yavuze ko iki kibazo hari byinshi byagikozweho, cyane ko inguzanyo zabo zongeye gusubirwamo hagakorwa amasezerano mashya, bitewe n’ayo umuntu yari asigaje kwishyura ndetse n’inyungu yagombaga kwishyura bigateranywa bigahinduka inguzanyo nshya.

Yavuze ko bitewe n’amabwiriza ibigo by’imari bigenderaho hagikenewe byinshi byo gukorwa kugira ngo inyungu ku nguzanyo zarengeje igihe zigakorerwa amasezerano mashya zakurwaho, bakishyura gusa ayo bari basigaranye.

Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO butangaza ko inguzanyo zavuguruwe muri iki gihe cya COVID-19 zihwanye na 983. 356. 324 Frw zari zarahawe abanyamuryango 441 nk’uko byanditswe na IGIHE dukesha iyi nkuru.

Koperative Umwalimu SACCO, ni Koperative yashyiriweho abarimu, ishyirwaho hagamijwe kubafasha kuzamura imibereho yabo binyuze mu nguzanyo yaba iz’imishinga yo kwiteza imbere, kwiyubakira inzu zo guturamo, gukomeza amashuri,…
Abarimu bo mu mashuri ya Leta bishyura inguzanyo ku nyungu ya 11% mu gihe abo mu mashuri yigenga bishyura inguzanyo ku nyungu ya 14%.

Related posts

Nyuma ya APR FC, Mukura VS yirengeje na Rayon Sports i Huye bajya mu bicu.

NDAGIJIMANA Flavien

Twizerimana Onesme yerekeje muri Police FC

NDAGIJIMANA Flavien

Umunyarwandakazi Furaha Appoline ari guhatana mu irushanwa rya “Miss Culture International” [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment