Kanseri y’inkondo y’umura iri mu ndwara zihitana abagore benshi ku isi, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Imibare igaragaza ko buri mwaka ihitana abarenga ibihumbi 275,000, bikaba ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange.
Nk’uko bitangazwa na World Health Organization (WHO), iyi kanseri iza mu za mbere zibasira abagore, nyamara ikaba imwe mu zishobora kwirindwa no kuvurwa neza iyo ibonetse hakiri kare.
Intandaro nyamukuru ya kanseri y’inkondo y’umura
Kanseri y’inkondo y’umura iterwa ahanini na virusi ya Human Papillomavirus (HPV), yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Nubwo iyi virusi ifite amoko arenga 100, amoko agera kuri 13 ni yo ashobora gutera iyi kanseri.
Amakuru ya Centers for Disease Control and Prevention (CDC) agaragaza ko abantu benshi bashobora kwandura HPV batabizi, bigatuma kwirinda no kwisuzumisha bihabwa agaciro gakomeye.
Ibintu byongera ibyago byo kuyirwara
Hari ibintu byinshi bishobora kongera ibyago byo kwibasirwa n’iyi kanseri, birimo:
- Gutangira imibonano mpuzabitsina ukiri muto
- Kuryamana n’abantu benshi batandukanye
- Kugira ubudahangarwa bw’umubiri budakomeye
- Kunywa itabi
- Gukoresha igihe kirekire ibinini byo kuboneza urubyaro
- Kurwara izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Ibi byose bituma virusi ya HPV ibasha gukura mu mubiri ikagira ingaruka zikomeye.
Ibimenyetso bikwiye kwitabwaho
Mu ntangiriro, iyi kanseri ntikunze kugaragaza ibimenyetso, ari nayo mpamvu abagore basabwa kwisuzumisha kenshi.
Iyo igeze ku rwego rugaragara, ishobora kwigaragaza mu buryo bukurikira:
- Kuva nyuma y’imibonano mpuzabitsina
- Kubabara mu gihe cy’imibonano
- Ururenda rudasanzwe rufite impumuro mbi
- Kubabara mu gice cyo hasi mu nda
- Kuva utari mu mihango
Abagore babona ibi bimenyetso basabwa kwihutira kugana muganga, kuko bishobora no guterwa n’izindi ndwara zisanzwe.
Iravurwa iyo ifashwe hakiri kare
Kanseri y’inkondo y’umura ni imwe mu ndwara za kanseri zishobora gukira burundu iyo ivuwe hakiri kare. Ariko iyo yatinze kumenyekana, ishobora gukwirakwira mu bindi bice by’umubiri, bikagabanya amahirwe yo gukira.
Uburyo bwo kuyivura burimo kubagwa, gukoresha imirasire (radiotherapy) no gukoresha imiti ya chemotherapy, bitewe n’uko umurwayi ameze.
Uko wayirinda: Abagore n’abakobwa bashishikarizwa gufata ingamba zikurikira:
- Gufata urukingo rwa HPV
- Gukoresha agakingirizo
- Kwisuzumisha kenshi
- Kugabanya umubare w’abo mukorana imibonano
- Kureka kunywa itabi
Nk’uko American Cancer Society ibigaragaza, kwirinda no kwisuzumisha hakiri kare ni byo bifasha cyane kugabanya iyi kanseri. Nubwo kanseri y’inkondo y’umura ari ikibazo gikomeye cyibasira abagore benshi, hari amahirwe menshi yo kuyirinda no kuyivura iyo hafashwe ingamba zikwiye.
Kwisuzumisha, kwikingiza no kugira imyitwarire iboneye ni byo bizafasha abagore benshi kwirinda iyi ndwara, bityo bakarushaho kubaho ubuzima buzira umuze.

