Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ibidukikije Ikoranabuhanga ITEGANYAGIHE

Imvura izagabanuka mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2022: ‘Metéo Rwanda’

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, Metéo Rwanda, yatangaje ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa gatanu (kuva taliki 01 kugeza taliki 10), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 120, ibi bikaba bivuze ko ingano y’imvura iteganyijwe muri iki gice izagabanuka ugereranyije n’iyabonetse mu gice cya gatatu cya Mata 2022.

Metéo Rwanda yatangaje ko imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120 ariyo nyinshi iteganyijwe muri iki gice, ikaba iteganyijwe mu Turere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Musanze, Burera no mu Majyaruguru y’Uturere twa Gakenke na Rulindo, mu gihe mu bice bisigaye by’Intara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba, hamwe no mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Nyaruguru, Nyamagabe no mu Mamajyaruguru y’Akarere ka Muhanga izaba iri hasi ho gato.

Biteganyijwe ko imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40 ariyo nkeya izaboneka muri iki gice, ikaba iteganyijwe mu Burasirazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe. Igice kinini gisigaye cy’Intara y’Iburasirazuba ndetse n’igice kimwe cy’Amayaga, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60.

Muri rusange, imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Gihugu muri iki
gice kuko ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 30 na 70. Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi itatu (3) n’iminsi itandatu (6), iminsi igaragaza imvura kurusha indi ikaba ari taliki ya 3, iya 6 n’italiki ya 7.

Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba n’umuyaga ikazaterwa n’isangano ry’imiyaga riherereye mu Karere u Rwanda ruherereyemo riri kwerekeza mu gice cya ruguru
cy’Isi, ryongerera imbaraga imvura ituruka ku miterere ya buri hantu.

Hateganyijwe kandi umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda, uteganyijwe mu Majyaruguru
y’Intara y’Iburasirazuba, mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo no mu Ntara y’Iburengerazuba mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Rubavu, no mu Burengerazuba bw’Uturere twa Nyabihu na
Nyamagabe. Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda uteganyijwe mu bice bisigaye mu Gihugu.

Mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2022, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda. Mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali, ikibaya cya Bugarama, igice cy’Amayaga n’ibice bimwe by’Uturere twa Ngoma na Bugesera niho hateganyijwe ubushyuhe bwinshi kurusha ahandi buzaba buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28. Igipimo cy’ubushyuhe kiri hagati ya dogere selisiyusi 24 na 26 giteganyijwe mu bice bisigaye by’intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali, mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu no mu Ntara y’Amajyepfo uretse mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru no mu Majyaruguru n’Amajyepfo y’Akarere ka Muhanga hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya dogere Selisiyusi 22 na 24.

Mu Majyaruguru y’Intara y’Amajyaruguru muri Parike y’Igihugu y’Iburunga, mu Burengerazuba bw’Uturere twa Nyabihu na Ngororero, mu Burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu niho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20. Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe.

Ikarita igaragaza ingano y’imvura izagwa.
Ikarita igaragaza umuvuduko w’umuyaga
Ikarita igaragaza uko ubushyuhe buzaba bwifashe

Related posts

Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka: Uwasanishije ishusho ya Macron n’iya Hitler yajyanywe mu nkiko

Shyaka Josbert

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yatanze inshingano yerekeza ku rugamba guhangana n’inyeshyamba.

NDAGIJIMANA Flavien

Rayon sport: Guy Bukasa n’umwungiriza we beguye ku mirimo yabo

Christian Hakorimana

Leave a Comment