Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Indege z’intambara za FARDC zatangiye gusuka umuriro mu bice bigenzurwa na M23.

Imirwano yongeye kubura kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2022 hagati y’ingabo za Leta, FARDC na M23 ubwo indege z’intambara za DR Congo zarasaga mu gice kigenzurwa na M23, nk’uko uyu mutwe ubivuga.

Ni nyuma y’icyumweru hari agahenge hagati y’ingabo za Leta n’inyeshyamba za M23 ku rubuga rw’imirwano muri Teritwari ya Rutshuru.

Major Willy Ngoma uvugira M23 Ishami rya gisirikare yabwiye BBC ko indege zarashe “mu gace ka Chanzu na Musungati.”

Chanzu iherereye muri Gurupoma ya Jomba hafi y’ikirunga cya Sabyinyo ahegereye umupaka aho Ibihugu bitatu, DR Congo, u Rwanda na Uganda bihurira.

Yagize ati: “Barashe ahari abaturage, bagamije gutera icyuka cy’ubwoba.”

BBC yagerageje kuvugisha uruhande rw’ingabo za Leta ariko ntacyo ruratangaza kuri ibi bitero bivugwa na M23, n’ibinyamakuru byo muri DR Congo.

Indege ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ziherutse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga mu kirere cya Goma, bivugwa ko ari ibikoresho bishya bije kurwanya inyeshyamba za M23.

Imirwano yongeye kuvugwa mu gihe abategetsi b’akarere bashyize umuhate mu gushaka guhosha amakimbirane, no kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro.

Abantu barenga ibihumbi 300 bamaze kuva mu byabo kuva mu kwezi kwa Kamena(6) muri Rutshuru bahunga imirwano y’ingabo za Leta na M23, nk’uko bivugwa na ONU.

Imibereho yabo mu nkambi z’impunzi ziri hafi ya Goma iteye inkeke nk’uko ishami rya ONU ry’ibikorwa by’ubutabazi OCHA ribivuga.

Imwe muri izi ndege ebyiri, ejo kuwa mbere yinjiye mu kirere cy’u Rwanda, Leta ya Congo ikaba yavuzeko iyo ndege yari mu kazi ko kwegeranya amakuru kandi ko nta ntwaro yari yikoreye, gusa ngo byabaye kwibeshya.

Related posts

Gisenyi: Abarezi bibukijwe ko Igihugu gikeneye abarezi bafite imyumvire n’imigirire ikwiriye.

NDAGIJIMANA Flavien

Burundi-DRC: Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi baganiriye ku mutekano w’Ibihugu byabo n’imishinga ibihuza.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Poly Turikumwe agiye gukora igitaramo cy’amateka yatumiyemo Prosper Nkomezi na Dominic Ashimwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment