Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ikoranabuhanga Politike Trending News

U Rwanda rwagiranye amasezerano y’ubufatanye na Oman

Uruzinduko intumwa z’u Rwanda zagiriye muri Oman rwasize ibihugu byombi bigiranye amasezerano ane y’imikoranire mu nzego zitandukanye, cyane cyane ibijyanye n’ubwikorezi n’ikoranabuhanga.

Abayobozi b’u Rwanda bari muri uru ruzinduko barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier, uw’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ndetse na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf.

Hari kandi Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu.

Nyuma yo guhura kw’intumwa z’u Rwanda n’abo ku ruhande rwa Oman, Guverinoma y’icyo gihugu yatangaje ko ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ibyambu byo ku butaka n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa, aho ibihugu byombi bizungukira ku bikorwa bigamije guteza imbere urwo rwego.

Andi masezerano yasinywe ni ajyanye n’ububiko bwagutse bw’amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga ndetse n’imishinga ijyanye n’ubwenge bw’ubukorano.

Ibihugu byombi bizakorana mu kubaka ubumenyi, kubusangizanya no gushyiraho ingamba n’amategeko agamije kuzamura urwo rwego rw’ikoranabuhanga hagati yabyo.

Hasinywe kandi amasezerano ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere aho sosiyete ya Oman Air, izatangira gukorera ingendo zayo i Kigali muri Kamena uyu mwaka.

Oman Air izajya igirira i Kigali ingendo rbyiri mu cyumweru, kandi nta handi ibanje guhagarara.

Amasezerano ya kane ibihugu byombi byagiranye na yo ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere yasinywe hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo Oman Airports Company. Ibihugu byombi bizafatanya guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere bwabyo binyuze mu kureba ishoramari rihuriweho ryakorwa, kubaka ibikorwaremezo no gusangira ubunararibonye.

Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko amasezerano yasinywe ari intambwe yindi nziza ibihugu byombi biteye kandi ko abaturage babyo bazabyungukiramo.

Minisitiri w’Ubwikorezi, Itumanaho n’Ikoranabuhanga muri Oman, Bin Hamoud Al Maawali, yavuze ko inzego ibihugu byombi bizakoranamo zigamije gufasha icyo gihugu kwagura imikoranire na Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze kandi ko bishimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Oman, bikaba n’uburyo bwo guharura inzira y’imikoranire hagati y’Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika muri rusange.

Uruzinduko rw’abayobozi b’u Rwanda ruri mu murongo wo gushimangira umubano n’ubufatanye na Oman

Related posts

U Rwanda na RDC byinjiye mu biganiro biganisha ku isenywa rya FDLR

NDAYISHIMIYE Libos

Amateka y’itariki ya 20 Mutarama, itariki y’irahira rya Perezida wa Amerika kuva mu 1937.

N. FLAVIEN

Minisitiri Nduhungirehe yamaganye ikinamico ya FARDC ku musirikare wiswe umunyarwanda.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777