Amizero
Amakuru Imikino

Tour de France 2021: Tadej Pogacar yegukanye agace ka 17 akomeza kwanikira abandi ku rutonde rusange

Mu gihe hakinwaga agace ka 17 k’iri rushanwa, Richard Carapaz ukomoka muri Equateur ndetse na Jonas Vingegaard wo muri Denmark nibo bonyine bagerageje kwegera Tadej Pogacar wegukanye aka gace, akanaboneraho kwerekana ko iri rushanwa arishaka.

Aka gace ka 17 kagombaga kurangirira ahitwa Portet ari naho muri iri rushanwa hari ubutumburuke bwo hejuru cyane (Metero 2215), Pogacar ukinira UAE yakarangije ari imbere kuko  Richard Carapaz ukomoka muri Equateur ndetse na Jonas Vingegaard wo muri Denmark aribo bonyine babashije kumwegera kuko yabasizeho amasegonda macye.

Mu gihe ibilometero 115 bya mbere bitari bigoranye, ibilometero 13.2 bikurikiyeho byari bifite impinga y’umuzamuko wa 7%, ibilometero 7.4 bikurikiyeho bifite umuzamuko wa 8.3%, naho ibilometero 16 bya nyuma bifite ipinga y’umuzamuko ya 8.7%.

Ku bilometero bya nyuma niho Pogacar yavuye mu gikundi maze yanikira abandi bari kumwe nawe, asigarana gusa na Rigoberto Uran (EF Education Nippo), Richard Carapaz (Ineos-Grenadiers), Jonas Vingegaard (Jumbo-Visma), Jonathan Castroviejo (Ineos-Grenadiers), Ben O’Conor (AG2R-Citroën)  nabo bamukurikiraga bibagoye.

Mu zindi mpinduka zaranze uyu munsi, uwitwa Steven Kruijswijk ukinira ikipe ya Jumbo Visma nawe yikuye muri iri siganwa nyuma yuko avuze ko ari kuribwa n’umutwe utamwerera gukomeza. Mu nshuro esheshatu uyu mugabo ukomoka mu Buholandi akinnye Tour de France, ni ubwa mbere atabashije kugera Champs Elysee, aho iri siganwa risanzwe rirangirira. Muri 2018 yari yarangije ku mwanya wa 5 naho muri 2019 arangiza ku mwanya wa 3.

Related posts

Ntibisanzwe: Ubushinwa bwakoze ukwezi kuzamurikira Isi ku rugero rukubye inshuro 8 ukwaremwe n’Imana.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Abana batishoboye bagera kuri 250 bahawe ibikoresho bibafasha gusubira ku ishuri muri gahunda ya “ONE BODA BODA PER CHILD”. [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Imvura nyinshi yaguye yangije ibikorwaremezo, abaturage basigara iheruheru [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment