Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Afrobasket zone 5: U Rwanda rutsinze umukino warwo wa gatatu (Amafoto)

Mu irushanwa ryo gushaka itike y’imikino nyafurika ya Basketball (Fiba Women’s Afrobasket qualifiers) riri kubera i Kigali, u Rwanda rwatsinze Sudan y’amajyepfo mu mukino wa gatatu.

Ni umukino wa kabiri mu mikino y’umunsi wa gatatu. Muri uyu mukino u Rwanda rutsinze amanota 65 kuri 52 ya South Sudan.

Agace ka mbere karangiye ari amanota 16 y’u Rwanda kuri 12 ya Sudan y’amajyefo, agace ka kabiri habonekamo amanota 11 y’u Rwanda kuri 10 ya Sudan y’amajyefo, agace ka gatatu habonekamo amanota 16 y’u Rwanda kuri 20 Sudan y’amajyepfo, mu gihe agace ka kane habonetsemo amanota 22 y’u Rwanda kuri 10 ya Sudan y’amajyepfo.

Kapiteni w’u Rwanda Tierra Henderson Monay niwe watsinze amanota menshi, 21, akurikirwa na Bella Murekatete watsinze amanota 12. Naho ku ruhande rwa Sudan y’amajyepfo, umukinnyi Nyanduoth Gach Lok niwe watsinze amanota menshi, 14, mu gihe mugenzi we  Perina James Leimen yatsinze amanota 13

Umukino wabanje wahuje ikipe ya Misiri (Egypt) ndetse n’ikipe y’igihugu ya Kenya. Uyu mukino warangiye ikipe y’igihugu ya Misiri (Egypt) itsinze Kenya amanota 107 kuri 106

Agace ka mbere karangiye ari amanota 11 ya Misiri kuri 36 ya Kenya, agace ka kabiri kabonekamo amanota 30 ya Misiri  kuri 34 ya Kenya, agace ka gatatu kabonekamo amanota 35 ya Misiri  kuri 22 ya Kenya mu gihe agace ka kane kabonetsemo amanota 35 ya Misiri  kuri 22 ya Kenya.

Muri uyu mukino Elgedawy Raneem wa Egypt niwe watsinze amanota menshi, 24 akurikirwa na Merar Abdelgawad watsinze 22. Ku ruhande rwa Kenya, Victoria Leynolds yatsinze amanota 16 akurikirwa na Felmas Odhiambo Koranga watsinze amanota 19.

Kuri uyu wa kane tariki ya 15 Nyakanga 2021 hateganijwe akaruhuko, amakipe yose akazagaruka ku wa gatanu mu mikino ya 1/2 aho isaa cyenda (3PM) Misiri izacakirana na Sudan y’amajyepfo mu gihe saa kumi n’ebyili (6PM) u Rwanda ruzisobanura na Kenya.

Related posts

Perezida Macron w’u Bufaransa yageze i Kinshasa mu ruzinduko rutavugwaho rumwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Israel Mbonyi yataramiye abanyarwanda mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival yambaye imyenda y’ibara rya gisirikare.

NDAGIJIMANA Flavien

Imyitwarire ya Kim Jong Un, kimwe mu bihangayikishije Yoon Seok-youl, Perezida mushya wa Koreya y’Epfo.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment