Korali Twubakumurimo ibarizwa ku Itorero ADEPR Cyamabuye, Paruwasi ya Jenda, Ururembo rwa Rubavu yataramiye abo mu Gashangiro muri Paruwasi ya Bukane, Ururembo rwa Muhoza, basubizwamo imbaraga n’ibihangano byayo ndetse n’uburyo baririmbira Imana batizigama.
Iyi Korali yo muri Paruwasi ya Jenda, yasuye Itorero rya Gashangiro riri mu nkengero z’Umujyi wa Musanze, ahari Igiterane cyateguwe na Korali Amahoro basanzwe bafitanye ubucuti, maze bafatanya gusangira ibyiza.
Iki giterane cya Korali Amahoro cyari kigamije kumurika Umuzingo (Album) w’amajwi n’amashusho, cyanitabiriwe na Korali AGAPE yo mu Karere ka Rulindo. Bose bakaba barahurije hamwe imbaraga bashyigikira umurimo w’Imana mu buryo bw’indirimbo ndetse no gutanga ubutunzi bwabo.
Iryivuze Jean Claude uyobora Korali Twubakumurimo yo kuri ADEPR Cyamabuye, yavuze ko basuye mu Gashangiro kubera umubano mwiza basanzwe bafitanye na Korali Amahoro, bityo ngo bakaba baritabye ubutumire bwayo baza kuyishyigikira.
Yagize ati: “Batwitabaje mu gikorwa gikomeye cyo kumurika Umuzingo wabo, nk’inshuti zacu rero za hafi ntabwo twari kubatererana ahubwo twaje turaririmba ndetse tubaha n’amafaranga kuko byose bifasha mu ivugabutumwa rijyana n’imirimo”.
Korali Twubakumurimo imaze gukora ivugabutumwa ahantu hatandukanye, ikaba imaze no gukora Umuzingo umwe w’amajwi n’amashusho uriho indirimbo z’amateka nk’iyiswe “Iwacu ku Cyamabuye” igaragaza amateka yose y’umurimo w’Imana kuva Itorero ADEPR ryagera muri aka gace ka Cyamabuye muri Jenda.



