Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Russia: Perezida Putin yirukanye Jenerali wari ushinzwe ibikoresho.

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yirukanye Jenerali wari ushinzwe kuyobora ibikorwa byo gutanga ibikoresho ku gisirikare cy’iki Gihugu byagabanyije umuvuduko muri Ukraine.

Jenerali Dmitry Bulgakov, wungirije umukuru w’igisirikare cy’Uburusiya, yakuwe ku mwanya we ku wa gatandatu, nkuko minisiteri y’ingabo yabitangaje ku rubuga rwa Telegram.

Iyi minisiteri yavuze ko uyu Jenerali, w’imyaka 67, “yarekuwe” kugira ngo abone uko ajya mu kandi kazi.

Azasimburwa na Koloneli Jenerali Mikhail Mizintsev, wayoboye igikorwa cy’Uburusiya cyo kugota umujyi uri ku cyambu wa Mariupol muri Ukraine.

Jenerali Bulgakov yari ashinzwe ibikoresho by’igisirikare cy’Uburusiya kuva mu mwaka wa 2008 nk’uko tubikesha BBC.

Ndetse ni we wari ushinzwe gutuma igisirikare cy’Uburusiya gikomeza kugerwaho n’ibikoresho nyuma yuko abasirikare babwo boherejwe muri Syria mu mwaka wa 2015.

Bamwe mu babikurikiranira hafi bavuga ko mu mezi ya vuba aha ashize yashyizwe ku ruhande mu Burusiya, benshi bakamwegekaho ko ari we watumye habaho ikibazo gikomeye cyo kugeza ibikoresho ku basirikare, cyabangamiye gutera intambwe kw’Uburusiya, kigasiga abasirikare babwo bafite ibikoresho bicyeya.

Mu mezi ya vuba aha ashize, byabaye ngombwa ko Uburusiya bwegera Koreya ya ruguru na Iran, ebyiri mu nshuti busigaranye kugira ngo bubone imbunda zindi za rutura hamwe n’indege zigenda nta bapilote bazirimo zizwi nka drones.

Kuri ubu hari amakuru avuga ko Perezida w’Uburusiya ubu ari we ubwe wafashe inshingano yo kuyobora intambara, ndetse akaba yatangiye we ubwe guha amategeko abajenerali bari ku rugamba muri Ukraine.

Abategetsi bo muri Amerika babwiye CNN ko “uburyo bw’ubuyobozi bw’ingabo budakora neza” i Moscow kandi bukomeje kurushaho kumera gutyo, bwatumye Putin agira uruhare rwo mu bikorwa rurushijeho muri iyi ntambara.

Mu kwezi gushize, abategetsi bo muri minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza bumvikanishije ko Putin yashyize ku ruhande/mu kato Minisitiri w’ingabo z’Uburusiya Sergei Shoigu, nyuma yuko abategetsi bo ku rwego rwo hejuru bo muri minisiteri y’ingabo batangiye gukwena/kunenga “ubuyobozi budatanga umusaruro kandi butazi aho ibintu bigeze” bwa Jenerali Shoigu.

Hagati aho, ikinyamakuru The New York Times cyatangaje ko Putin yimye uruhushya abakuru b’ingabo rwo kuva mu mujyi wa Kherson wo mu majyepfo, abasirikare ba Ukraine barimo gusatira gahoro gahoro.

Icyo kinyamakuru cyasubiyemo amagambo y’abakora mu butasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko uko kubangira kuhava kwateje kugabanuka kw’ishyaka/umurava mu basirikare b’Uburusiya bari muri uwo mujyi.

Ahanini, abo basirikare bahagarikiwe imiyoboro inyuramo ibikoresho, bakaba bacungira gusa ku ruhererekane rw’amateme bakoze yo kuba bifashishije, kugira ngo bashobore kubona ibindi bikoresho.

Related posts

Pasiteri Ezra Mpyisi yujuje Ikinyejana ageze ku Isi.

NDAGIJIMANA Flavien

Babuwa Samson wari wahagaritswe na Kiyovu sport yasabye imbabazi

NDAGIJIMANA Flavien

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente avuga ko ibibazo byugarije Afurika muri iki gihe bisaba imyumvire mishya.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment