Amizero
Ahabanza Amakuru Politike

Rubavu: Minisitiri w’Ubutegetsi yasabye ko imirimo yo kubaka isoko ry’aka Karere isubukurwa bitarenze ibyumweru bibiri.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye ko mu byumweru bibiri ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bugomba kuba bwasubukuye imirimo yo kubaka isoko rya Rubavu rimaze imyaka isaga 10 ryaradindiye.

Minisitiri Gatabazi uri mu ruzinduko rw’akazi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, kuri uyu wa Kane yasuye ibikorwa by’iterambere mu Karere ka Rubavu birimo n’ahagombaga kubakwa isoko rishya ry’aka Karere.

Isoko rya Rubavu ryahoze rizwi nk’irya Gisenyi, ni umushinga munini watangiye mu 2010, aho ryari kuba ari isoko rigezweho kandi rizafasha mu bucuruzi bwaba ubw’abanyarwanda ndetse n’abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Kuva icyo gihe imirimo yaryo yaradindiye, ntiriruzura.

Minisitiri Gatabazi wari uri kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François n’abayobozi batandukanye muri iyi ntara basuye aho iri soko ryadindiye riherereye bagaragarizwa imbogamizi zitandukanye zatumye ritarangirira igihe ngo ribyazwe umusaruro wari uteganyijwe.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari imbogamizi zagiye zituma ritubakwa ngo rirangire ariko ibyabaye byabaye ubu rigomba gusubukurwa ndetse mu ntangiro za Kemana 2021, imirimo ikaba irimbanyije.

Ati: “Ibyabaye byarabaye hajemo Covid-19, n’ibindi bibazo ni iki gisabwa kugira ngo Guverineri aze atangize imirimo maze ryubakwe? Niba mwihaye ibyumweru bibiri ni ukuvuga ko tariki 5 Kemana 2021, Guverineri azaze atangize imirimo”.

Ku rundi ruhande Ikigo cy’abashoramari cya RICO [Rubavu Investment Company] ari nacyo cyeguriwe isoko cyagaragaje ko habayeho imbogamizi zirimo inyigo zatumye gusubukura imirimo yo kuryubaka bidakorwa.

Umuyobozi wa RICO, Twagirayezu Pierre Celestin, yagize ati: “Habanje imanza biba inzira ndende ku buryo ku wa 21 Ukuboza 2020, nibwo twasinye amasezerano twiha amezi atandatu , ariko nyuma yo kurihabwa twashatse rwiyemezamirimo ariko tubanje kwiga ibikenewe.

Yakomeje agira ati: “Ubu rwiyemezamirimo yarabonetse turimo gutegura amasezerano ku buryo ku wa mbere tuzahura akayasinya, muri make twatindijwe n’inyigo”.

Iri soko rya Rubavu ryari ryaratangiye kubakwa n’akarere mu 2010, Akarere kaza kunanirwa biturutse ku mikoro riza kugurishwa Sosiyete ya ABBA Ltd. Icyo gihe Komite Nyobozi y’Akarere mu masezerano yari yagiranye na ABBA Ltd yavugaga ko igomba gutanga miliyari 1,3 Frw.

Ukunaniranwa hagati y’ubuyobozi bw’akarere na ABBA Ltd byatumye hitabazwa inkiko ndetse nyuma y’imanza zahuriwemo byaje kurangira akarere gatsinze, maze tariki 7 Gashyantare 2017, Umuhesha w’Inkiko ashyikiriza iryo soko rya kijyambere rya Gisenyi Ubuyobozi bw’Akarere.

Byasabaga ko Akarere kabanza kurihabwa n’Inama y’Abaminisitiri rikavanwa mu mutungo bwite wa leta nabyo bikorwa mu 2019 ari nabwo ibiganiro byahise bitangira hagati y’akarere n’abikorera.

Mu Ukuboza 2020, nibwo akarere ka Rubavu kashyikirije RICO iri isoko rya Rubavu ngo abe ariyo itangira kuryubaka.

Kuri uyu wa Kane nyuma y’ayo masezerano hagati y’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na RICO, bahererekanyije ububasha, bivuze ko RICO ariyo igiye kuryubaka ndetse ikaba yahawe ibyumweru bibiri byo kuba yatangira.

Iri soko ryatangiye kubakwa muri 2010/Photo IGIHE
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV aganira n’abayobozi bose barebwa n’iri soko/Photo IGIHE

Src.: IGIHE

Related posts

Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Bimwe mu byaranze tariki 7 Mata 1994.

NDAGIJIMANA Flavien

Habayintwali Valens wari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda yasanzwe mu nzu yapfuye.

NDAGIJIMANA Flavien

Tour de France: Mark Cavendish yegukanye agace ka 13 ashyikira Eddy Merchx’s (Video)

Christian Hakorimana

1 comment

Urimubenshi May 21, 2021 at 1:39 pm

Courage Honorable GATABAZI. Wenda ubwo ari wowe barakumvira naho abandi baravuze bisigara aho babivugiye.

Reply

Leave a Comment