Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Kiyovu Sport yatangaje abakinnyi 15 basezerewe

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Nyakanga, Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi 15 ndetse n’abandi bafashaga abatoza.

Mu butumwa ya nyujije kuri Twitter yayo, yagize iti “Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burashimira abakinnyi 15 basoje amasezerano y’akazi bakaba batazakomezanya n’ikipe mu mwaka utaha w’imikino. Turashimira kandi bamwe mu bagize ‘staff technique’ na bo batazakomezanya n’ikipe.”

Mu bakinnyi batandukanye na Kiyovu Sports harimo Babuwa Samson wari usoje amasezerano ye akaba yifuzwa na Rayon Sports nyuma yo kuba yarasezeye ubwo Shampiyona ya 2020/21 yari imaze gushyirwaho akadomo.

Mu bandi bamaze kwerekeza muyandi makipe Armel Ghislain waguzwe na Gasogi United, Saba Robert waguzwe na AS Kigali, Fiston Munezero wirukanywe muri Kamena.

Mu bandi twavuga hari Nyirinkindi Saleh wifuzwa na Musanze FC, Habamahoro Vincent wifuzwa na Mukura Victory Sports, Ndahimana Isiaq wahoze muri Etincelle, Ndayisenga Hamidu, Tubane Kames, Bwanakweli Emmanuel, Sibomana Arafat, Mbanzo Nkoto Karim na Ngenzi Issa.

Mu mwaka mushya w’imikino, Kiyovu sport izayoborwa n’umutoza wayo mushya Haringingo Francis Christian akaba azungirizwa na Rwaka Claude na Nduwimana Pablo mu gihe Ndaruhutse Théogène azatoza abanyezamu.

Ibi bivuze ko Kiyovu sport yatandukanye n’abari bagize staff yose mu mwaka w’imikino ushize barimo Kalisa François na Banamwana Camarade bari abatoza bungirije, Rashid wari umutoza w’abanyezamu na Ntwari Ibrahim ‘Djemba’ wari ushinzwe ibikoresho.

Mu mwaka w’imikino ushize Kiyovu sport yarangije iri ku mwanya wa mbere mu makipe 8 yahataniraga kutamanuka mu cyiciro cya 2, ikaba yari ifite 13 mu mikino 7, imikino yatojwe iri kumwe n’umutoza Etienne Ndayiragije wamaze gusezera ubwo yari asoje amasezerano ye.

Related posts

Afrobasket zone 5: U Rwanda rutsinze umukino warwo wa gatatu (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Nyuma y’imyaka 5 atahagera, Perezida Museveni aje mu Rwanda mu ndege ya gisirikare.

NDAGIJIMANA Flavien

Inkuru y’agahinda ya Valérie uregwa kwica umugabo wamukoreye iyicarubozo kuva mu buto bwe

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment