Amizero
Ahabanza Amakuru Ubukungu Ubuzima

Rubavu: ‘Agahinda ntikica kagira mubi’. Imvugo y’umukecuru w’imyaka 68 urara ku makoma akiyorosa andi.

Umukecuru witwa Mukundufite Jaquéline w’imyaka 68 wanashyizwe mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe nk’ikimenyetso cy’uko atishoboye, arasaba ubufasha kuko ngo agiye kuzicwa n’imbeho, imvura n’ibindi bibi bitandukanye biterwa n’imibereho mibi abayemo, ngo akaba agiye kuzicwa n’agahinda aterwa no kubura umwitaho kandi afite Igihugu cyiza nk’u Rwanda.

Uyu mukecuru utuye mu Mudugudu wa Gasenyi, Akagari ka Burinda, Umurenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, aba mu nzu igizwe n’uruganiriro n’ibyumba bibiri. Gusa uyirebye ubona yaratobotse amabati, ku buryo uyirimo ubona ari nko hanze, ibintu bituma ubuzima bukomeje kumusharirira.

Aganira n’umunyamakuru wa AMIZERO.RW, yagize ati: “Ni uku mbaho kurya ni rimwe na rimwe, inzu yanjye amabati yaratobotse mu gihe cy’imvura njya gucumbika. Ndifuza ko yasanwa nkahabwa n’ibindi bikoresho byo mu nzu nka matora mbese nanjye sinkomeze kurara ku makoma no kwiyorosa andi kuko mbayeho nabi cyane nk’uko mubyibonera”.

Abaturanyi b’uyu mukecuru nabo bahamirije umunyamakuru ko ubuzima abayemo atari ubwo kwihanganirwa. Baratabaza uwo ari we wese ngo yitabweho kuko nta n’akazi agihabwa nyuma yo kugaragaza ko afite intege nke z’umubiri.

Mukamana Déborah ati: “Abayeho nabi cyane kenshi atungwa natwe. Nibura inzu ye isakawe agahabwa n’ibikoresho byo kwifashisha mu rugo agashakirwa n’aho yajya akura icyo kurya, nawe akabaho neza atuje, arangwa n’isuku iminsi ye yo kubaho yakomeza kwiyongera”.

Habiyakare Aimable na we ati: “Mu kwezi gushize kwa Cumi twamujyanye kwa muganga yarwaye malaria. Kurara mu nzu nk’iyi abamo nta n’inzitiramibu ni ikibazo gikomeye cyane.Ubuyobozi rwose bumwumve bumufashe atazaducika azize ibibazo bishobora gushakirwa ibisubizo”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise yavuze ko ikibazo cy’uyu mukecuru kizwi kandi ashonje ahishiwe. Ati: “Iki kibazo cye kirazwi gusa twahereye ku bababaye cyane kurusha abandi ariko nawe si ukumwirengagiza, ari mu bagiye gufashwa vuba kandi turabyihutisha bitewe nuko amikoro ahagaze yaba kuri twe no ku bafatanyabikorwa”.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu buvuga ko hari n’abandi bazakomeza gufashwa hagamijwe ko bagira imibereho myiza ngo ahanini bizagirwamo uruhare n’abafatanyabikorwa batandukanye n’inteko z’abaturage zizakomeza gufatanya n’ubuyobozi mu guhitamo ababanza gufashwa bitewe nuko bababaye kurusha abandi n’ubwo hari n’abaturage bavuga ko hari igihe hatangwa ruswa ibintu ntibihabwe abo byari bikwiriye bigatuma hari abakomeza gusigara inyuma mu iterambere.

Agiye kuzicwa n’agahinda aterwa no kubura umwitaho.
Inzu ye imeze nko hanze kuko iyo uyirimo uba ureba hanze.
Abaturanyi b’uyu mukecuru nabo bemezako abayeho nabi cyane.

Yanditswe na Yves Mukundente @AMIZERO.RW

Related posts

Kiyovu Sport yatangaje abakinnyi 15 basezerewe

NDAGIJIMANA Flavien

Nigeria: Indege ya gisirikare yahanuwe n’amabandi.

NDAGIJIMANA Flavien

Chorale Goshen yongeye kuzamura imvamutima za benshi mu ndirimbo “Isi nta cyizere” [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment