Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Perezida Tshisekedi yahamagariye urubyiruko kwitabira intambara ku Rwanda.

Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaciye amarenga ko igihe kigeze ngo atangize intambara ku Rwanda, nyuma yo kwerura ko uburyo bwa dipolomasi butagishobora gutanga umutekano mu burasirazuba bw’Igihugu cye, ahamagarira abarimo urubyiruko kwitabira iyo gahunda ku bwinshi.

Ni amagambo akomeye yavuze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 3 Ugushyingo 2022, mu gihe ingabo za Congo, FARDC, zikomeje guhangana n’umutwe wa M23.

Muri iri jambo ryatambutse kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu, RTNC, Félix Tshisekedi yahamagariye inzego zose mu Gihugu zaba abanyapolitiki, abaturage n’inzego z’umutekano, guhagurukira rimwe bakarwanira ubusugire bw’Igihugu, kubera ko umutwe wa M23 utoroheye ingabo za Leta.

Ni umutwe Tshisekedi avuga ko urimo “gufashwa n’u Rwanda mu basirikare n’ibikoresho.” Umaze amezi asaga ane ugenzura umujyi wa Bunagana wo ku mupaka wa Uganda, ariko ubu wamaze kwigarurira na Rutshuru, ndetse hari ubwoba ko ushobora no gufata umujyi wa Goma n’ubwo Ingabo z’amahanga zikomeje kuba nyinshi zishaka kuwuhashya.

Yavuze ko atari bishya ko imitwe yitwaje intwaro yo mu Gihugu n’ituruka mu mahanga iteza umutekano muke mu burasirazuba bw’Igihugu, igamije kwicukurira amabuye y’agaciro.

Nyamara ngo Igihugu cye cyagerageje gutsura umubano n’Ibihugu icyenda baturanye harimo no kuzamura ubufatanye bw’u Rwanda na Uganda, ariko batungurwa no kongera kubyuka k’umutwe wa M23, wari waratsinzwe mu 2013.

Yakomeje ati: “Binyuze mu birego by’ibinyoma ko FARDC ifasha FDLR, u Rwanda rugamije kwigarurira amabuye y’agaciro yacu, rwiyemeje guhungabanya umutekano w’uburasirazuba bw’Igihugu kugira ngo habe ahantu buri wese akora icyo yishakiye, mu nyungu zarwo.”

Ibyo ariko akabivuga yirengagije ko M23 igizwe n’abanye-Congo, ndetse mu bihe bitandatukanye yasinyanye amasezerano na Leta yagombaga gufasha mu kugarura amahoro mu burasirazuba bw’Igihugu, ahubwo uyu mutwe ugashinja Leta kutayaha agaciro.

Mu guca amarenga ko intambara yeruye ari yo itahiwe, Tshisekedi yavuze ko mu gukemura ibibazo RDC irimo, yari ifite amahitamo abiri: dipolomasi cyangwa intambara.

Tshisekedi yakomeje ati: “Nahisemo kubanza ubwo buryo mbere, mbere yo kugera ku bwa kabiri mu gihe nta musaruro bwaba butanze.”

Yakomeje ati: “Ndagira ngo nibutse ko kwemera gushaka umuti binyuze mu mahoro ntaho bihuriye no kuba turi abanyantege nke cyangwa dufite ubushobozi buke bwo guhangana n’uwo ari we wese watugabaho intambara ashaka kugerageza ukwihangana kwacu, ahubwo ni umuco wacu w’amahoro.”

Muri ubwo buryo, Tshisekedi ngo yahuye n’abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ku wa 20 Kamena 2022 i Nairobi, ndetse ku wa 6 Nyakanga 2022 ahura na Perezida Paul Kagame i Luanda, bari kumwe na Perezida João Lourenço.

Nyuma yongeye guhura na Perezida Kagame na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, ubwo bahuriraga i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo bitabiraga Inteko ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye.

Yakomeje ati: “Ibyo byose nta musaruro w’amahoro byigeze bitanga.”

Perezida Tshisekedi yashimangiye ko afite inshingano ahabwa n’Itegeko nshinga, ryo kurwana ku busugire bw’Igihugu cye kugeza ku gitambo cya nyuma.

Yabwiye abaturage ko bafatanyije bahindura Isi, anasaba abasirikare gushyira imbere gukunda Igihugu cyabo, kurinda neza ubusugire bw’Igihugu no kurinda umutekano w’Abanye-Congo ku gitero cyose cyabagabwaho n’aho cyaza giturutse hose.

Yanabwiye abanyapolitiki ati: “Intambara twashowemo n’abaturanyi bacu isaba ubwitange bwa buri wese muri twe. Uyu ni wo mwanya wo kurenga ibidutandukaya muri politiki kugira ngo turwane ku Gihugu cyacu cyatubyaye.”

Yavuze ko Igihugu gikeneye amaboko y’abahungu n’abakobwa bacyo, ko uyu atari wo mwanya wo gukoresha imvugo zibiba urwango cyangwa amacakubiri byibasira abavuga Ikinyarwanda, ko n’uzabikora azahanwa.

Muri iyo mbwirwaruhame kandi, Perezida Tshisekedi yaburiye abo yise “abagambanyi n’izindi nyangabirama zikorera mu nyugu z’umwanzi.” Yavuze ko abo bantu bose bagomba kugezwa imbere y’amategeko.

Yakomeje ati: “Ku rundi ruhande, ndongera gushimangira ubusabe mperuka gutanga ku rubyiruko rwacu rushaka kwiyandikisha mu gisirikare, nibutsa amabwiriza natanze ku Mugaba Mukuru w’Ingabo bwo kwihutisha gushyiraho ibigo bifasha mu kwinjiza abasirikare bashya, mu ntara 26 z’Igihugu cyacu.”

Yabwiye abaturage ko nta muntu uzaza gutabara Igihugu cyabo, “uretse twe ubwacu, dushyize hamwe.”

Mu gihe urugamba rukomeje, DR Congo yakomeje gushinja ubugambanyi bamwe mu basirikare bayo bakomeye.

Uheruka gutabwa muri yombi ni Colonel Serge Mavinga wari uyoboye batayo yiswe ’Jungle’ iheruka kwirukanwa n’umutwe wa M23 mu gace ka Ntamugenga muri Rutshuru. Yatawe muri yombi ndetse akomeje guhatwa ibibazo n’ubushinjacyaha bwa gisirikare, ashijwa ubugambanyi.

Yafunzwe nyuma y’abandi ba Colonel babiri barimo Désiré Lobo Kamuhanda na Diadia wa Diadia, bashinjwa ko bayoboye urugamba nabi bagatuma umujyi wa Bunagana ugwa mu maboko ya M23, muri Kamena 2022.

Mu mezi abiri ashize nabwo Ingabo za Congo zataye muri yombi Général Philémon wari umuhuzabikorwa wa gisirikare mu ntara za Tshopo, Ituri, Kivu zombi na Maniema, ashijwa ubugambanyi.

Aregwa ko ngo yatanze amabwiriza ku bayobozi b’ingabo akuriye ngo bazabererekere M23 ifate umujyi wa Goma. Abatanze amakuru bavuga ko bamuvuyemo uwo mugambi utarasohora.

DR Congo ivuga ko kuva intambara yatangira, nibura abantu barenga 200,000 bamaze kuvanwa mu byabo muri Rutshuru.

Perezida Tshisekedi yakoze iyi mbwirwaruhame mu gihe kuva kuri uyu wa Kane itsinda ry’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya DR Congo riyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Gilbert Kabanda, ryatangiye uruzinduko i Goma, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Ni uruzinduko rugamije gukurikirana ibibazo by’umutekano n’ingaruka zabyo, no gutera ingabo mu bitugu abari ku rugamba.

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gutangaza ko ikomeje gukurikiranira hafi ibibera muri DRC, ndetse ko inzego z’umutekano zarwo ziryamiye amajanja ku mipaka.

Inkuru ya Igihe.

Related posts

Perezida Tshisekedi yabuze mu biganiro by’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere bisuzuma ikibazo cy’umutekano muke muri DRC.

NDAGIJIMANA Flavien

Imikino Olempike: umutoza umwe yirukanwe undi ahabwa gasopo

NDAGIJIMANA Flavien

Amateka ya Musenyeri Vincent Harolimana umaze imyaka 10 ayobora Diyoseze Gotolika ya Ruhengeri.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment