Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu Uburezi Ubuzima

Minisitiri w’Intebe yeruye avuga ko batibagiwe ‘Iguriro rya mwarimu’ ahubwo ko basanze ridashoboka.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard yabwiye abarimu ko gushyiraho iduka ryihariye rigenewe abarimu ari ibintu bidashoboka kubera umubare w’abarimu bari mu Gihugu ndetse no kuba baherereye mu midugudu yose.

Yabigarutseho ubwo yasubizaga ikibazo yabajijwe n’umwe mu barimu kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2022, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Umwarimu ishingiro ry’impinduka nziza mu burezi’.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard wari uhagarariye Umukuru w’Igihugu muri ibi birori, yagarutse kuri gahunda zitandukanye Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho igamije kuzamura imibereho myiza ya mwarimu kugira ngo umusaruro atanga urusheho kuba mwiza.

Muri ibi birori kandi habayeho umwanya w’ibibazo no kungurana ibitekerezo aho mu bibazo byabajijwe harimo icyagarukaga ku ihahiro rya mwarimu ‘Teacher Shop’.

Ni iduka ryagombaga kuba ryihariye ku barimu aho bari bagaragaje ko riramutse rishyizweho, ryajya ribafasha mu guhahiramo cyane cyane muri ibi bihe by’ibiciro byiganjemo iby’ibiribwa bikomeje gutumbagira.

Ni ukuvuga ko niba muri rusange isukari igura 1500Frw, muri iryo duka ho yashoboraga gushyirwa ku 1000Frw. Ibi bikaba ariko byagenda ku bindi bicuruzwa cyane cyane ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi cyane cyane mu miryango.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yabwiye abarimu ko gushyiraho iryo guriro rigenewe abarimu bitashoboka ariko mu rwego rwo gufasha abarimu kujyana n’ibiciro byo ku isoko bongerewe umushahara.

Ati: “Mwarimu Shop ntabwo twayibagiwe ahubwo twasanze idashoboka. Ndagira ngo mbabwize ukuri, mu nama nk’iyi muri abarezi tuba tugomba kubabwiza ukuri kugira ngo duteze imbere Igihugu cyacu. Igituma twongeye umushahara wa mwarimu muri biriya byiciro mwabonye ni uko twari twatekereje ‘Mwarimu Shop’ tuza gusanga igoye kuyikora mu Rwanda kubera ko niba abarimu bari mu Karere kamwe, dufate nka Nyaruguru cyangwa Gicumbi […] iryo duka warishyira he? Ko aho warishyira hose, nonese mwarimu kugira ngo ajye kugura umunyu cyangwa isukari ko bagiye bari mu mirenge n’utugari tunyuranye, yajya atega moto agiye kugura isukari?”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko icyo nka guverinoma basanze gishoboka ari ukongera umushahara kugira ngo mwarimu abashe kugira ubushobozi bwo kujya kugura ku masoko asanzwe.

Ati: “Twasanze ‘Mwarimu Shop’ igoye, hanyuma turavuga duti kugira ngo ubuzima bwe bugende neza reka ducungire ahubwo mu mushahara, tuwongere, ahahire ahasanzwe ariko yabonye umushahara wigiye hejuru. Naho Mwarimu Shop kereka ugize imwe muri buri Karere.”

Yakomeje agira ati: “Kandi ntabwo bishoboka ko Igihugu cyabona iduka muri buri kagari aho ishuri ryubatse kuko nanone abarimu baba ari bake ku kigo ntabwo wafata abarimu 12 ngo ububakire iduka ryabo bonyine. Murumva namwe ko gushyira mu bikorwa ‘Mwarimu Shop’ ni ibintu byagorana cyane kurusha uko twamwongerera umushahara agahahira ahantu hasanzwe. Ni uko twabigenje ntabwo kibagiranye.”

Muri ibi birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu hahembwe abarimu 10 babaye indashyikirwa, aho bahawe moto zizajya zibunganira mu kazi banahabwa n’icyemezo cy’uko babaye indashyikirwa nk’uko tubikesha Igihe.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirenge ari kumwe na Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine n’abandi bashyitsi.

Related posts

M23 yagose Umujyi wa Rutshuru ubarizwamo Ibiro bya Teritwari.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Congo Brazzaville.

NDAGIJIMANA Flavien

Gakenke: Inkuba zikomeje kwibasira Radio yifashishwa mu bukangurambaga butandukanye.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment