Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Indirimbo ‘Inkuru’ y’umuhanzi David Mufasha ikangurira abantu kuva mu byaha yasohotse [Video].

Umuhanzi David Mufasha usanzwe uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yakoze indirimbo yise ‘Inkuru’ aho akangurira abakiri mu byaha kubivamo bakaza kwa Yesu kuko ari we Mwami uruta abandi bose ndetse akaba ari we ushobora gukiza ibyaha bikababarirwa rwose.

Mu kiganiro yagiranye na WWW.AMIZERO.RW, Umuhanzi David Mufasha yavuze ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari “ukubwira abantu b’Imana ko hakiri ibyiringiro, bakomeze bizere Imana ndetse n’abataragera ku rwego rwo kwakira agakiza haracyari imbabazi z’Uwiteka baze bakire agakiza Yesu arabababarira”.

REBA VIDEO Y’INDIRIMBO “INKURU BY DAVID MUFASHA”:

David Mufasha ni umusore ushima Imana watangiye umuziki mu mwaka wa 2017, gusa abitangira afite imbogamizi nyinshi zirimo no kutabona umwanya uhagije n’ubushobozi, hakubitiraho na Covid-19 yatumye akora gacye gacye, ubu ariko ngo akaba aje mu mbaraga z’Uwiteka kuko hari byinshi yakoze.

Uyu muhanzi wazamuye impano ye ari mu ma Korali atandukanye, avuga ko gukorera Imana bitagira imipaka kuko waba uri muri Korali cyangwa uririmba uri umwe (ibyo bita ku giti cyawe) ngo “byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza” kuko ngo icya mbere gikomeye ari agakiza gatangwa na Yesu.

Yasabye abatuye Isi kureka kwirebera mu ndorerwamo y’amadini, bagafasha abakiri mu byaha kubivamo aho kubacira imanza kuko ngo na Yesu yaje aje gushaka “intama zazimiye”. Mu ndirimbo ze nyinshi ngo agitunganya, abakunzi be bakazabona kugira neza kwa Yesu ndetse n’imbabazi za nyazo atanga ku bamwemerera akababera Umwami n’Umukiza.

Uyu muhanzi ahamya ko Imana ihari kandi ikomeje gukora ibitangaza.
Iyi ndirimbo yayikoranye n’abandi bahanzi kugirango bafatanye kuzamura Ijwi rihamagarira abantu gusanga Yesu.

Related posts

Urushize cyera ruhinyuza intwari: Tanzania yemeye kwinjira muri gahunda ya COVAX

NDAGIJIMANA Flavien

Zimwe mu ngingo zibandwaho mu kiganiro Perezida Kagame agirana na RBA.

NDAGIJIMANA Flavien

Gen Mubarakh Muganga yitabiriye inama y’Abagaba b’Ingabo muri Afurika.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment