Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko Prof Jean Bosco Harelimana wari Umuyobozi Mukuru wa RCA (Rwanda Cooperative Agency) yakuwe kuri uyu mwanya, asimbuzwa by’agateganyo Pacifique Mugwaneza usanzwe ari umuyobozi wungirije muri iki Kigo.
Iri tangazo rya Minisitiri w’Intebe ryasohotse mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023, rivuga ko Prof Jean Bosco Harelimana yakuwe kuri uyu mwanya “kubera ibibazo by’imiyoborere”.
Prof. Jean Harelimana wakuwe ku Buyobozi bukuru bwa RCA, yari yagiye kuri uyu mwanya mu mwaka wa 2018, mbere yaho akaba yarakoze inshingano zitandukanye zirimo no kuba umwalimu mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya Ruhengeri (INES-Ruhengeri), muri 2006 yigishije muri Kaminuza zitandukanye zo mu Bihugu nk’u Rwanda, Senegal, Benin, Ethiopia n’u Bubiligi.
Prof Jean Bosco Harelimana yirukanwe ku Buyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative mu gihe hakomeje kuvugwa ibibazo uruhuri mu makoperative atandukanye harimo ay’abamotari, abahinzi borozi, n’andi menshi hirya no hino mu Gihugu.
