Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Imikino Imyidagaduro

APR FC yatsinze Sunrise FC ifata umwanya wa mbere ihigitse Musanze FC.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yatsinze Sunrise FC y’i Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, biyihesha kwicara ku ntebe y’icyubahiro iyihagurukijeho Musanze FC yo mu Majyaruguru yari imaze iminsi iyoboye shampiyona y’icyiciro cya mbere 2023/2024 mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Ku kibuga cya Sunrise FC i Nyagatare, APR FC yari yagiye gukina umukino w’ikirarane wo ku munsi wa 5 wa Shampiyona, yari ifite akazi katoroshye ko gutsinda iyi kipe yari mu rugo, mu mukino utarabereye igihe bitewe nuko APR FC yari iri mu irushanwa nyafurika rya CAF Champions League.

N’ubwo mu bigango n’ubushongore wabonaga APR FC igomba gutsinda, Sunrise FC nayo yari yahigiye gutsinda APR FC bitewe nuko yavugaga ko umukino uheruka banganyije na Kiyovu Sports bityo uw’uyu munsi wo bagomba kuwutsinda, ibyari gutuma Musanze FC iguma ku mwanya w’icyubahiro.

Aka ya nkoko iri iwabo ishonda umukara, kuva umusifuzi agitangiza umukino ku isaha ya Saa cyenda, Sunrise FC yagerageje gukina neza ibifashijwemo n’abakinnyi bayo barimo Murenzi Patrick wari uri gukina mu kibuga hagati abuza abakinnyi ba APR FC amahwemo no kuri Mukoghotya wageragezaga kurekura amashoti ariko akanyura impande y’izamu.

Uku kwihagararaho kwa Sunrise FC kwatumye igice cya mbere kirangira bikiri ubusa ku busa (0-0). Mu gice cya Kabiri nabwo byakomeje kugorana habura ikipe yafungura amazamu ariko bigeze nko ku munota wa 70, umutoza wa APR FC akora impinduka azana Ruboneka Jean Bosco mu kibuga hagati noneho batangira gusatira cyane, ibyatanze icyizere ko bashobora gutsinda.

Ahagana ku munota wa 81, Mugisha Gilbert yakoreweho ikosa na Nzayisenga Jean d’Amour mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi atanga penariti (penality) yatewe neza na Victor Mbaoma, igitego cya mbere cya APR FC kiba kirabonetse ari nacyo rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino warangiye APR FC yegukanye intsinzi ku gitego 1-0.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yahise yisubiza icyubahiro, yicara ku mwanya wa mbere n’amanota 25 iwukuyeho Musanze FC yo ifite amanota 23 ikaba yari iwicayeho kuva shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu bagabo yatangira.

Nyuma y’uyu mukino, ikipe ya gatatu ni Police FC ifite amanota 22, Rayon Sports ikaza ku mwanya wa kane n’amanota 20 mu gihe Kiyovu Sports ari iya gatanu n’amanota 16. Ikipe iza ku mwanya wa nyuma ari wo wa 16, ni Bugesera FC n’amanota 9.

Sunrise FC yagerageje uko ishoboye ariko biranga biba iby’ubusa/Photo Internet.
Umutoza wa APR FC amaze gusimbuza ibintu byahise bihinduka mu kibuga/Photo Internet.
Sunrise FC yatangiye yotsa igitutu APR FC ariko aka bukuru kakazamo/Photo Internet.

 

Related posts

DRC: Imyiteguro ikakaye y’urugamba rwo kwambura M23 Bunagana irarimbanije.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Amashyuza yakururaga benshi yaburiwe irengero kubera imitingito imaze iminsi.

NDAGIJIMANA Flavien

M23 yatanze impuruza ku biri gukorerwa abatutsi b’i Masisi.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment