Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo, Patrick Muyaya Katembwe, yatangaje ko inama y’umutekano yayobowe n’Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo na Polisi yafatiwemo imyanzuro itandukanye ikakaye irimo n’uwo gufungira inzira zose Igihugu gituranyi cy’u Rwanda.
Iyi nama y’umutekano yatumijwe nyuma y’uko M23 ifashe Umujyi muto ariko ufite kinini uvuze wa Kitchanga muri Teritwari ya Masisi, ikaba yaratumijwe nyuma y’uko indege y’igisirikare cya Congo (Sukhoi-25) yinjiye ubugira gatatu mu Rwanda, bikaba ngombwa ko Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere ziyirasaho ndetse ikangirika uruhande rw’iburyo.
Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni we wayoboye iyi nama yigaga ku bibazo by’umutekano muke uri mu Gihugu, by’umwihariko mu Burasirazuba ahari Umutwe wa M23 wigaruriye agace k’ingenzi (Zone strategique) ka Kitchanga, yanzura ko u Rwanda rugiye gufungirwa inzira zose.
Iri tangazo rigira riti: “Perezida wa Repubulika yamenyesheje inama y’abaminisitiri ko yayoboye inama y’inzego z’umutekano yiga ku bibazo by’umutekano by’umwihariko mu gace ka Kitchanga no mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yizeza abaturage cyane abo muri Kivu y’Amajyaruguru ko ingamba zose zafashwe zirimo gufungira amayira u Rwanda na M23”.
N’ubwo ryashyizwe ahagaragara, iri tangazo ntirisobanura neza uburyo u Rwanda rugiye gufungirwa inzira. Gusa mu busesenguzi bwa bamwe bumvikanisha ko nta gishya kirimo kuko Leta ya DR Congo isanzwe ifite umurongo yafashe wo kwikuraho ibibazo biyireba ikabigereka ku muturanyi ari we u Rwanda.
Hari ababona ko Leta ya DR Congo ishobora guhubuka ikaba yafunga imipaka yo ku butaka iyihuza n’u Rwanda, icyemezo ngo cyagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abatuye Goma na Bukavu ndetse n’ibice byose bihahira muri iyo Mijyi kuko ngo kuri ubu usanga bahahira cyane mu Rwanda bitewe n’uko imihanda yose y’ibanze yinjira muri Goma yafunzwe.
Ngo kuba iyi mihanda yarafunzwe, bikwiriye gutuma Leta ya DR Congo yitwararika ku cyemezo cyose kirebana n’imipaka igihuza n’u Rwanda mu kwirinda ko yashyira mu kaga abaturage bayo baba basigaranye inzira rukumbi yo guhaha buri kimwe cyose (dodo, amazi, ibiribwa muri rusange n’ibindi bicuruzwa DR Congo itumiza hanze) bakoresheje indege nyamara ubu buryo bukaba buhenze cyane.
N’ubwo M23 yamaze kwigarurira Kitchanga bidasubirwaho ndetse n’uduce tuyikikije, igisirikare cya Leta ya DR Congo cyo kivuga ko cyavuye muri Kitshanga ari amayeri y’urugamba kugira ngo bazabone uko bigaranzura M23 ndetse banirinde ko hatakara ubuzima bw’abantu benshi nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Operasiyo Sokola II, Lt Col Ndjike Kayiko.
