Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu

“Dukwiye gutega amatwi abaturage tukumva ibibazo byabo”: Minisitiri GATABAZI.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Honorable Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko ibibazo by’abaturage akenshi bikomezwa no kutabatega amatwi, ugasanga bacuragizwa n’abayobozi babasubiza aho barenganiye.

Ibi Minisitiri Gatabazi yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021 ubwo yari mu kiganiro Ubusesenguzi bwimbitse kuri Energy Radio ikorera mu Karere ka Musanze. Mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “UMUYOBOZI MU BATURAGE, ABATURAGE KU MUYOBOZI: Uruhurirane Nsigasira-Bwumvikane mu kuboneza amategeko?“, cyari kiyobowe na bwana Patrick Uwineza ari kumwe n’abasesenguzi Dr Sisi Jean Damascène na Dr Manirere Jean d’Amour, bibanze ku burenganzira bw’umuturage mu ruhando rw’Imiyoborere myiza.

Minisitiri Gatabazi, Dr Manirere na Patrick Uwineza/Photo Energy Radio.

Nyuma yo kugaragaza ibitekerezo by’abaturage mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho usanga hari abavuga ko barenganywa n’abayobozi, bakomoje ku ihame ry’uburenganzira bwa muntu rivuga ko ‘Aho uburenganzira bwawe burangirira ariho ubwa mugenzi wawe butangirira’. Ugendeye kuri iri hame, ngo usanga hari abataryubahiriza kuko ngo buri wese aba yumva ko ibye ari byo byashyirwa imbere. Gusa ngo aha ni ho hazamo Leta igafasha mu guhuza ndetse no kureberera inyungu z’umuturage, we shingiro ry’iterambere ry’Igihugu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, wari umutumirwa muri iki kiganiro, yavuze ko abaturage b’u Rwanda ari abaturage beza kandi bumva, gusa ngo hari abayobozi bababangamira mu iterambere bakabahoza mu nzira babasiragiza. Ati: “Rwose abaturage bacu ni abaturage beza kandi bumva. Njye ndabihamya kuko nakiriye benshi ku Ntara kandi ugasanga ibibazo bye byitwa ko byari byarananiranye hasi bihise bikemuka. Akenshi usanga umuturage arenganira hasi, yajya ku rwego rwisumbuye nko kwa Gitifu bati subira kwa Mudugudu kandi ariho yarenganiye. Ubwo se murumva Mudugudu yamurenganura ate kandi ari we wamurenganyije ku ikubitiro”.

Yakomeje agira ati: “Njye nafashe umwanya ndamanuka njye kuri terrain cyangwa se nkohereza abatekinisiye (Technicians) ariko iyo twageragayo twasangaga byarapfiriye hasi kandi bigakemuka mu buryo butagoranye”.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari abayobozi batumva neza icyo ‘kwita ku muturage’ ari cyo, aboneraho gusaba abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze kwita ku muturage bakumva ibibazo bye ndetse bakabikemura mu maguru mashya kuko ngo akenshi umuturage aba afite ukuri n’ubwo ngo hari bacye cyane baba bashaka imanza gusa.

Ati: “Yego hari na ba bandi b’abanyamahugu bazi kuburana bagambiriye guhuguza bagenzi babo ngo babarye utwabo ariko abo ni bacye cyane kandi nabo iyo wicaye ukaganira nabo bagenda bumva gacye gacye ku buryo hari n’igihe agera aho akakubwiza ukuri”.

U Rwanda ni kimwe mu Bihugu biha agaciro umuturage kuko umuturage ari we ushingirwaho ibikorwa byose biganisha ku iterambere hakurikijwe rya hame rya Politiki rivuga ko ‘Ubuyobozi bwiza ari ubw’abaturage, bushirwaho n’abaturage kandi bugakorera abaturage’. Minisitiri Gatabazi JMV, mbere y’uko agera kuri uyu mwanya yabaye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, akaba yari azwiho kwakira neza abaturage, akabatega amatwi ndetse kenshi akaba yarihutiraga gukemura ibibazo byabo cyangwa se gushyiraho umurongo uhamye wo kubikemura, ibintu yakunze kuvuga ko akomora kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema guharanira icyateza imbere umunyarwanda.

Minisitiri Gatabazi na Dr Sisi Jean Damascène/Photo Energy Radio.
Minisitiri Gatabazi na Dr Manirere/Photo Energy Radio.
Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi gushyira imbere umuturage /Photo Energy Radio.

Related posts

RIB yataye muri yombi Padiri mukuru wa Paruwasi Gatorika ya Rwamagana.

NDAGIJIMANA Flavien

Urutonde rw’Abayobozi b’Uturere batowe, abashya ndetse n’abasubiye mu myanya bahozemo.

NDAGIJIMANA Flavien

Imirimo yo gukora umuhanda Base-Butaro-Kidaho ishobora gusubukurwa mu ngengo y’imari ya 2021-2022.

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Amahoro Hope October 31, 2021 at 5:47 am

Ntabwo iri hame ryubahirizwa !! Abategetsi nibo badushyiraho umurongo tugenderaho ntampaka cyangwa ngo habeho kujya inama y’uburyo ibintu byakorwa!! Erega aho kuyoborwa turategekwa Ibyo ntawe utabizi nawe urabizi kundusha kereka utabona cyangwa utumva !!

Reply
Ntirushwamaboko Samuel October 31, 2021 at 5:55 am

Wapi rwose ibi aba bayobozi baba batubeshya !!! Ahubwo umuturage ku musonga kuko ibibazo byaramwishe kandi nta muyobozi umwitayeho

Reply
MUNYEMANA Desire November 1, 2021 at 10:28 am

Igihe cyose umuyobozi azafata Umuturage Nkumu client bizarangira iterambere ry’umuturage rigerwaho neza Kandi vuba.Iyo umu client/Umuturage yatezwe amatwi birushaho kumenyekana Aho ikibazo Kiri bikarangira habayeho gushaka ibisubizo birambye Umuturage abigizemo uruhare

Reply

Leave a Comment