Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA iri mu nkundura yo gusaba Ibihugu binyamuryango kugira ibikorwaremezo bijyanye n’igihe ari nayo mpamvu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nayo imaze iminsi ivugurura Stade y’Igihugu, ku buryo kuri ubu iyi Stade igaragara mu isura nshya.
Iyi ‘Stade des Martyrs’ iherereye i Kinshasa mu Murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gushyirwamo intebe ikaba igaragara mu mabara agize ibendera ry’Igihugu.
Stade nkuru ya DR Congo, ‘Stade des Martyrs’ yafunguwe ku mugaragaro tariki 14 Nzeli 1994, ikaba yakira abantu ibihumbi 80 bicaye neza, ikaba imwe mu ma sitade manini ku Mugabane wa Afurika.



