Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Trending News

Umugabo yashyingiranywe n’abagore barindwi icyarimwe barimo babiri bavukana.

Umugabo ukomoka muri Uganda Ssaalongo Nsikonenne Habib Ssezzigu akomeje kuvugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bijyanye n’uko yakoze ubukwe n’abagore barindwi icyarimwe ndetse agatangaza ko azakomeza no gushyingiranwa n’abandi barenze abo kuko “nkiri muto.”

Ni ubukwe bwabaye uri uyu wa 10 Nzeri 2023 bubera mu gace ka Bugereka mu Karere ka Mukono, ubukwe bwari bwahuruje abantu benshi, cyane ko ibintu nk’ibi biba bidasanzwe.

Ubwo abo bagore barimo babiri bavukana, bazengurukaga mu bice bitandukanye bya Uganda wabonaga ko nta kibazo bafite, bya bindi by’ubukeba batabikozwa ndetse bakerekana ko bazakomeza kubaha umugabo wabo.

Imodoka zari zabateguriwe buri imwe yari iriho pulake ziriho amazina yabo.

Ubwo yavugaga ku bagore be Nsikonnene yagize ati “Abagore banjye nta shyari bagirirana. Nabarambagije buri wese ukwe nyuma nemeza ko nzakora ubukwe na bo bose umunsi umwe kugira ngo ngire umuryango wishimye.”

Yavuze ko mu bihe bizaza azakomeza kongeraho abandi bagore cyane ko avuga ko atarasaza byo kudashaka abandi bagore. Ati “Ndacyari muto cyane. Mu bihe bizaza Imana nibishaka [nzongeraho abandi]. Sinavuga ko iri ari ryo herezo.”

Uyu muco wo gushakana n’abagore benshi ngo si Nsikonnene uwutangije mu muryango wabo kuko ari ko byahoze ndetse ngo sekuru na we yari afite abagore batandatu baba mu nzu imwe nk’uko Se Hajj Abdul Ssemakula yabivuze.

Nyuma yo gusezerana Nsikonnene n’abagore be barindwi barimo n’umwe bari bamaranye imyaka irindwi babana bayoboye uruhererekane rw’ibinyabiziga bazenguruka imijyi itandukanye ya Kalagi, Kasana na Nakifuma nyuma berekeza aho azabatuza.

Ubwo bari kwiyakira, Nsikonenne yashyikirije buri mugore we impano y’imodoka ye. Ubwo bajyaga kwiyakira basanze imyanya yabo yateguwe buri mwanya wanditseho amazina ya nyirawo.

Related posts

Volleyball: U Rwanda rwarezwe gukinisha abakinnyi batujuje ibyangombwa

NDAGIJIMANA Flavien

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abarangije amashuri yisumbuye.

NDAGIJIMANA Flavien

Karongi: Imodoka ya RITCO yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment