Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Chorale Lebanon EAR Kivu yemezako kuririmba neza bitagombera kuba utuye mu Mujyi cyangwa se kuba usengera mu Idini runaka [VIDEO].

Chorale Lebanon ikorera umurimo w’Imana ku Ikanisa ya Kabirizi, Umurenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, Diyoseze Angilikani ya Kivu, ikomeje gutungura benshi, bamwe bakibaza ko yaba ituruka mu rindi Dini cyangwa Itorero ritari Anglican, kuko ngo uko baririmba bitandukanye n’uko andi makorali yo mu Itorero ryabo aririmba, ndtse n’agace urusengero rwabo ruherereyemo nako ushobora kwibwirako katavamo Chorale iteye imbere.

Iyi Chorale isengera ku rusengero ruherereye aho umuntu yakwita agace k’icyaro, ntikangwa n’ibyo, ahubwo yo ngo yashyize imbaraga mu kubaka umwimerere wayo igendeye ku baririmbyi bakiri bato, maze ngo yiyemeza kuba itara rimurikira rubanda ititaye ko isengera ahashobora gufatwa na bamwe ko nta cyiza cyahaturuka, kuri ubu ikaba igeze ku rugero rwo kwifuzwa n’amakorali yitwa ko akomeye kandi yo mu Mijyi itandukanye yo mu Gihugu.

Ku batazi neza aha Kabirizi, bashobora gutekereza ko byaba ari ugukabya. Siko biri ariko, kuko atari no ku muhanda wa kaburimbo, ahubwo wurira umusozi witiriwe Ubugoyi (ku gasozi ka Bugoyi), ukagera mu mpinga y’akandi kari hakurya yaho, aribwo ugera ku rusengero rudashamaje ariko rusize amarangi ajya gusa n’iroza kandi ukaba ubona ko ruri mu mpinga ahirengeye cyane, ibishobora kuba imbarutso yo kuba “Itara rimurikira rubanda”.

Umuyobozi wa Chorale Lebanon, bwana Habumuremyi  Jean Damascene. Avugako gushyira hamwe no kumvako ntacyo bazi ari byo bibafasha mu rugendo rw’iterambere barimo. Ati: “Rwose twe ntacyo twishoboreye ariko dufite Imana. Hamwe no gusenga, turagerageza tugashyira hamwe ku buryo inama za runaka n’uiza runaka tugerageza kuzihuza, bigatuma tugera ku cyo twiyemeje. Ibi byose tukaba tubikora mu mikoro macye ndetse rimwe na rimwe bitugoye kuko agace dukoreramo kagoyemo ukuntu ariko Imana ishimwe ko ibana natwe bikemera”.

Madame Niyigena Aline, ni umuririmbyi wa Chorale Lebanon akaba n’umwe mu batoza bayo. Mu kiganiro na WWW.AMIZERO.RW yatubwiyeko burya ikintu cya mbere ari ukwitinyuka kandi ukumvako uri uw’agaciro imbere y’Imana, maze ngo ibyo kuvuga ngo ‘asengera mu Idini runaka, aturuka mu cyaro n’ibindi’ bigasigara ari amateka. Ati: “ Nonese mu by’ukuri urebye Chorale yacu wambwirako ari iya hehe ? Twabanje kwicara hamwe dutekereza kuri Lebanon twifuza, tugira impano runaka twigiraho kuko burya uyu murimo wo kuririmba twese twigira ku batubanjirije. Tumaze gufata uwo mwanzuro, twatangiye gutoza abana bato, maze Imana nayo ituba hafi, kuri ubu umusaruro wavuyemo niwo namwe mubona”.

Yahumurije abantu yifashishije amwe mu magambo y’indirimbo yabo, abwira abantu ko bahumura kuko Imana ibazi. Ati: “Ubuzima bwawe Imana irabuzi burashinganye. Ntugure ikibazo kuko ejo hawe ari heza, subiza umutima mu gitereko. Turi mu mugongo w’Imana naho twanyura mu bunyereri Imana iraduhetse, naho imvura yagwa ari nyinshi imivu igatemba, inkuba zigakubita ntabwo izadutembana kuko turi mu mugongo w’Imana iraduhetse. Imvi zizarinda ziba uruyenzi ikiduhetse”.

Tumubajije umuririmbyi hano mu Rwanda akunda cyangwa se yigeze gukunda mu mpano yo kuririmba, yatubwiyeko ‘Gikundiro’ ari we afata nk’uwamutinyuye mu rugendo rw’imiririmbire kuko ngo abyiruka yamubonaga mu nsengero zo muri Rubavu aririmba, maze ngo nawe afata umwanzuro wo kumwigiraho kandi ngo biramukundira biraza, ngo kuri ubu bamwe mu bamubonye aririmba, bakaba bamwitiranya na Gikundiro ngo bitewe n’ijwi ndetse n’uburyo (style) aririmbamo akoresha umubyimba ndetse n’imbaraga, hakaniyongeraho ubuhanga bwo gukurura amarangamutima y’abamukurikira (Public).

Chorale Lebanon ifite umushinga mugari wo kwinjira mu bikorwa byo gutunganya ibihangano byayo mu buryo bw’amajwi n’amashusho aho bemeza ko bashaka gukora mu buryo bwa LIVE, ngo amajwi n’amashusho bigasohokera rimwe kuko ngo ari byo babona bigezweho  kandi ngo bikaba ari nabyo bitwara umwanya muto maze ngo ukabonera rimwe amajwi n’amashusho. Bemeza ko izi ndirimbo zizakorwa mu kwezi kwa Gatandatu n’ukwa Karindwi uyu mwaka.

Reba Video Live y’indirimbo ‘Urufunguzo ya Chorale Lebanon’ ubwo bari mu giterane cya Chorale Jehovanis kuri EAR Shyira.

Related posts

Musanze: Poly Turikumwe agiye gukora igitaramo cy’amateka yatumiyemo Prosper Nkomezi na Dominic Ashimwe.

NDAGIJIMANA Flavien

FARDC ivugako ifashijwe na MONUSCO yasubije inyuma M23 yashakaga gufata Bunagana.

NDAGIJIMANA Flavien

Daniel Afriyie Barnieh yahesheje Ghana kwegukana igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Protais Kagabo May 2, 2022 at 6:52 PM

Imana ikomeze ibabe hafi kuko muri uyu murimo ntacyo twakwishoboza !! Lebanon Choir nabakunze n’ubwo ntarababona ariko nzabasura mbarebe amaso ku maso

Reply

Leave a Comment