Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana Politike

Pasiteri Ndayizeye Isaïe wari uyoboye inzibacyuho yatorewe kuyobora ADEPR nk’Umushumba Mukuru.

Rev. Pasteur Ndayizeye Isaïe wari usanzwe ari Umuvugizi w’Itorero rya Pantekoti mu Rwanda ADEPR ni we watowe n’Inama nkuru y’Abashumba ngo abe Umushumba Mukuru, aho yungirijwe na Pasiteri Rutagarama Eugène nk’Umushumba Mukuru Wungirije wa ADEPR.

Inama Nkuru y’Abashumba itoye abayobozi bakuru b’Itorero nyuma y’inzibacyuho yari yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, umwaka ushize, hari mu Ukwakira 2020.

Mu bayobozi batanu bari bahawe kuyobora inzibacyuho na RGB, umwe gusa ni we utagarutse muri iyi Komite nshya yatowe n’Abashumba. Uyu ni madame Umuhoza Aurelie, wari wakemanzwe n’abatari bacye, bashingira ku kuba yarahoze muri Komite ya Karuranga Ephrem, aho benshi bamushinjaga imicungire mibi y’umutungo w’Itorero, ndetse bakanemeza ko adakwiye kugaruka muri Komite nshya kuko ngo yashoboraga kwanduza abari binjiye mu murimo ari bashya.

Pasiteri Ndayizeye Isaïe/Photo Internet.
Itangazo rigenewe abanyamakuru.
Uhereye ibumoso, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, Pasiteri Rutagarama Eugène, Pasiteri Budigiri Herman, Madame Gatesi Vestine na Madame Uwizeyimana Beatrice/Photo Internet.

Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuba Umushumba mukuru wa ADEPR, inyito nshya, kuko ubusanzwe uwayoboraga ADEPR yafataga izina ry’Umuvugizi wa ADEPR. Pasiteri Rutagarama Eugène yatorewe kuba Umushumba mukuru wungiriye; aba bombi batorewe manda y’imyaka itandatu. Umuyobozi Nshingwabikorwa yakomeje kuba Pasiteri Budigiri Herman, Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga ni Uwizeyimana Béatrice wasimbuye kuri uyu mwanya Umuhoza Aurélie, Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi yakomeje kuba Gatesi Vestine. Abo bayobozi batatu bo nta manda bazajya batorerwa, bazajya bakora nk’abakozi basanzwe.

Uhereye ibumoso Sindayiheba Phanuel, Nsanzabozwa Pascasie na Pasiteri Ndayizeye Isaïe/Photo Internet.

Mu gushyira iherezo ku Buyobozi bw’inzibacyuho, hashyizweho Inama nkuru y’Itorero, ahatowe Umuyobozi mukuru wayo Sindayiheba Phanuel, Umuyobozi wungirije aba Nsanzabozwa Pascasie naho Pasiteri Ndayizeye Isaïe aba umwanditsi. Iyi nama nkuru y’Itorero kandi, biteganyijwe ko igomba kubamo abantu batandukanye bahagarariye ibyiciro runaka by’abanyetorero.

ADEPR yavuzwemo ibibazo byinshi. Byaba bikomoka he ?

Ni kenshi uzumva abavugabutumwa yaba abafite inshingano cyangwa ab’umuhamagaro bakoresha imvugo igira iti: “ibibi byose bizanwa na satani we mwanzi w’ibyiza”. Iyi mvugo n’ubu uwayikoresha ntiyaba aciye inka amabere, kuko nk’abanyetorero, bagaragaza ko n’ubwo ibibazo bitabura hagati y’abantu(abayoboke ba ADEPR), ko ariko satani we uzana umuzi w’igisitaza, yamara gusitaza bamwe akanafata iya mbere kubashyira hanze kuko ngo ari yo ntego(mission) ye y’ibanze.

Nyuma y’uko RGB ifashe umwanzuro wo gusesa Komite yariho iyobowe na Rev Karuranga Ephrem, hari mu Ukwakira 2020, yafashe umwanzuro wo gushyiraho Komite nshya y’inzibacyuho iyoborwa na Pasiteri Ndayizeye Isaïe. Mu nshingano z’ibanze yahawe, yahawe kuvugurura. Ubwo yatangiraga amavugurura, habonetse benshi batishimiye imiyoborere ye kuko nk’uko bivugwa ngo “nta rugamba rubura inkomere”, hari ababonaga umugati bawutakaje, bahinduka abarakare n’ubwo Itorero ryakomeje kubahumuriza ribabwira ko bazakomeza nk’abanyamuhamagaro.

Inkubiri za vuba aha zo kurwanira Ubuyobozi zagaragaye cyane ryari ?

Mu kwezi kwa cumi (Ukwakira)2013, nibwo Pasitori Usabwimana Samuel benshi bakunze kwita ‘Bwera bw’Itorero’ wari Umuvugizi waryo yabujijwe kongera kwinjira mu rusengero urwo ari rwo rwose rw’iri Torero. Icyo gihe Samuel ubwe yagize ati: “Nibyo koko nabujijwe gusengera mu rusengero n’Itorero ryanjye, ubu nsengera mu rugo ariko ndatuje…”. Akaba yarasubije ibi ubwo yabazwaga ku byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko yaba yarakomwe kwinjira mu nsengero za ADEPR ukundi. Uyu akaba yarakuweho ashinjwa amacakubiri mu Itorero no gukorana n’abanzi b’Igihugu. Ibi byo kumuca mu nsengero za ADEPR bikaba byarakozwe n’abari bamusimbuye ari bo Rev. Sibomana Jean wari wungirijwe na Rev. Tom Rwagasana baje kwiha amazina y’aba Bishops nayo ataravuzweho rumwe n’abanyetorero.

N’ubwo ariko aba basimbuye muzehe Usabwimana Samuel bagasa n’abamuciraho iteka, ibyabo nabyo ntibyarangiye neza kuko ku buyobozi bwabo haje uruhuri rw’ibibazo byari byiganjemo ikoreshwa nabi ry’umutungo, kwigwizaho umutungo n’ibindi. Mu kwezi kwa cumi 2017 akebo bagereyemo abo basimbuye nabo bakagerewemo, maze tariki 06 Ukwakira 2017 buri wese mu bari bagize Komite y’aba Bishops ahabwa ibaruwa igira iti: “Dushingiye ku myitwarire mibi yakugaragayeho mu micungire y’umutungo w’Itorero no kutaba inyangamugayo muri ibyo nk’uko bigaragazwa muri raporo mu igenzura ku mikoreshereze y’umutungo w’Itorero rya ADEPR, Dushingiye kandi ku mwanzuro w’Inama ya Biro Nyobozi ya ADEPR yateranye kuwa 5 Ukwakira 2017, Tubabajwe no kukumenyesha ko wambuwe inshingano za Gipasitori muri ADEPR uhereye kuri iyi tariki ya 6 Ukwakira 2017”. Muri Nzeri uwo mwaka bari barekuwe by’agateganyo kubera uburwayi nyuma yo gutabwa muri yombi muri Gicurasi 2017.

Nyuma y’ifungwa ry’ababishopu (Bishops) bayoboraga ADEPR, hahise hatorwa Abayobozi bashya bari bagize Komite y’inzibacyuho bayoboye amezi icyenda, hahita hatorwa Komite ya nyayo yagiyeho tariki 17 Werurwe 2018 igizwe n’Umuvugizi, Rev Karuranga Ephrem; Umwungirije Rev. Karangwa John, Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul, Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Umuhoza Aurélie naho Pasiteri Ntaganda Jean Paul atorerwa kuba Umujyanama mu by’Imari n’Ubukungu, baza nk’abagombaga gukemura ibibazo byari bisizwe n’abo bakoreye mu ngata. Nyamara nabo basa n’abaguye mu matsa kuko amagambo yakomeje kuba menshi, kutumvikana hagati yabo kuba kwinshi, ibyari ibibazo noneho bihinduka induru. Bamwe mu bayoboke bakomeza kwinubira ubuyobozi bavugako abaryi bakomeje kwiyongera mu Itorero ryabo, ndetse bakongeraho ko igitugu cya Karuranga Ephrem na Karangwa John kirenze icya Sibomana Jean na Tom Rwagasana.

Tariki ya 02 Ukwakira 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwafashe icyemezo cyo guhagarika inzego zose z’Ubuyobozi muri ADEPR nyuma yuko ibibazo byo muri iri torero byari bimaze gufata indi ntera ndetse abayobozi bakuru bariho icyo gihe barebana ay’ingwe. Icyo gihe RGB yasohoye itangazo rigira riti: “RGB ikuyeho inzego za ADEPR zikurikira: Inteko rusange, Inama y’Ubuyobozi, Komite Nyobozi (Biro) na Komite Nkemurampaka guhera none tariki ya 2 Ukwakira 2020. Ikuye mu nshingano abasanzwe ari abakozi ba ADEPR bari mu bagize Biro Nyobozi n’Inama y’Ubuyobozi. Ihaye Madamu Umuhoza Aurélie inshingano zijyanye n’imicungire y’abakozi n’umutungo kugeza igihe abazayobora umuryango mu gihe cy’inzibacyuho bazashyirwaho”. RGB yasobanuye ko ibibazo byari muri ADEPR byari bishingiye ku miyoborere, imikorere n’imikoranire mibi mu nzego bigaragarira mu nyandiko zanditswe, kugirwa inama ariko ibibazo bikananirana gukemurwa ku buryo imiyoborere n’imikorere ikomeje guhembera amacakubiri no kubangamira ituze ry’abagize ADEPR.

Komite nshya y’inzibacyuho yashyizweho na RGB tariki 08 Ukwakira 2020, yahise itangira amavugurura nk’uko byari mu nshingano z’ibanze yahawe. Mu mavugurura y’ibanze yakozwe, hakuweho indembo eshanu zari zifite imbibi zingana n’Intara zo muri Leta, hashyirwaho indembo 9. Hakuweho kandi amatorero y’Uturere 30 abari bayayoboye baricara, Paruwasi zirahuzwa, umudugudu nawo uhindurirwa izina witwa Itorero. Hashyizweho abakozi mu myanya kuva ku rwego rwo hejuru kugera hasi, maze haduka abatari bacye n’ubundi banengaga bakurikije ko bo batahawe imirimo, nyamara byagaragaye ko abadafite amashuri, abagize imyitwarire idahwitse n’abafite imyaka yo hejuru bari mu bibonye hanze y’imirimo ihemberwa yatanzwe mu Itorero.

Kuri ubu ADEPR ifite amatorero [ayahoze yitwa imidugudu] 3125 mu gihugu hose ari mu ndembo icyenda aho urwa Kigali rufite amatorero 163 na Paruwasi 12; urwa Gicumbi rufite Paruwasi 12 n’amatorero 306; urwa Muhoza ni Paruwasi 14 n’amatorero 259, urwa Gihundwe ni Paruwasi 21; urwa Huye ni Paruwasi 18 n’amatorero 286; urwa Rubavu ni Paruwasi 24 n’amatorero 528; urwa Ngoma ni Paruwasi 15 n’amatorero 370; urwa Nyagatare ni Paruwasi 16 n’amatorero 452 mu gihe Ururembo rwa Nyabisindu rufite Paruwasi 11 n’amatorero 262.

Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR, ryatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1940 ritangijwe n’Umuryango w’Ivugabutumwa w’Abanya Suwedi witwa Mission Libre Suedoise (MLS), ubutumwa bwiza butangirira i Gihundwe muri Cyangugu ubu ni mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu mwaka wa 1954, bwana na madamu Linus Blomkvist bari kumwe n’Abavugabutumwa babiri b’Abanyarwanda Sebalinda Frederic na Ngeruka Alexandre binjiye muri Gisenyi bavuye Machumbi-Kashebere muri Congo.
Mu 1962, Umurundi witwa Nyandwi Philippe yatumwe mu Rwanda maze afatanya na Karuhije Bernard gutangiza umurimo mu Ruhengeri. Kugeza ubu, iri torero ry’umwuka ribarirwa abayoboke basaga Miliyoni ebyiri.

AMAFOTO:

Komite nshya iyobowe n’Umushumba mukuru Pasiteri Ndayizeye Isaïe/Photo Internet.
Komite y’inzibacyuho yayoboraga ADEPR/Photo Internet.
Komite ya Karuranga Ephrem/Photo Internet.
Bishop Siboma Jean wakoze amateka yo kuba Bishop muri ADEPR/Photo Internet.
Bishop Tom Rwagasana wari wungirije Sibomana Jean/Photo Internet.
Muzehe Usabwimana Samuel (Bwera bw’Itorero)/Photo Internet.

Related posts

CPCR yasabye Ubufaransa kutemera ko Col Théoneste Bagosora ashyingurwa muri icyo Gihugu.

NDAGIJIMANA Flavien

Kuba umusore cyangwa inkumi ntukorere Yesu ni uguhomba uburyohe bw’ubuzima: Umuramyi Ange Léon Tuyishimire

Shyaka Josbert

Abakomando b’u Rwanda n’ingabo za Mozambique bari guhigisha uruhindu inyeshyamba mu gace ka Mbau.

NDAGIJIMANA Flavien

12 comments

Mwami Jean Damascene September 25, 2021 at 7:25 pm

Itorero bakomeze barivugurure ariko nirinda amakimbirane kuko nibwo tuzajya mu ijuru neza.

Reply
Ukuri ni uko September 25, 2021 at 7:43 pm

Bavugurura iki? Ibi nibyo wita kuvugurura? Adepr yarapfuye ahubwo barimo kuyishyingura

Reply
Ukuri September 26, 2021 at 1:40 pm

Ihangane nawe siwowe numwanzi ukuvugisha ibyo Werekanye umwami ukorera nyine pole

Reply
Faustin September 25, 2021 at 7:52 pm

umva niba ari uku ibi nibyo bita gushimuta! Aba bagabo bqraryibye pe! ADEPR ntaho yavuye ntanaho igiye Imana nitabare rwose

Reply
Gahamanyi Appolinaire September 25, 2021 at 8:53 pm

ADEPR ibibazo byayo bizakemurwa n Imana none se aya matora yateguwe ryari?mbese yamenyeshejwe abakristo ngo bayasengwre nubwo ataribo batora?

Reply
Mukamwiza Ancille September 25, 2021 at 9:28 pm

ADEPR yamaze kuba nk’andi madini yose !!! Mwakoze kuduha amateka y’uko imvururu zazamutse. Aba nabo baraje bakore ibyo bifuza, bashyireho imishahara izamutse amakofi abyimbe ariko still ni za nduru

Reply
Innocent September 25, 2021 at 9:30 pm

Nta gishya kirimo kuko Isaïe Ndayizeye ntiyari gutsindwa kandi ariwe washyizeho abo bashumba bitwako bamutoye !!
Ahubwo ikibazo cyari kuba iyo adatorwa !!! Madame Aurelie bamushyizehe ?
Amadini yabaye nk’amashyaka kweli 🤭

Reply
Musa September 26, 2021 at 2:00 am

Ibi birakwiye nibyiza ko bahawe umwanya ngo bakurikirane impinduka batangije noneho bazagire n’ umwanya wo kugaragaza umusaruro

Reply
Twizerimana Samuel September 26, 2021 at 6:00 am

Mwaramitse neza !! Niba bishoboka muzaduhe abasezerewe muri buri rurembo noneho nabayobozi bama paruwase bariho ubu kugirango turusheho gusobanukirwa neza iby’itorero ryacu !

Reply
Ukuri September 26, 2021 at 3:49 pm

Ihangane nawe siwowe numwanzi ukuvugisha ibyo Werekanye umwami ukorera nyine pole

Reply
Nizeyimana Andreas September 26, 2021 at 9:54 pm

Nge natunguwe imigambi yabo ni myiza ariko nibajije impamvu bakora ibintu mu bwihisho ese amatora ataratangajwe amatora akanyura mumucyo ese iyo muhera hasi abatsinze bakazamuka

Reply
Bizimana Assouman September 26, 2021 at 9:55 pm

Gs Muyoboreneza Nkabazabihemberwa Nuwiteka Kd Intama Mwahawe Muziragireneza, Ibyo Mubona Bidakwiye Mwitorero Cg Bidasobanutse Mukureho Hari Igihe Wasanga Arimwe Imana Yazanye Ngo Impinduka Iboneke Ark Mutiyibagijeko Itorero Ryacu Adepr Harababanjirije Kd Bakozeneza Nubwo Ntabyerangode Umukobwa Aba Umwe Agatukisha Bose Hari Abarimu Bitangiye Akazi Bubaka Itorero Nanubu, Hari Aba Paster Bakoze Bitanga Ijoro Namankwa Ngo Umurimo Wagitare Usagambe Hari Abasumba Baragiye Imikumbi Mwasanze Babasigiye Kd Bigaragarira Kumaso No Mubikorwa Ndahamyako Abo Mwasanze Bayoboye Adepr Ukuyemo Wamukobwa Uba Umwe Agatukishabose Abasigaye Yewe Batakirimukazi Ark Bakunda Cg Bagomba Gusigasira Ibyo Bagezeho NB, Muyobozi Wacu Nkuhaye Ikaze Kubwamaraso Mashya Nimbaraga Nibitecyerezo Byiza Kd Bishya Utuzaniye Bizuzuzanya Nibikorwa Mwasanze Bityo Adepr Igembere {nkwisabire Babashumba Bakoze Nabarimu Na Ba Paster Bicajwe Nukuri Nabokubahwape Nyamara Barakoze Ntimuzaterere Agati Muryinyo Ngo Mwibagirwe Mbifurije Ishya Nihirwe Mukazi

Reply

Leave a Comment