Amizero
Amakuru Politike Ubukungu Umutekano

Perezida Kagame na mugenzi we Nyusi bitabiriye ibirori by’Umunsi mukuru w’Ingabo za Mozambique [AMAFOTO]

Kuri Sitade ya Pemba, Umurwa Mukuru w’Intara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, byari ibyishimo ku baturage ba Mozambique, by’umwihariko inzego z’umutekano n’abayobozi, nyuma y’igihe kitari gito badakandagiza ikirenge muri aka gace kuko hari harigaruriwe n’ibyihebe bivuga ko bigendera ku matwara akarishye y’Idini ya Islam.

Mu karasisi ka gisirikare, abasirikare basanzwe basusirutsa ibirori bari babukereye, babyambariye, ku maso buzuye akanyamuneza, bizihiza ibirori by’Umunsi mukuru w’Ingabo za Mozambique, usanzwe wizihizwa buri tariki 25 Nzeri.

Ibi birori byatangijwe n’imyiyereko y’abasirikare ba Mozambique barwanira mu mazi, imyiyereko yakozwe ubwo aba basirikare bari mu mazi y’Inyanja y’Abahinde bazengurutsaga ubwato berekana ubumenyi bafite mu kurwanira mu mazi magari. Ni imyiyereko yakurikiwe n’Abakuru b’Ibihugu babiri, ari bo Paul Kagame w’u Rwanda wari umushyitsi na Philipe Nyusi wa Mozambique wari mu rugo ariko agafatwa nk’umushyitsi muri Cabo Delgado kuko yari amaze igihe atemerewe kuhakandagiza ikirenge kuko hari harabaye akarima k’ibyihebe.

Mu birori nyir’izina by’Umunsi mukuru w’Ingabo za Mozambique, Perezida Paul Kagame yashimye umuhate w’Ingabo za Mozambique, anashima ubucuti n’ubuvandimwe yagaragarijwe na mugenzi we Philipe Nyusi. Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza guharanira ko Afurika igira umutekano usesuye kandi ugizwemo uruhare na bene yo. Yakomoje ku iterabwoba, avuga ko nta mwanya rigifite kandi ko u Rwanda rwahogiye kurirwanya rwivuye inyuma aho ryaturuka hose n’uko ryaza rimeze kose.

Perezida Philipe Nyusi wa Mozambique, yashimye cyane u Rwanda, avuga ko atabona amagambo yabivugamo, ko ariko amateka yamaze kwiyandika kandi adateze gusibangana, ko ibyo Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda ziri gukora byerekana ubutwari ntagereranywa bw’abanyarwanda bemeye kubatabara ubwo bari basumbirijwe n’ibyihebe.

Muri ibi birori, hahembwe abasirikare bagize uruhare mu kubohoza Cabo Delgado yari yaramaze kuba indiri y’ibi byihebe.

Mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, Perezida Paul Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi, babanje ikiganiro n’itangazamakuru, ikiganiro cyabereye aha i Pemba muri Cabo Delgado. Muri iki kiganiro Perezida Kagame yavuze ko Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda zitaje muri Mozambique by’impanuka, ko ahubwo zaje zitabajwe n’abavandimwe b’abanyafurika bari basumbirijwe n’ibyihebe. Yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere ihame ryo gutabarana mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo kuko akimuhana kaza imvura ihise.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze muri Mozambique mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021,
mu ruzinduko rw’iminsi ibiri asoza kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Paul Kagame, ari kumwe na mugenzi we Philipe Nyusi, bagiranye
ibiganiro n’Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique ziri kumwe n’ingabo za Mozambique.

Byatangajwe ko u Rwanda rwohereje muri Mozambique Ingabo zigera ku 1000 zirimo abasirikare n’abapolisi, aho zifatanya n’Igisirikare cy’iki gihugu (FADM) mu guhashya ibyihebe byari byarigize kagarara muri Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique. Kuri aba, hiyongeraho izindi ngabo zibarirwa mu bihumbi zavuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), nazo ziri muri Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’ibyihebe bivuga ko bigendera ku matwara akarishye y’Idini ya Islam.

Intara ya Cabo Delgado
yoherejwemo Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda, iherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba
bwa Mozambique, ikaba ikubye u Rwanda inshuro zigera kuri eshatu, ahanini ikaba igizwe n’amashyamba kuko idatuwe cyane. Ibikorwa nyamukuru Ingabo z’u Rwanda kabuhariwe zihutiye gukora zikigerayo, harimo kubohoza Imijyi itandukanye yari yarigaruriwe n’imitwe
y’iterabwoba aho zikora ibyo bikorwa ziherekejwe n’ingabo za Mozambique.

Ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique bimaze gutanga umusaruro kuko hari Imijyi yamaze kuvanwa mu maboko y’imitwe y’iterabwoba irimo Mocimboa da Praia n’iyindi.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri kandi, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, byakurikiwe n’inama yahuje amatsinda y’abahagarariye Ibihugu byombi, yanasinyiwemo amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye nk’ubukungu, ubutwererane ndetse n’umutekano nk’inkingi izihatse zose.

Mu byo Perezida Kagame yemereye mugenzi we Nyusi, harimo ko Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda zizaguma muri Mozambique igihe cyose bikiri ngombwa, kuko ngo ubu hatangiye ikindi cyiciro cyo kurinda umutekano umaze kugerwaho no kongera kubaka Cabo Delgado yasenywe n’ibyihebe, ariko nanone avuga ko zitazabayo ubuziraherezo kuko igihe kizagera icyazijyanyeyo kikarangira.

Sitade ya Pemba yongeye kwakira ibirori byitabiriwe ahanini n’inzego z’umutekano/Photo Urugwiro.
Ibyishimo byari byinshi ku banya Mozambique/Photo Urugwiro
Abasirikare ba Mozambique biyeretse karahava/Photo Urugwiro.
Ingabo za Mozambique zirwanira mu mazi zabanje kwerekana ubuhanga bwazo/Photo Urugwiro.
Perezida Paul Kagame na mugenzi we Philipe Nyusi bakurikiranye imyiyereko yo mu mazi yabereye mu Nyanja y’Abahinde/Photo Urugwiro.
Akoresheje indebakure, Perezida Kagame yakurikiranye neza uko abasirikare barwanira mu mazi ba Mozambique bahagaze/Photo Urugwiro.
Perezida Kagame ageza ijambo ku banya Mozambique/Photo Urugwiro

Related posts

Ethiopia: Abagabo bafite inda nini bakomeje gukurura abagore.

NDAGIJIMANA Flavien

Abasirikare ibihumbi 100 ba Koreya ya Ruguru bagiye gufasha u Burusiya muri Ukraine.

NDAGIJIMANA Flavien

Sudan: Akanama kayoboye igihugu kaburijemo umugambi wo guhirika ubutegetsi

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment