Amizero
Amakuru Politike Ubutabera

CPCR yasabye Ubufaransa kutemera ko Col Théoneste Bagosora ashyingurwa muri icyo Gihugu.

Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR) irasaba abategetsi b’Ubufaransa kwanga ko Col Théoneste Bagosora ashyingurwa muri icyo gihugu mu gihe umuryango we waba usabye ko ari ho ashyingurwa.

CPCR yashinzwe na Alain n’umugore we Dafroza Gauthier ivuga ko iharanira kugeza mu bucamanza bw’Ubufaransa abaregwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu Bufaransa.

Dafroza wavukiye i Butare mu majyepfo y’u Rwanda wanarokotse jenoside, mu 2017 we n’umugabo we bahembwe na Perezida Paul Kagame umudari w’Igihango kubera ibikorwa byabo mu kugeza mu bucamanza abacyekwaho jenoside.

Bagosora yapfuye ku wa gatandatu afite imyaka 80 aguye mu bitaro by’i Bamako muri Mali aho yari amaze ukwezi kumwe avurirwa, nk’uko umuhungu we yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.

Colette Imanishimwe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye BBC ati: “Ni inkuru nziza kuri njye kumva ko Bagosora yapfuye arimo aryozwa ibyo yadukoreye”.

Naphtal Ahishakiye, umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye BBC ati: “Igishimishije ni uko yaguye mu maboko y’ubutabera, yarahamwe n’ibyaha yashinjwaga.”

Yongeraho ati: “Ntabwo twavuga ngo urupfu rwe rurashimishije, ariko igikomeye ni uko ari we yabonye ubutabera, abo yakoreye icyaha nabo ubutabera bwarabonetse.”

Bagosora wari warakatiwe imyaka 35 y’igifungo ahamijwe uruhare mu bwicanyi no gukora Jenoside, kugeza ubu ntibizwi neza aho azashyingurwa.

Mu butumwa bwanditse, Achille Bagosora – umuhungu we, avuga ko urwego rwa ONU/UN rwari rumufunze rwamenyesheje umuryango we urwo rupfu, ati: “Nubwo [ahubwo] ari twe twayihaye ayo makuru”.

CPCR ivuga ko Ubufaransa bwakiriye umurambo wa Jean-Bosco Barayagwiza na Simon Bikindi bombi bapfuye bari gukora igifungo bakatiwe kubera uruhare muri jenoside.

Mu itangazo CPCR yasohoye igira iti: “Ntabwo twifuza ko Théoneste Bagosora na we ashyingurwa ku butaka bw’Ubufaransa.”

CPCR ivuga ko itifuza ko Ubufaransa “busanzwe ari ubuhungiro bwa benshi bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi buhinduka ‘ahantu ho gusura’ ku bakumbuye ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana”.

CPCR isaba abategetsi b’Ubufaransa kwanga ko Bagosora ahashyingurwa mu gihe abo mu muryango we “benshi ari ho batuye”, babisaba.

Ku gushyingura Bagosora, umuhungu we Achille yabwiye BBC ati: “Ibindi birigwa, Papa wacu yagiye bitunguranye ku wa gatandatu, ibintu bya nyabyo biratangira guhera uyu munsi.”

Théoneste Bagosora wari umuyobozi w’ibiro muri minisiteri y’ingabo, yahamwe no kugira uruhare rutaziguye muri Jenoside n’uruhare mu bwicanyi ku batutsi n’abatari bashyigikiye ubwo bwicanyi.

Naphtal Ahishakiye avuga ko ibya Bagosora bikwiye kubera isomo “umuntu wese ukiri mu nshingano”.

Ati: “Biba bikwiye kubera abandi isomo ko niba umuntu adafite ijambo ku iherezo ry’ubuzima bwe ntakwiye no kuba arifite no ku bw’abandi.”

Related posts

Mukeshabatware Dismas uzwi nka ‘Mbirikanyi” yitabye Imana

Christian Hakorimana

Tanzania: Perezida Samia Suluhu yakingiwe Covid-19 asaba Abatanzania bose nabo kwikingiza.

NDAGIJIMANA Flavien

Kugaruka kwa Marina: Intangiriro yo kongera kwiyubaka kwa The Mane?

Shyaka Josbert

Leave a Comment