Amizero
Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Chorale Pishon ibarizwa muri ADEPR Bigogwe yatangiye gushyira hanze zimwe mu ndirimbo zigize umuzingo wabo wa mbere: [VIDEO]

Chorale Pishon ikorera umurimo w’Imana ku Itorero rya Lebanon muri ADEPR, Paruwasi Bigogwe, yashyize hanze indirimbo yayo ya mbere yitwa ‘Himbazwa Mana’, ikubiyemo amashimwe y’ibyo Imana yabakoreye ikababashisha kuyihimbaza amanywa n’ijoro bikaba byaramaze kwinjira mu buzima bwabo ku buryo umunsi ku munsi bahora bayihimbaza.

Mu kiganiro Umuyobozi wa Chorale Pishon, bwana NIYIBIZI Emmanuel yagiranye na www.amizero.rw, yavuze ko nyuma y’ibihe bitandukanye bikomeye bagiye banyuramo, ndetse bakaba bakomeje guhangana n’ingaruka z’icyorezo Covid-19, bahisemo kongera ivugabutumwa ryabo maze indirimbo basanzwe baririmbira mu rusengero zikagera ku Isi yose binyuze mu ikoranabuhanga u Rwanda rumaze kugeraho.

Yagize ati: “Dufite gahunda yo gukora Umuzingo ugizwe n’indirimbo 12 bitarenze uyu mwaka wa 2021, ku buryo mu kwezi kwa 12 tuzaba twamaze no gukora amashusho yazo. Gusa mu rwego rwo gufasha abakunzi bacu, twahisemo kutazisohorera rimwe, tukajya tubaha indirimbo imwe buri cyumweru, aho bashobora kuzisanga kuri You Tube Channel yacu yitwa ‘PISHON CHOIR REBANONI’ ”.

Uyu muyobozi yavuze ko mu gihe batarakora amashusho (Video), babaye bifashishije uburyo bwa Lyrics kugirango abakunzi babo babe bumva ubutumwa bwiza buri muri izi ndirimbo.

Ese iri zina “PISHONI” ryaba risobanura iki ?

Umuyobozi wa Chorale Pishon yagerageje kurisobanura yifashishije Bibiliya Yera.  

Izina Pishon rikomoka mu byanditswe byera (Bibiliya) mu Itangiriro, igice cya 2, umurongo wa 11.

Ku murongo wa 10 handitswe ngo: Umugezi uturuka muri Edeni unetesha iyo ngobyi, uwo mugezi uvamo wigabanya mo ine.

11: Umwe witwa Pishoni, ariwo ugose Igihugu cyose cy’i Havila kirimo izahabu.

12: Kandi izahabu yo muri icyo Gihugu ni nziza. Iyo ni ho hari ubushishi buva ku giti bwitwa budola, n’amabuye yitwa shohamu.

Pishoni bisobanura “umugezi uri muri Eden, ukaba umugezi ugose Igihugu cy’izahabu”.

Abaririmbyi ba Chorale Pishon

Chorale Pishon, yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo mu 1992, itangira yitwa “Chorale Abari mu rugendo”, itangirana abaririmbyi bacye cyane batageze ku 10. Ibibazo bitandukanye byabaye mu gace iyi Chorale ikoreramo birimo intambara y’abacengezi n’ibindi, byatumye batagera ku iterambere bifuzaga ndetse binatuma abaririmbyi babo bamwe bakomeza gutatanira mu bice bitandukanye. Mu gihe bari bamaze kongera kwiyungunganya, ahhagana mu mwaka wa 2000, bahinduye izina bareka kwitwa “Abari mu rugendo” bitwa Chorale Pishon. Kuva icyo gihe, kugeza hafi mu 2020, bakomeje kwegeranya imbaraga, ubwo biteguraga gukora indirimbo, icyorezo Covid-19 nacyo cyahise kizamo maze gihagarika gahunda zose bari bafite. Magingo aya, Chorale Pishon imaze kugira abaririmbyi bagera kuri 50 bakataje mu murimo kandi umunsi ku munsi bakaba bakomeje kwakira abandi bifuza gufatanya nabo.

Iyi ndirimbo ya mbere bashyize hanze, yakozwe na Producer Leopold muri “Source of Joy Studio” ikorera mu Mujyi wa Kigali

REBA INDIRIMBO HIMBAZWA MANA by PISHON Choir (Lyrics):

Related posts

DRC: FARDC yisubije ahantu hose hari hafashwe n’inyeshyamba.

NDAGIJIMANA Flavien

USA: Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Umutekano muri Minisiteri y’Ubutabera yeguye ku mirimo ye.

NDAGIJIMANA Flavien

Nyabugogo: Yamanutse mu igorofa ya gatanu ahita apfa

Christian Hakorimana

1 comment

Pascal Mugabo October 15, 2021 at 6:54 pm

Iri Zina Pishoni nanjye ni ubwa mbere ndyumvise mu matwi yanjye. Gusa Imana ibashyigikire muri uyu murimo w’ivugabutumwa

Reply

Leave a Comment