Nyuma y’itariki ntarengwa yari yahawe Umutwe wa M23 ko ugomba kuba wavuye mu bice byose wafashe bitarenze tariki 24 Nzeri 2023, iyi tariki yararenze uyu mutwe ukomeza gutangaza ko ibyo kuva aho wafashe bitarimo ndetse ko biteguye kurwanya uzagerageza kubarwanya wese. Kuri ubu noneho abayobozi hafi ya bose ba M23 bakaba bagaragaye muri Ntamugenga muri Teritwari ya Rutshuru bari kumwe n’abaturage benshi.
Muri ubu butumwa bwashyizwe ku mbugankoranyambaga, M23 ivuga ko itandukanye na Guverinoma la DR Congo kuko ng obo batica ariko Leta yo ikaba yica abaturage, bityo baboneraho gusaba abaturage gutuza kuko ngo uzagerageza kubahungabanyiriza umutekano bazamusubiza bivuye inyuma, babasaba gutuza bagakomeza ibikorwa by’iterambere n’ubwo ngo hari bagenzi babo bahungiye mu nkambi nka Kanyarucinya n’ahandi.
Tariki 24 Nzeri 2023 ni itariki yari yatanzwe n’abayobozi muri Leta ya DR Congo ko M23 niba itavuye mu bice byose yafashe ngo ishyire intwaro hasi izakubitwa iz’akabwana. Magingo aya, hirya no hino ku mirongo y’urugamba haratuje, impande zombie zikaba zikomeje kurebana ay’ingwe gusa isaha ku isaha imirwano ikomeye ikaba ishobora kubura aho byitezweko buri ruhande rwiteguye kandi rukaba rushaka kwigaragaza kugirango rwegukane ibice bifitwe na rugenzi rwarwo.