Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Uburezi

Ministeri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta. Abagera ku bihumbi 60 bazasibira kuko babonye U.

Kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukwakira 2021, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda MINEDUC, yasohoye amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri abanza (P6) n’umwaka wa 3 w’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’Level).

Abanyeshuri bashoje icyiciro cy’amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta ku wa mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021, ni 251,906, barimo abakobwa 136,830 n’abahungu 115,076. Muri rusange, abanyeshuri bagombaga gukora ibizamini bya Leta mu cyiciro rusange ni 121,626, harimo abakobwa 66, 240 n’abahungu 55, 386.

Mu mashuri abanza batsinze mu buryo bukurikira:

Abari mu cyiciro cya mbere ni 14,373 (5,7%)
Abari mu cyiciro cya kabiri ni 54,214 (21,5%)
Abari mu cyiciro cya gatatu ni 75,817 (30,10%)
Mu cyiciro cya kane ni 63,326 (25,1%)
Icyiciro cya gatanu ari cyo ‘U’ cyangwa se Unclassified/abatarabonye amanota ahagije ni 44,176 (17,5%)

Abasoje icyiciro rusange batsinze muri ubu buryo:

Abari mu cyiciro cya mbere ni 19,238 (15,8%)
Icyiciro cya kabiri ni 22,576 (18,6%)
Icyiciro cya gatatu ni 17,349 (14,3%)
Icyiciro cya kane ni 45,842 (37,7%)
Icyiciro cya gatanu ari cyo ‘U’ cyangwa Unclassified/abatarabonye amanota ahagije ni 16,466 (13,6%).

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko urugero rwo gutsinda mu basoje amashuri abanza ari 82,5%. Yavuze kandi ko kugira ngo ababyeyi babone umwanya wo kwitegura neza, abana bazajya mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye (S1) n’abazajya mu wa Kane w’ayisumbuye (S4) bazatangira kuwa mbere uzakurikira uwo abandi bazatangiriraho, tariki 18 Ukwakira 2021.

Abana babaye aba mbere bahembwe.

Rutaganira Yanis Ntwali wiga muri Kigali Parent School niwe wabaye uwa mbere mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, akaba yahawe mudasobwa yo mu bwoko bwa Positivo, mu gihe Tumukunde Françoise wiga muri Institut Sainte Famille Nyamasheke ari we wahize abandi bose mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’Level).

Abana babonye ‘U’ ntibazimuka mu cyiciro gikurikiye.

Bitandukanye no mu yindi myaka, abanyeshuri batatsinze amasomo (abagize U) ntabwo bazimuka ngo bajye mu kindi cyiciro. Abatsinzwe mu mashuri abanza 44,176 ndetse n’abanyeshuri 16,466 batsinzwe mu mu cyiciro rusange ntabwo bahawe ibigo, ahubwo bakazasubiramo amasomo kugirango bazamure urwego bazabashe gutsinda neza ikizamini cya Leta babone kwimuka.

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine/Photo Internet.
Bari bicaye bategereje ibihembo/Photo Internet.
Abana bari bazanye n’ababyeyi kwakira ibihembo/Photo Internet.
Abana bahembwe bari babukereye/Photo Internet.
Mu cyumba cyatangarijwemo amanota/Photo Internet.

Related posts

Gusuzuma igituntu byasubiye inyuma ho imyaka 10 bitewe n’icyorezo cya Covid-19

NDAGIJIMANA Flavien

Tour de France: Mark Cavendish yegukanye agace ka 10 asatira amateka adasanzwe

Christian Hakorimana

Musanze: Yasanzwe mu nzu yapfuye biravugwa ko yazize COVID-19

Shyaka Josbert

Leave a Comment