Amizero
Ahabanza Amakuru Ubukungu Ubuzima

Ngororero: Shisha Kibondo ikura abana mu mirire mibi yahindutse Shisha Bwana ku bwo kugwa neza abagabo.

Abaturage bo mu Murenge wa Matyazo, Akarere ka Ngororero, bavugako igikoma cya Shisha kibondo cyahabwaga abana bafite ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira, gisigaye gihabwa abagabo kuko ngo basanze kibitseho uburyohe n’intungamubiri bidasanzwe, nabo ngo bakaba babikeneye cyane.

Hirya no hino mu Gihugu hakunze kuvugwa igwingira mu bana bato, ku buryo ryagiye rigira ingaruka zitandukanye ku mikurire mu gihagararo ndetse no mu bwenge, ibintu byatumye Leta y’u Rwanda ifata ingamba zikarishye ititaye ku kiguzi gihanitse maze mu 2015 hatangira gahunda yo gutanga ifu ya Shisha Kibondo igenerwa abana bari munsi y’imyaka ibiri bari mu cyiciro cy’abatishoboye.

Ibi byakozwe hagamijwe gufasha imiryango y’aba bana kugerageza kubarera uko bikwiye barindwa igwingira bityo bakazakura ari abanyarwanda bazima mu gihagararo ndetse no mu bwenge, nyuma y’uko imibare itangazwa muri DHS ishimangira ko igwingira ryari kuri 42 % mu mwaka wa 2000, rigera kuri 38% mu 2015, ubu rikaba rigeze kuri 33%, naho igwingira rikabije rikaba rigeze ku 9%.

Ngo n’ubwo n’ubusanzwe iyi fu ya Shisha Kibondo ihabwa abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri batishoboye idahagije ngo ikure abana mu mirire mibi, abagore bo mu Murenge wa Matyazo bo bahitamo kuyigurisha bagamije guhahamo ibindi bita ko byo byahaza abana babo, ariko ngo ikaba ihabwa abagabo, aho yanahinduriwe izina ikava ku kwitwa ‘Shisha Kibondo’, ikitwa ‘Shisha Bwana’ kuko ngo isigaye ifasha abagabo kwifata neza.

Bamwe muri aba bagore bagira bati: “Nonese ubwo najya gufata iyi fu nagera mu rugo nkiyimira umugabo ngo ni uko yagenewe abana? Oya rwose ntabwo ari byo. Rwose aka gafu ni keza kuko gatuma abagabo bacu basa neza haba ku isura ndetse no mu mubiri bakagira ubuzima bwiza, ahubwo ubu twanayihinduriye n’izina yitwa ‘Shisha Bwana’ aho kuba ‘Shisha Kibondo’ nk’uko byari bisanzwe. Kuba abagabo basoma ku gikoma kirimo iyi fu ni ibisanzwe kuko iyi fu ivangwa n’ubundi bwoko bw’amafu kandi basanzwe banywa ku gikoma”.

Ibi kandi binemezwa n’abagabo bavuga ko ifu ya Shisha Kibondo ari nziza cyane mu gikoma kuko ngo iyo wakanyweye ushisha ubyumva. Mu mvugo isa nk’itebya, hari umwe ugira ati: “Ubu se urabona ubu bwanwa bwanjye bwapfa gushisha gutya gusa nta kindi kintu? Iyi ni shisha kibondo iri mu kazi kose kandi ni nziza cyane njye ndayishima rwose abagore bacu bakomeze bayiduhate kuko natwe turayikeneye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, madame Mukunduhirwe Benjamine, avuga ko izi nyunganiramirire ari nk’imiti kandi ko nta bantu bakwiye gusangira umuti. Yagize ati: “Izi gahunda z’inyunganiramirire zikwiye gufatwa nk’imiti. Nta muntu usangira n’undi umuti ari nayo mpamvu dusaba ko izi fu zigenerwa abana bari mu mirire mibi zajya zihabwa abo zagenewe ntizihabwe abagabo kuko bo bafite ukundi bakiyitaho”.

Imibare itangazwa muri DHS ishimangira ko igwingira ryari kuri 42 % mu mwaka wa 2000, rigera kuri 38% mu 2015, ubu rigeze kuri 33%, naho igwingira rikabije rikaba rigeze ku 9%. Gahunda ya Shisha Kibondo Leta y’u Rwanda buri mwaka iyishyiramo amafaranga agera kuri miliyari 14.

Akarere ka Ngororero ni kamwe mu Turere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba, kakaba gaherereye mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’u Rwanda. Icyicaro cy’Akarere kiri ku muhanda Muhanga-Ngororero-Kabaya-Mukamira kuri km 46,6 uvuye Muhanga na km 60 ugana Mukamira. Ngororero ifite Imirenge 13, Utugali 73, Imidugudu 419, Ubuso  679 Km2, abaturage 333,723 (ibarura ryo muri 2012), ubucucike bw’abaturage 493 kuri Km2 imwe.

Madame Mukunduhirwe Benjamine, Visi Meya Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage/Ngororero District/Photo Internet.

Related posts

Umunyamakuru Kibel’Bel Oka yemeza ko M23 ifashijwe n’abaturanyi ishaka gufata Umujyi wa Goma.

NDAGIJIMANA Flavien

Euro 2020: Ubutaliyani bwahaye isomo rya ruhago Turukiya mu mukino ufungura irushanwa.

NDAGIJIMANA Flavien

Inzobere mu by’ubutaka ziri kwigishwa ikoranabuhanga mu kurwanya no gukumira inkangu.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment