Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Nanze ko dushyingiranwa antera amaraso arimo virusi itera SIDA

Muri Leta ya Telangana mu gihugu cy’Ubuhinde, umugabo wari urakaye yateye umukobwa urushinge nyuma y’uko yanze ko bashyingiranwa, nyuma biza kumenyekana ko urushinge yamuteye rwarimo amaraso yanduye virusi itera SIDA.

Polisi yo muri ako gace ivuga ko uyu mugore ubu arimo kuvurwa kugirango harengerwe amagara ye. Mu mezi macye ashize, umuryango w’uwo mukobwa w’imyaka 24 utuye mu gace ka Annojiguda, n’umuryango w’umusore w’imyaka 25 bari baturanye, bari bemeye ko abo bombi bashyingiranwa.

Polisi ivuga ko imiryango yabo ubusanzwe ifitanye isano. Ibi bikaba bisanzwe biba mu muco w’Abahinde. Kubera ko ababyeyi b’uyu mugabo bakekwagaho kuba baranduye agakoko gatera SIDA, ababyeyi b’umukobwa bifuzaga ko umuhungu yabanza gupimwa mbere y’uko ubukwe buba.

Ikizamini cya laboratwari cyagaragaje ko umuhungu yanduye virusi itera SIDA. Ubukwe bwahise buhagarikwa nk’uko byatangajwe n’umuryango w’uyu mukobwa ubwo bari kuri sitasiyo ya polisi.

Umupolisi w’i Pocharam yagize ati: “Umusore yararakaye nyuma y’uko ubukwe buhagaritswe. Iperereza ryacu ryagaragaje ko uyu musore yateye umukobwa urushinge, kugira ngo amaraso ye ayavange n’ay’umukobwa. Yatekerezaga ko aramutse amuteye SIDA, atazashobora gushaka undi muntu uwo ari we wese.”

Abatangabuhamya bari aho, bahamije ko uyu musore usanzwe atwara imodoka z’imizigo yinjiye mu nzu ku ngufu, kuko ngo yari azi ko umukobwa ari wenyine mu rugo. “Yinjiye mu nzu yongera kumusaba ko babana, abyanze akoresha ingufu amutera urushinge rufite amaraso yanduye.”

Uwo mukobwa yagize ubwoba bwinshi ku buryo atabibwiye ababyeyi be. Nyuma y’iminsi mike, yatangiye kumva ubushyuhe bwinshi no kubabara aho yatewe. Ababyeyi be bamujyanye kwa muganga ari na ho yabashije kubabwira ibyamubayeho, nk’uko babivuga.

Ababyeyi b’uyu mukobwa bagize bati: “Umuhungu yashakaga kwica umukobwa wacu amuteye urushinje rw’amaraso afite virusi itera SIDA. Hakwiye gufatwa ingamba zikomeye mu mategeko.” Yari azi neza ko arwaye agakoko gatera SIDA

Polisi yakiriye ikirego ku itariki ya 13 Werurwe 2026. Ukekwaho icyaha yatawe muri yombi, nk’uko byatangajwe n’umupolisi ushinzwe iperereza Vijay Bhaskar Reddy. Ati: “Turimo gukora iperereza ku buryo yanduye virusi itera SIDA. Hari igihe avuga ko yavukanye iyi virusi, hari n’igihe avuga ko yanduye, turimo gukora iperereza kuri iki kibazo.”

Umukobwa wandujwe ubu arimo kuvurwa. Nk’uko polisi ibivuga, ibizamini by’amaraso by’ibanze by’uyu mukobwa bigaragaza ko nta virusi itera SIDA afite, ariko ibizamini biracyakomeje. Abaganga bavuga ko icyizere cy’uko koko nta virusi afite kizaboneka nyuma y’amezi abiri.

Ibimenyetso ntibikunze kugaragara ako kanya

Dr. Pratik Patil Yashwant, inzobere mu ndwara zandura, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko nubwo uyu mukobwa nta virusi itera SIDA afite ubu, hakenewe ibindi bipimo mu byiciro bitandukanye.

Dr. Patil yagize ati: “Iyo amaraso y’umuntu wanduye agakoko gatera SIDA atewe mu wundi muntu, amahirwe yo kwandura aba arenga 90%. Mu ntangiriro, ibizamini bya PCR na ‘serology’ ntibishobora kugaragaza ubwandu. Ibi bizamini bigomba gusubirwamo inshuro nyinshi.”

Yongeraho ati: “Hari igihe virusi yihisha mu turemangingo tw’amaraso maze ibizamini ntibigire icyo bigaragaza ako kanya. Ku bw’ibyo, hakenewe igenzura rihoraho no gupimwa buri gihe.”

Meena Hariharan, umwalimu mu ishami ry’imitekerereze ya muntu muri Kaminuza ya Hyderabad, yavuze ko ibyakozwe n’uwo musore ari imyitwarire ya kinyamaswa idahwitse.

Yagize ati: “Uru rubanza rugaragaza imyitwarire ya (niba ntabishoboye, nta wundi uzabishobora). Biterwa n’ubwikunde no kwikubira ibintu. Gusa ni ubunyamaswa ndetse ni ubugwari bukomeye.”

Related posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi batatu bagaragaye batemagura umugore

N. FLAVIEN

Covid-19: OMS/WHO yemeye bidasubirwaho urukingo rw’Ubushinwa ‘Sinopharm’.

N. FLAVIEN

Niger yafunze ikirere cyayo yirinda ibitero by’indege.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777