Ku wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022, ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda akaba n’imboni y’Akarere ka Rubavu, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome yashyikirije moto zo mu bwoko bwa Rifan Koperative 15 zo mu Karere ka Rubavu zikora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka zashegeshwe n’icyorezo Covid-19, abazihawe bongera kumwenyura no gucya ku maso.
Amakoperative yagobotswe yiganjemo abarizwamo abacuruzi b’abagore, aho moto bahawe buri imwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri 3,800,000 kugira ngo bakomeze gukora ubucuruzi bwabo nta nkomyi.
Ndaribumbye Vincent, Perezida wa Koperative Tubumwe y’abacuruzi b’inkoko, aganira na WWW.AMIZERO.RW, yavuze ko ubucuruzi bwabo bwari bwarangirijwe cyane na Covid-19, ashima ubuyobozi bubatekerezaho umunsi ku wundi, avuga ko moto bahawe izaborohereza mu gutwara inkoko ndetse ikazabafasha kuzigama amafaranga menshi kuko inshuro nyinshi bakodeshaga iz’abandi.
Ati: “Ubucuruzi bwacu bwakomwe mu nkokora na Covid-19 none turagobotswe. Twakoreshaga nibura ibihumbi 80 Frw buri kwezi twatiye iy’abandi gusa ntibizongera. Turashima Leta yacu y’u Rwanda idahwema kudutekerezaho. Iyi moto duhawe igiye kudufasha kuko tutazongera guterereza ibicuruzwa byacu biva mu Rwanda bijyanwa mu Gihugu cy’abaturanyi cya Congo, ayo twakoreshaga ubu tuzajya tuyabika tuyifashishe mu kuzahura ubukungu bwa Koperative”.
Akimanizanye Saadah ubarizwa muri Koperative Dukore igemura imbuto i Goma, nawe yunze mu rya mugenzi we avuga ko kuba bahawe ubu bufasha byababereye ibisubizo bije mu gihe bikenewe cyane.
Ati: “Byaturenze ! Ni ukuri kwambutsa ibicuruzwa byacu byari ihurizo by’umwihariko igihe twabaga twabuze uko zitwarwa, gusa ntibizongera turanezerewe cyane”.
N’ubwo wari umunsi w’umunezero kuri bo, ntibyababujije kugaragaza ko hakiri ibibazo bibangamiye abakora ubucuruzi bucirirtse bwambukiranya umupaka, birimo ko iyo bageze muri Congo bakwa imisoro ya hato na hato, gusabwa icyangombwa kizwi nka ‘Permit de sejour’ kigura ibihumbi 35 Rwf kigakoreshwa umwaka umwe ndetse no kuba Congo ifunga umupaka saa cyenda z’amanywa (15h00) bikabagora cyane.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, ku kibazo cyo gufunga umupaka kare, yavuze ko nk’ubuyobozi batifuza ko habaho umupaka mu bucuruzi, gusa ngo ibiganiro birakomeje hagati y’Ibihugu byombi.
Ati: “Ni imbogamizi DR Congo yashyizeho zidashingiye ku buhahirane busesuye, nk’amasaha tumaze igihe tuyaganiraho kuko twe twifuzaga ko twafungura igihe cyose ariko bo ntabwo barumva impamvu batagomba gufunga saa cyenda ariko hari icyizere kuva na Congo yarinjiye mu muryango wa Afurika yIburasirazuba, EAC hari ibyo bazakuraho bitewe n’amasezerano yasinywe ashingiye ku bucuruzi”.
Dr. Ngabitsinze yasabye aba bacuruzi gukomeza gutegereza ikizava mu biganiro no gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho ku mpande zombi, anabizeza ko ku byifuzo byabo bashonje bahishiwe.
Umupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ni uwa Kabiri ku Isi, kuko mbere ya Covid-19 wagiraga urujya n’uruza rwinshi nyuma y’umupaka uhuza Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko ku munsi hanyuraga abagera ku bihumbi 90, gusa kuri ubu ngo hanyura abatagera ku bihumbi 5 kubera Covid-19 aho hakoreshwa amakoperative hakambuka abayahagarariye.




Yanditswe na Yves Mukundente @AMIZERO.RW