Amizero
Ahabanza Amakuru Uburezi

Musanze: Umukobwa utariyandikishije mu bakora ibizamini bya Leta yafashwe ashaka gukorera umuhungu utaritabiriye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nyakanga 2021, mu masaha ya mbere ya saa sita(9h00), mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Rukoro, Umudugudu wa Mpenge, hafashwe umukobwa witwa Uwineza Justine uri mu kigero cy’imyaka 16 wafashwe ashaka gukorera ikizamini cya Leta mugenzi we w’umuhungu witwa Igiraneza Fabrice we utarigeze akandagira ahakorwa ibizamini kuva byatangira kuwa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021.

Uyu mukobwa Uwineza Justine, yari asanzwe yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye (S3) kuri GS Muhoza I, akaba atarigeze yiyandikisha mu bakandida(candidates) bagombaga gukora ikizamini cya Leta kuko ngo igihe cyo kwandika abandi, we yari yararivuyemo (drop out).

Nyamukobwa uyu, ngo yafashwe mu gitondo, ubwo mbere yo kwinjira habanza kuba igikorwa cyo kugenzura abagiye gukora ikizamini nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bamufashe ariko utashatse ko amazina ajya mu itangazamakuru. Ngo muri uku kugenzura (Checking), batunguwe no kubona mu mwanya wa Igiraneza Fabrice nawe usanzwe yiga kuri GS Muhoza I, we ngo akaba yaraniyandikishije ariko akaba atarigeze aza gukora ikizamini byose byabanje nk’abandi, maze ngo batangira kumubaza byimbitse.

Twashatse kumenya amakuru yimbitse kuri aba banyeshuri bombi, Amizero.rw ku murongo wa Telefoni tuvugana n’Umuyobozi wa GS Muhoza I, bwana Mbonigaba Martin. Yabanje kutubwira ko nawe amakuru y’ifatwa ry’uyu mukobwa yayabwiwe kuko ngo we ahagarariye indi Santeri (Centre) y’ibizamini kuri St Vincent Muhoza, gusa atubwira byinshi kuri aba banyeshuri babiri. Yagize ati: “Nibyo uriya mukobwa n’uriya muhungu bombi ni abanyeshuri ku kigo nyobora. Uriya mukobwa Uwineza Justine, twageze igihe cyo gususha(kuzuza amafishi y’abazakora) yaravuye mu ishuri, ni nayo mpamvu atagaragara ku rutonde rw’abari gukora; twamutanze muri rapport hose ku buryo inzego zose zibizi. Naho umuhungu we, ari ku rutonde nk’abandi. Gusa ubwo twari hafi gukora ibizamini, yagiye iwabo kuko ni uwo mu Karere ka Rulindo ariko akaba yiga aba mu miryango inaha. Ngo yagiye kuberako ababyeyi bari barwaye, agezeyo haza Guma mu rugo na Guma mu Karere, kugaruka biranga, tubura n’uko byibuze twavugisha iwabo ngo tumufashe aze akore, birangira nawe atitabiriye gutyo, nawe bamutanga muri rapport y’abataritabiriye”.

Imwe mu nyubako y’ishuri yubatswe muri gahunda y’Uburezi bw’ibanze bw’imyka 12 (12YBE) Photo Amizero.rw

Uyu muyobozi w’Ishuri yakomeje avuga ko nawe yatunguwe no kumva ko nyuma y’iminsi 4 hari undi uje gukora mu izina ry’utarabonetse. Ati: “urumva nyamuhungu yari mu bataritabiriye. Abari kuri site, mbere y’uko abana batangira babanza kureba imyirondoro, bakareba ko uwaje ari we uri ku ifishi. Mu kugenzura rero, batunguwe no kubona umuhungu watanzwe muri rapport ko atari gukora, hashize iminsi ine yose adakora, uyu munsi yasimbuwe n’umukobwa. Bahise bamubaza atangira kurya indimi ngo ni mushiki we, ngo ararwaye n’ibindi. Bahise bahamagara inzego z’umutekano nazo zari aho kuri site zitangira akazi kazo, abandi bana batangira ikizamini cy’uyu munsi”.

Uyu mukobwa wafashwe ashaka gukorera mugenzi we w’umuhungu ikizamini, ni mwene Bazirake na Ingabire Godelive, batuye mu Mudugudu wa Nduruma, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza. Akimara gufatwa, akaba yashyikirijwe RIB ikorera mu Murenge wa Muhoza kugirango hasuzumwe imiterere y’iki kibazo.

Twagerageje kuvugisha umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, ntiyabasha gufata telephone, tumwandikira ubutumwa bugufi tumubaza iby’iki kibazo, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru yari ataradusubiza.

Ubusanzwe mu myigire n’imyigishirize mu Rwanda ndetse no mu mahanga, mu mashuri yisumbuye, gukopera cyangwa gukopeza bifatwa nk’ikosa rikomeye ariko rikagira ibihano bijyanye n’amtegeko yihariye aba yarashyizweho (Internal rules and regulations). Bitewe n’ikigo umwana yigaho, uburemere bw’igihano usanga butandukanye ariko hari n’aho bigera ku kwirukanwa burundu cyane cyane nko mu bigo by’abihayimana gatolika. Ibi byakozwe n’uyu mukobwa ariko n’ubwo bitarahabwa inyito n’inzego zibishinzwe, bikaba bitakitwa gukopera kuko byo bisa nk’ibyihariye kandi ibizamini yageragezaga gukora bikaba biri ku rwego rw’Igihugu kuko bitegurwa na NESA.

Ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye (O’Level), igisoza icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye (A’Level) ndetse na TVET, byatangiye mu Gihugu hose kuwa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021.

Muri rusange, abanyeshuri biyandikishije mu gukora ibizamini bya Leta ni 122,320 mu cyiciro rusange, barimo abahungu 67,685 n’abakobwa 54,635.

Abanyeshuri biyandikishije mu gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ni 52,145; barimo abahungu 22,894 n’abakobwa 26,892 biga mu mashuri yisumbuye n’amashuri nderabarezi, ndetse na 22, 779 bo mu mashuri y’ubumenyingiro.

Related posts

Mineduc yatangaje ingengabihe y’umwaka w’Amashuri 2021/2022

Christian Hakorimana

Afrobasketball: Senegal yegukanye umwanya wa 3(amafoto)

Christian Hakorimana

Musanze: Abarenga 40 basanzwe mu birori bitegura ubukwe (Kitchen Party)

Shyaka Josbert

8 comments

Mwami Jean Damascene July 23, 2021 at 6:56 pm

Ibi ni nka comedy ubu se humvaga arakora hashize iminsi ine koko? Yarutanze ahubwo

Reply
MWISENEZA Dieudonne July 23, 2021 at 8:09 pm

Ahubwo ni umusazi pe! Uruzi niyo aza kuba umukobwa ku mukobwa.

Reply
J Claude Irakiza July 23, 2021 at 8:15 pm

Ahaaaaa I’m so……… !!
Gusa birakaze tu . Ubwo ubutabera nabwo ni ugukora ibyabwo.

Reply
Pascal July 23, 2021 at 8:54 pm

Ibi bintu ni amayobera !!!! Nonese ubu tuvuge ko Uyu mukobwa ari umu Cherie w’uriya muhungu ku buryo yabonye ataje gukora agahitamo kujya kumukorera ngo hato wenda azabone utunota !!!! Nonese ubundi buriya byashoboka ko n’iyo aza Kwiba bigashoboka, amanota ye yari kuzasohoka atarakoze byose ? Sha ni amayobera pe 😪 Noneho umuntu batanahuje igitsina koko 🙆‍ wenda iyo aza kuba ari umuhungu ku muhungu cga se umukobwa ku mukobwa

Reply
Baganizi JMV July 23, 2021 at 8:58 pm

Abana bagira amanyanga baragwira uyu we ararenze !!! Nizereko Leta itangiye kubona ingaruka zo kurera bajeyi !!! Uyu ni umusaruro wo gusunika abana batagira uburere. Abana babaye ibyigenge nta muntu ukibavuga !!! Nonese niba aziko na mwarimu atamukoraho azabuzwa n’iki kujya Kwiba Exetat ? Ibi mbiheruka kuri Leta ya Habyarimana nibwo umuntu yakoreraga undi ikizamini.

Reply
Micomyiza Henriette July 23, 2021 at 9:01 pm

Ibi bintu birakabije mwa bavandimwe mwe !! Ni ukuri ntabwo nzi aho tuzibandwa tuzerekeza. Gusa abazimu b’i Rwanda badutabare kuko ishyano ryacitse umurizo. Ryabuze gihanura rwose !!! Na ba nyampinga bari gukora amarorerwa nk’aya !!!

Reply
Dalton July 24, 2021 at 11:30 am

Ni agahomamunwa ndabarahiye . So sad to hear

Reply
Mane Aimé July 28, 2021 at 7:34 pm

Yesu we

Reply

Leave a Comment