Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Ubukungu

Visi Perezida wa Malawi yatawe muri yombi aregwa bituga ukwaha.

Ibiro bya Malawi bishinzwe kurwanya ruswa kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, byavuze ko Visi Perezida Saulos Klaus Chilima, yatawe muri yombi bitewe na ruswa imuvugwaho.

Visi Perezida Chilima azagezwa imbere y’urukiko, aho byitezwe ko azashinjwa ibyaha bitatu, harimo imigenzereze ijyanye na ruswa nk’umukozi wa Leta nk’uko ibiro bishinzwe kurwanya ruswa byabivuze mu itangazo.

Mu itangazo ryabyo, ibyo biro byagize biti: “Ku italiki 25 Ukwezi kwa 11, 2022, ibiro bishinzwe kurwanya ruswa, ACB, byataye muri yombi, Dr. Saulos Klaus Chilima hashingiwe ku bivugwa ko hagati y’ukwezi kwa gatatu 2021 n’ukwa cumi 2021, yakiriye indonke ingana n’Amadorali ya Amerika 280,000 hamwe n’ibindi bintu yahawe na Zuneth Sattar, nk’ishimwe nk’uko byatangajwe na Reuters”.

Visi Perezida wa Malawi yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo na ruswa.

Related posts

Chorale Ebenezer/ADEPR Karugira yaririmbye mu mvura y’amahindu benshi buzura umwuka wera [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Umushinga urimo kubaka Gare ya Nyabugogo uzatwara agera kuri miliyari 100Frw.

NDAGIJIMANA Flavien

Rwanda-DR Congo: Hasinywe amasezerano arimo n’ubufatanye mu gucunga umutekano.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment