Amizero
Amakuru Ubuzima

Musanze: ibura ry’amazi rya hato na hato rigiye guhinduka amateka

Ikorwa ry’imihanda mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Musanze ryatumye abatuye muri utwo duce bamaze amezi arenga atandatu bahanganye n’ikibazo kidasanzwe cy’ibura ry’amazi, kuko amatiyo akwirakwiza amazi mu bice by’umujyi yagiye acika mu gihe imihanda yatunganyagwa.

Abatuye mu midugudu ya Rusagara na Mpenge yo mu kagari ka Mpenge mu murenge wa Muhoza bo muri iyi minsi bafite impungenge ko byaba bisa naho bigiye guhumira ku mirari kuko abaturage bari bamaze igihe bifashisha amazi y’imvura ndetse n’amazi y’umugezi wa Mpenge, ariko ubu baribaza uko bazabyifatamo kuko igihe cy’izuba (impeshyi) cyegereje.

Bamwe mu babyeyi batuye muri utwo duce twabuze amazi bavuga ko indwara zikomoka ku isuku nke zagwiriye muri iyi minsi kuko ngo amazi batekesha bakanakoresha indi mirimo yo mu rugo akenshi aba ari ay’imvura.

Uretse ubu buryo bwo gukoresha amazi y’imvura cyangwa amazi y’umugezi wa Mpenge, abatuye mu midugudu ya Rusagara na Mpenge bishoboye batanga amafaranga bagatuma amazi ku mazu ayacuruza, ibintu bavuga ko n’ubundi bivunanye cyane.  

Umwe muri abo baturage waganiriye na www.amizero.rw yagize ati: “Nibura mu rugo dukenera gukoresha amajerekani atanu y’amazi ku munsi, wibaze amafaranga binsaba kwishyura atari munsi ya magana atandatu; kuyabona ntibyoroshye kandi hari ibindi umuntu aba akeneye bimusaba amafaranga nko kurya, n’utundi tuntu dutandukanye. Urumva ko amafaranga ni menshi, dukeneye ko bongera bakadufungurira amazi”.

Abifite batuma abanyonzi kubavomera

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) ishami rya Musanze Bwana Murigo Jean Claude aramara aba baturage impungenge aho avuga ko iki kibazo kiri kuvugutirwa umuti. Yagize ati: “Bitarenze igihe cy’ibyumweru bibiri, ikibazo cy’ibura ry’amazi giturutse ku ikorwa ry’imihanda kiraza kuba cyabaye amateka. Ubundi amazi yabaga make bitewe n’amatiyo yangiritse mu gihe hakorwaga imihanda, bikaba ngombwa ko habaho gusaranganya. Gusa kuri ubu amatiyo yari yaracitse ari gusanwa, hari no gutegurwa uburyo uduce twajyaga tubura amazi tutazongera kuyabura.”

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) ishami rya Musanze yanongeyeho ko kandi ibyo bizagerwaho kuko hari umushinga wo kubaka ibigega ugamije guca burundu ibura rya hato na hato ry’amazi mu mujyi wa Musanze, ahari kubakwa ibigega bine by’amazi bifite ubushobozi bwa meterokibe z’amazi zisaga ibihumbi bitanu, imiyoboro migari ireshya na kilometero 47 n’imiyoboro mito y’amazi ireshya na kilometero 100.

Si ubwa mbere ikorwa ry’imihanda riteje ikibazo cy’amazi mu mujyi wa Musanze kuko n’ubundi ikibazo nk’iki cyari giherutse muri 2020, ubwo hubakagwa umuhanda uva mu mujyi wa Musanze rwagati ukagera ku kigo cy’amashuri cya Sonrise unyuze ahitwa mu Ibereshi.

Related posts

PNL: Musanze FC isubiriwe na Police FC, Etincelle yigaranzura AS Kigali

NDAGIJIMANA Flavien

Tour de France: Matej Mohoric yegukanye agace ka 19

NDAGIJIMANA Flavien

Nubwo yakatiwe igifungo cy’umwaka ashobora kutazigera yinjira muri gereza: Nicolas Sarkozy

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment