Amizero
Ahabanza Amakuru ITEGANYAGIHE Umutekano

Rubavu: Abaturage bari guhunga kubera umutingito ukabije wangije byinshi [AMAFOTO]

Abaturage b’Umujyi wa Gisenyi bahiye ubwoba nyuma y’uko Nyiragongo irutse, nyuma hakaza umutingito udasanzwe wasatuye igice kinini cy’uyu Mujyi, ibintu byatumye ab’inkwakuzi bahambira utwangushye bakajya mu tundi duce tw’Igihugu.

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021 nibwo ikirunga cya Nyiragongo giherereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangiye kuruka, kiruka gitunguranye kuko nta mitingito yabanje kandi ubusanzwe kibanza guteguza. Binyuranye n’uko abantu bibwiraga, bigeze mu gicuku (ahagana Saa saba z’ijoro) nibwo hatangiye kumvikana imitingito. Iyi mitingito yari ku gipimo cyo hasi, benshi bayifashe nk’isanzwe banemezako ubwo iri guterwa n’isubirana ry’ubutaka.

Ku wa mbere tariki 24 Gicurasi, mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Gisenyi, hagaragaye kwiyasa k’ubutaka, ibintu bitanatinye imihanda ikomeye ya kaburimbo, inzu nziza zigeretse, amashuri, amavuriro n’ibindi.

Ibintu byarushijeho kuba bibi kuri uyu wa Kabiri mu gitondo ubwo benshi bari batangiye gusubiza agatima impembero bumvako ibintu byasubiye mu buryo nyamara batazi ko haje karundura. Guhera mu ma Saa mbiri y’igitondo hatangiye imitingito idakuraho, yangiza byinshi mu bikorwaremezo birimo inzu nyinshi zigeretse (etages), imihanda,…

Abaturage bamaze kubona ibi byose, bamwe bahise bafata umwanzuro wo kuba bagiye mu duce tundi tw’Igihugu tutagezweho n’izi ngaruka. Abo umunyamakuru wa www.amizero.rw yasanze ahategerwa imodoka (Rubavu Tax Park) cyangwa se Gare ya Rubavu, batangaje ko badashobora kurara muri Rubavu kuko ngo ibyo babonye bihagije. Bavuze ko iruka rya Nyiragongo ntacyo ryari ribatwaye kuko ngo babimenyereye, ko ahubwo ikibazo ari ukuntu ubutaka buri kwiyasa/kwisatura, ibintu bemezako bidasanzwe kuko ngo uku gusaduka gufite icyo guhatse. Bavuze ko umugende watewe n’iyi mitingito ari muremure cyane kuko uva mu bice bya ruguru ya Buhuru, ukamanukana Muhato, ugakomeza kuri ADEPR, ugakomeza mu mujyi rwagati, ukanyura ahitwa kwa Rujende, ku bitaro ngo ukarengera mu kiyaga cya Kivu. Ngo aha wanyuze hose niko wagiye wangiza ibyo wasanze.

Ngo n’ubwo ntaho wahungira urupfu, ngo ariko nanone ntiwabura gutaratambya kuko ngo ibyabaye muri Gisenyi bidasanzwe. Bavugako babaye bagiye i Kigali ndetse na Musanze no mu tundi duce tw’Igihugu ku buryo ngo bazagaruka bamaze kumenya uko byarangiye.

Bimwe mu bikorwa rusange byabaye bifunzwe

Kubera uyu mututu wiyashije ukahuranya rwagati mu mujyi wa Gisenyi, hari ibikorwa rusange byabaye bifunzwe by’agateganyo

1. Ishuri ryahoze ryitwa ESSA Gisenyi ryabaye ryimuriwe ahitwa Shwemu kuko uyu mututu waryahuranyije hakangirika byinshi, bityo abana bakaba batakomeza kuryigiramo.
2. TTC Gacuba II nayo yabaye yimuriwe muri College Inyemeramihigo (College de Gisenyi) iri mu Rugerero kuko uyu mututu wanyuze neza mu butaka bwa ADEPR (hagati y’urusengero n’amashuri) bikaba bikomeje kugaragarako bishobora kwiyongera uko hakomeza indi mitingito.
3. Isoko rya Gisenyi naryo ryafunzwe kuko agace riherereyemo nako kanyuzwemo n’uyu mututu. N’ubwo ryo ubwaryo ritasenyutse, inzu cyane cyane iz’amagorofa zasenyutse cyangwa se bimwe mu bice byazo bikagwa. Abacururiza muri iri soko babwiweko bagiye kwimurirwa mu yandi masoko atatu ari hafi ari yo: Mbugangari, Karukogo na Rugerero ngo bakazagaruka bimaze guterera.
4. Amwe mu mashuri mpuzamahanga yabaye asubitse kwigisha kugeza igihe bizagabanyukira.
5. Guhera mu ma Saa sita, ama Banks n’izindi services nyinshi zitangirwa mu mujyi rwagati cyangwa ahandi hari inzu ndende zafunze.
6. Hari imihanda yafunzwe kuko yaciwe n’uyu mututu. Twavuga nk’umuhanda uva ku kibuga cy’indege ukanyura kuri ADEPR, umuhanda uva kwa Rujende uzamuka ku isoko n’indi iri mu mavene (avenue).

7. Ibitaro bya Gisenyi nabyo byimuye zimwe muri services hasigara OPD gusa. Maternite yagiye mu Rugerero ahasanzwe hari ikigo cya Covid-19, Chirurgie na Néonatologie byagiye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri naho Medecine Interne ijyanwa ku bitaro bya Shyira biherereye muri Vunga mu Karere ka Nyabihu.

Urwego Bank nabo bahise bafunga kubera ubukana bw’umutingito/Photo Amizero.rw
Bank of Africa nabo ntibasigaye/Photo Amizero.rw
Abanyeshuri ba TTC Gacuba II bajyanywe kuri College de Gisenyi/Photo Amizero.rw

Abayobozi ku nzego zitandukanye bakomeje guhumuriza abaturage babasaba ko batakuka umutima, ahubwo bakwiye gushyira hamwe bafashanya, bakirinda ibihuha akenshi bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nka Watsapp n’ahandi kuko ngo mu bihe nk’ibi impuha ziba nyinshi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bwana Gatabazi J.M.V wahise asura abaturage ba Rubavu nyuma y’iri ruka rya Nyiragongo, yavuze ko Leta y’u Rwanda ikunda abaturage bayo kandi ibahora hafi ngo ari nayo mpamvu Minisiteri ibishinzwe ndetse n’Ikigo gishinzwe ibya Mines, Peteroli na Gaz nabo baje kugirango barebe mu buryo bwimbitse imiterere y’iki kibazo barebe ingaruka gishobora kugira ku baturage ndetse barebe n’ingamba zafatwa.

Ku isonga ry’ikirunga cya Nyiragongo/Photo Internet.

Impuguke mu by’ibirunga zikorera mu kigo OVG gikorera i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangaje ko ku bufatanye na Monusco bakomeje ubushakashatsi bareba isaha ku isaha uko byifashe kuri Nyiragongo. Batangaje ko uyu munsi ikirunga cyatangaga ibimenyetso bisanzwe bigaragara iyo ikirunga cyarekeye aho kuruka birimo imyotsi ivanze n’umucanga (ivu) naryo ryiriwe mu kirere cya Rubavu na Goma ndetse n’utundi duce twegereye Nyiragongo. Bavuze ko imitingito iri kumvikana iri guterwa n’isubirana ry’ubutaka.

Nyiragongo ni kimwe mu birunga bicyaka (Active volcanoes) bibarizwa muri Kivu y’Amajyaruguru. Giherereye kuri Kilometero 10 mu Majyaruguru ya Goma. Cyatangiye kuruka mu 1884, iruka ryacyo rya vuba ni iryo mu 1977, cyongera muri 2002 aho cyangije umujyi wa Goma kugera kuri 40% kikica abagera kuri 250. Kuri iyi nshuro(2021) cyageze muri Goma kuri Km 1.5 uvuye ku kibuga cy’indege cya Goma cyangiza byinshi birimo inzu, imihanda ndetse abagera kuri 15 nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye. Ibirutsi byacyo kandi byinjiye no mu Rwanda mu Murenge wa Cyanzarwe cyangiza imirima irenga hegitari eshatu zari zihinzeho imyaka y’abaturage.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, imitingito iracyumvikana cyane mu mujyi wa Gisenyi n’ahahakikije, abaturage nabo bakaba ari benshi muri Gare bategereje imodoka zibajyana mu bindi bice bitari Rubavu. Abandi nabo batahunze bakaba bakomeje gukurikiranira hafi impinduka zisshobora kuba isaha ku isaha.

Amafoto:

Abantu bari benshi muri Gare ku buryo bamwe babuze imodoka ndetse izindi z’abikorera zongeza ibiciro/Photo Amizero.rw
Umuhanda unyura kuri ADEPR uvuye kuri Gare wafunzwe/Photo Amizero.rw
Inzu zasadutse cyane kubera umututu /Photo Amizero.rw
Bamwe bapakiye imodoka bahungira ahandi/Photo Amizero.rw
Umuhanda wa kaburimbo wasadutse mu duce dutandukanye tw’umujyi/Photo Amizero.rw
Umusigiti mukuru wa Gisenyi wangiritse igice cy’imbere hejuru/Photo Amizero.rw
Ku rusengero rwa ADEPR ku rurembo naho hangiritse cyane/Photo Amizero.rw
Etages zikikije isoko ziri mu byatumye bafunga isoko kuko zangijwe cyane n’umututu wahuranyije umujyi wa Gisenyi/Photo Amizero.rw
Abaturage bari benshi ku isoko rya Gisenyi rimaze gufungwa/Photo Amizero.rw

Related posts

Amerika yafatiye ibihano abasirikare barimo Brig Gen Andrew Nyamvumba wa RDF.

NDAGIJIMANA Flavien

Gatsibo: Umwana w’imyaka 13 yishe mugenzi we w’imyaka 12 amuteye igisongo.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare ba RDF basaga 700.

NDAGIJIMANA Flavien

7 comments

Pascal May 25, 2021 at 5:56 PM

Ibi bintu birakabije pe !!! Nonese ko numvise Mayor wa Rubavu kuri Radio Rwanda avuga ko nta bantu bari guhunga kandi njye ubwanjye navuganye ndetse nkibonera benshi bageze i Kigali. Ariko Mana politike nimbi. Aho atafashe iya mbere ngo asabe RITCO nyinshi zitware abaturage bashaka kugenda, arihandagaza ngo ni abanyamahanga bari guhunga !!! Ubwo se habaye ibindi bibi yabisobanura ngo iki ? Gusa abatuye Rubavu mukomere Imana irabazi

Reply
Augustin May 25, 2021 at 6:29 PM

Murakoze kuri iyi nkuru irimo amakuru acukumbuye

Reply
Jerome May 25, 2021 at 8:54 PM

Iyi nkuru ikoze neza pe. Merci bro

Reply
Fiacre May 26, 2021 at 2:43 AM

Ndabona umutingito uje usimbura corona ndakurahiye ! Nyagasani atwigarurire pe ! Natwe i Muhanga turatigiswa tukava mu mazu tugirango araguye! 🙆🏻‍♂️ Abatuye Rubavu mwihangane Imana irabazi kandi irabakunda.

Reply
Habiyakare May 26, 2021 at 3:06 AM

Guhunga byo nibyo bikwiye kuko ntiwahamya ko iyi mitingito idakurikirwa nanone n’iruka ry’ikoranabuhanga. Ahubwo ubuyobozi bubafashe kubona imodoka.

Reply
Niyomugabo Janvier May 26, 2021 at 3:11 AM

Izo ni imbaraga z’Imana ariko nimuhumure kuko ibintu byose ni Imana ibikora kandi biva mu gushaka kwayo!!!

Reply
Pascal June 5, 2021 at 6:18 AM

Imitingito isa n’iri kurangira ubuzima bwagarutse. Gusa Mayor #Gilbert akwiye gusaba imbabazi abaturage ba Rubavu ndetse n’abanyarwanda muri Rusange. Kwihandagaza ngo “amazu yasenyutse ni ashaje, ayubatse mu manegeka”. Ubwo se iriya mihanda ya kaburimbo Leta iri kubaka nayo irashaje ? Ngo nta munyarwanda wahunze, ngo ni abanyamahanga 🤭😪😪😪😓😓 ubwo Rubavu ituwe n’abanyamahanga.
Ikibabaje ni uko yavuze ibyo yamaze guhungisha umuryango we kareeeee!!

Reply

Leave a Comment