Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Musanze: Chorale Bethel yo kuri ADEPR Nyarubande yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Humura’.

Chorale Bethel ikorera umurimo w’Imana ku Itorero rya ADEPR Nyarubande, Paruwasi ya Bukane, Ururembo rwa Muhoza, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa ‘Humura’ irimo amagambo afasha abacitse intege kuzisubirana.

Indirimbo ‘Humura’, igiye hanze nyuma y’izindi zirimo iyitwa Yesu araje ndetse n’iyitwa Nimushake Uwiteka, indirimbo zakunzwe bitewe n’amagambo yuje ubutumwa bwiza azikubiyemo.

Indirimbo ‘Humura’ yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022, irimo amagambo y’ihumure, aho nko mu gice cya kabiri bagira bati: “Hari aho twageze tubona ubuzima bwacu burangiye, itubundikiza amababa yayo, iratubwira iti nzabomora, nzabahumuriza, nzabarinda, nzababera byose mbahe n’ibyo mukeneye”.

Kugeza ubu Chorale Bethel imaze gukora ibikorwa byinshi by’ivugabutumwa birimo nko gufasha abatishoboye nkuko umuyobozi wayo ushinzwe indirimbo, Tuyishime Patrick yabitangaje mu kiganiro na WWW.AMIZERO.RW, akaba yavuzeko ngo n’ubwo bitoroshye bifuza ko ivugabutumwa ryava mu kubwirizwa gusa rikajya mu bikorwa, ariyo mpamvu bafashe umwanzuro wo kwishakamo ibisubizo mu mbaraga nke zabo bagafasha abatishoboye.

Chorale Bethel yo kuri ADEPR Nyarubande mu Karere ka Musanze.

Yanditswe na Turirimbe Didace @ WWW.AMIZERO.RW

Related posts

Uganda yasabwe na Amerika kwakira abahunze Afghanistan bagera kuri 2000.

NDAGIJIMANA Flavien

Ingaruka ku bagabo bakunda koga amazi ashyushe buri gitondo.

NDAGIJIMANA Flavien

Nyuma y’ibihe bikarishye bya Covid-19, Chorale Sion yasubukuye ivugabutumwa mu zindi Ntara [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment