Amizero
Amakuru Imikino

Amatariki y’itangira rya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahindutse.

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu bagabo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri yajemo impinduka bijyanye n’amatariki izatangiriraho, iva ku itariki ya 16 Ukwakira ijya ku ya 30 Ukwakira 2021.

Byari byaramaze kwemezwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ko Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ko izatangira tariki 16 Ukwakira 2021. Gusa kuri ubu hamaze kuba impinduka ku bijyanye n’amatariki nk’uko byemejwe na Ferwafa mu kiganiro Urubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda.

Tariki 16 Ukwakira 2021 niyo yari itariki yo gutangira Shampiyona y’Umupira w’amaguru mu bagabo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, ikaba yimuriwe tariki 30 Ukwakira 2021, bitewe n’uko Shampiyona y’Icyiciro cya kabiri igikomeje hashakwa amakipe abiri azazamuka mu cyiciro cya mbere.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryatangaje ko bitashoboka ko watangiza Shampiyona y’Icyiciro cya mbere kandi icya kabiri bagikina. Bavuze ko ari ngombwa ko amakipe azaba azamutse nayo abona agahe gato ko kuruhuka ndetse akanitegura Icyiciro cya mbere.

Amakipe atandukanye mu Cyiciro cya mbere mu Rwanda akomeje kwitegura iyi shampiyona, akaba akomeje gukina imikino ya gicuti agerageza abakinnyi bashya yaba abo mu Rwanda ndetse n’abaguzwe mu mahanga.

Rayon Sports na APR FC ni Amwe mu makipe ajya ahangana bigakomera/Photo Internet.

Related posts

Umuryango w’Abibumbye washimye Perezida Magufuli ku byiza yasize agejeje kuri Tanzania

NDAGIJIMANA Flavien

Kenya: Umushinga BBI wa Uhuru Kenyatta watewe utwatsi

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yashyizeho umutwe w’igisirikare wihariye.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment