Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Bimwe mu by’ingenzi byaranze Perezida Magufuli wa Tanzania watabarutse ku myaka 61.

Dr. John Pombe Joseph Magufuli, umuhungu wavutse ku muhinzi-mworozi utifashije akaza kuba Perezida wa Tanzania mu mwaka wa 2015, yapfuye ku wa gatatu tariki 17 Werurwe 2021 afite imyaka 61 irengaho amezi hafi atanu, leta itangaza ko yazize ibibazo by’umutima nyamara amakuru akaba akomeje kuvugako ashobora kuba yazize Coronavirus.

Uyu wigeze gushimagizwa kubera uburyo bwe bw’imikorere burimo no kuvuga atarya indimi, yagezeho aba umutegetsi utavugwaho rumwe, by’umwihariko ku bijyanye na gahunda ye ijyanye n’icyorezo cya coronavirus.

Mu 2020 yatorewe manda ya kabiri, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinjaga uburiganya mu matora no kubatera ubwoba.

Mbere yuko aba perezida, yahimbwe izina rya ‘tingatinga’ – rya ya modoka ninini ikora imihanda – kubera kuyobora gahunda yo gukora imihanda ubwo yari minisitiri w’ibikorwa-remezo, ndetse nyuma aza gushimagizwa kubera uko yitwaye ku kibazo cya ruswa n’uburyo yangaga bikomeye isesagurwa ry’amafaranga.

Nka perezida, yanashinjwe kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi no kugabanya ubwisanzure bumwe na bumwe, ariko nyuma y’urupfu rwe, mu kwibaza ku gihe yamaze ku butegetsi hazajya hibandwa ku buryo bwihariye bwe wenyine mu guhangana na Covid-19.

Ubwo Covid-19 yageraga muri Tanzania, Perezida Magufuli ntabwo yemeye ibyo gutuma abantu baguma mu rugo. Yashakaga ko bajya mu nsengero, kiliziya no mu misigiti gusenga.

Magufuli, wari umukristu gatolika ukunda gusenga, yigeze kuvugira kuri altari muri kiliziya yo mu murwa mukuru Dodoma ati: “Coronavirus, iyi ikaba ari shitani, ntabwo ishobora kurokoka mu mubiri wa Kristu… Izahita ishya ako kanya”.

Kuva mu kwezi kwa gatandatu mu 2020, ubwo yatangazaga ko iki gihugu “kitakirangwamo Covid-19”, uyu perezida, ari kumwe n’abandi bategetsi bo hejuru muri leta, bannyeze akamaro k’udupfukamunwa, bashidikanya niba gupima ubwandu hari icyo bimaze, ndetse bamera nk’abashwaza ibihugu baturanye byashyizeho ingamba zo guhangana n’iyi virusi.

Muri Tanzania hari hari ugupima gucye kandi nta gahunda zashyizweho zijyanye n’igikorwa cyo gukingira coronavirus, bituma iki gihugu gisigara kimeze nk’igikora ibyacyo cyonyine.

Ariko ubwo yarahizwaga nka perezida mu kwezi kwa cumi mu 2015, kuri manda ya mbere y’imyaka itanu, Magufuli yasaga nk’umuntu Tanzania yari icyeneye – umutegetsi utanga umusaruro kandi udashobora kurya ruswa.

John Magufuli mu ncamake

  • Yavukiye i Chato, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania, mu mwaka wa 1959
  • Yize ubutabire (chimie/chemistry) n’imibare kuri Kaminuza ya Dar es Salaam
  • Yabaye umwarimu w’ubutabire n’imibare
  • Yatowe bwa mbere nk’umudepite mu 1995
  • Yabaye minisitiri mu 2000
  • Yatorewe kuba perezida bwa mbere mu 2015
  • Yatsindiye manda ya kabiri mu mwaka wa 2020
Perezida Magufuli yakundaga ibikorwa by’umuganda/Photo Internet
Magufuli yakundaga gusabana n’abaturage be /Photo Internet

BBC

Related posts

Perezida Kagame yirukanye muri RDF abasirikare bakuru barimo Maj Gen Aloys Muganga.

NDAGIJIMANA Flavien

Abasirikare 302 kabuhariwe bo mu ngabo z’u Rwanda basoje amahugurwa y’ibanze [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Macron yarahiriye kuyobora u Bufaransa muri manda ya kabiri.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment