Amizero
Ahabanza Amakuru Ubutabera Ubuzima

Menya aho Paul Rusesabagina wamaze gusohoka muri gereza aherereye.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, Leta y’u Rwanda yarekuye Paul Rusesabagina wari umaze imyaka hafi ibiri afungiye muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere, bikaba byabaye ku mbabazi za Perezida wa Repubulika nyuma yo kwandika azisaba mu mwaka ushize wa 2022.

Mu itangazo yasohoye, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Amerika, ivuga ko ishimira abayobozi b’u Rwanda ku bushake bakoresheje mu kurekura Rusesabagina kugira ngo yongere guhuzwa n’umuryango we. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Antony Blinken avuga ko Amerika yifuza u Rwanda rutekanye, rutera imbere, kandi ko nta mwanya urugomo rwa politiki rukwiye kugira muri izo mpinduka.

Ministri Blinken yashimiye kandi abayobozi b’Igihugu cya Katari, bagize uruhare kugira ngo Rusesabagina arekurwe. Amakuru yashyizwe ahagaragara n’abakozi bo hejuru bo muri guverinoma ya Amerika ni uko ubu Rusesabagina ari mu maboko ya Ambasade ya Katari mu Rwanda. Azahamara igihe gito, ahave ajya i Doha muri Katari, nyuma azatahuke ajya muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Paul Rusesabagina yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25, nyuma y’uko inkiko zimuhamije ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba. Mu Mpeshyi ya 2021 nibwo yisanze mu Rwanda, avuye muri Katari, mu buryo imwe mu miryango y’uburenganzira bwa muntu yagereranije no “gushimuta”, kuko yisanze yageze i Kigali mu buryo atari yateganije.

Paul Rusesabagina arekuwe hamwe n’abandi barimo Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ndetse n’abandi basaga magana atatu barekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, nyuma yo kwandika babisaba nk’uko byatangajwe n’inzego zitandukanye zibifitiye uburenganzira.

Paul Rusesabagina yambitswe umudali na Perezida George W Bush wa USA kubera Filime ‘Hotel Rwanda’.

Related posts

Intare ebyiri zo muri Pariki y’Akagera ziherutse gupfa.

NDAGIJIMANA Flavien

APR FC yo mu Rwanda yasezerewe rugikubita nyuma yo kunyagirwa na US Monastir yo muri Tunisia.

NDAGIJIMANA Flavien

Teodoro Obiang Ngwema w’imyaka 80 yatsindiye kongera kuyobora Guinée Equatoriale ku nshuro ya gatandatu.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment