Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Mashami Vincent yikorejwe umusozi n’icya semuhanuka FERWAFA yakubise abanyarwanda

Nyuma yo kugijyaho impaka bucece, kuri uyu wa gatatu tariki ya 03 Werurwe 2021, Mashami Vincent wari usanzwe atoza ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) yashyize umukono ku masezerano Ferwafa ishimangira ko ariwe mutoza bari bakeneye.

Nyuma yo gusezererwa na Guinea batsinzwe igitego 1 ku busa muri ¼, bakigera i Kigali Mashami Vincent yatangaje ko ku bwe ntacyo abona cyamusubiza mu kazi ureste icyemezo cy’ababifite mu nshingano.

Kuwa mbere w’icyumweru gishize Igihe.com yaciye amarenga ko byamaze kwemezwa ko Mashami yongererwa amasezerano ku mpamvu z’uko imanza zitandukanye FERWAFA yatsinzwemo ndetse n’imicungire mibi y’umutungo yakozwe mu hahise h’iyi nzu ireberera umupira w’amaguru mu Rwanda zateje igihombo gikomeye, bityo akaba ari nta yandi mahitamo mu gushaka umutoza usibye kongerera amasezerano umunyarwanda Mashami wasimbuye Johnathan Mcnstry wari wirukanwe.

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, mu izina rya FERWAFA, umunyamabanga wayo bwana Uwayezu Francois Regis yatangaje ko nta kabuza uyu mutoza  bamufitiye icyizere ko azabageza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya 2022. “ Tunejewe no kongera gukinana n’umutoza w’umuhanga kandi w’umunyabigwi. Mashami Vincent ni umutoza wazanye impinduka mu ikipe cyane cyane ikinyabupfura ndetse n’umurava mu bakinnyi ndetse yewe ntidushidikanya ko yagaruye n’imyumvire myiza mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi”.

Bwana Francois Regis

Regis Francois akomeza agira ati: “Tumufitiye icyizere cyo kugeza ikipe y’igihugu amavubi mu mikino yanyuma y’igikombe cy’isi cya 2022. Turabizi ni umusozi dufite wo kurira ariko ibi byose bizagerwaho nta kabuza kuko Minisiteri ya siporo na FERWAFA byiteguye gusenyera umugozi umwe”.

Mbere y’uko ikipe y’Igihugu Amavubi yerekeza i Douala muri Cameroon, umutoza Mashami Vincent yari asigaje ukwezi kumwe ngo amasezerano ye y’umwaka umwe yari afite yo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi arangire.

Benshi bakomeje kwibaza ahazaza h’iyi kipe ifite imikino yo mu marushanwa atandukanye yari isigaje igihe gito ngo ibe iy’iragira ikicyura, gusa Minisport na Ferwafa bagaruka kuri iki kibazo bavuga ko kizabonerwa igisubizo nyuma y’imikino ya CHAN 2021.

Ubwo yahabwaga amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi muri Gashyantare 2020, Mashami yari yahawe inshingano zo kugeza iyi kipe mu mikino ya nyuma y’amakipe y’ibihugu muri Afrika, guhesha iyi kipe itike yo guhatanira igikombe cy’isi ndetse no kugeza iyi kipe mu mikino ya nyuma ya CHAN yewe ndetse akanayigeza muri ¼ cya CHAN yabereye mu gihugu cya Cameroon.

Ahagana mu mpera z’ukwezi kwa mbere, abasore b’Amavubi berekeje i Douala badahabwa amahirwe ariko baza kwitwara neza mu itsinda rya kane barimo barisohokamo bari ku mwanya wa kabiri n’amanota 5, inyuma ya Morocco yari iyoboye itsinda. Ibi babigezeho nyuma yo kunganya na Uganda craines ubusa ku busa, Morocco ubusa ku busa ndetse batsinda Togo ibitego 3 kuri 2. Iyi iba itsinzi ya mbere nyuma y’imikino 9 yose yari imaze itazi intsinzi mu gihe cy’amezi asaga 15.

Related posts

Abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi mu Bufaransa.

NDAGIJIMANA Flavien

CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahagaritswe ku mirimo.

NDAGIJIMANA Flavien

Umunsi mpuzamahanga wo gusomana usanze iminwa ya benshi ipfutse kubera Coronavirus.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment