Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Lt. Colonel Didier wari umujyanama muri FLN yishwe na FARDC.

Lt.Colonel Butera Didier wahoze ari umukinnyi mu ikipe ya Mukura Victor Sport ibarizwa mu Karere ka Huye, akaba yari  Umujyanama mu bya gisilikare muri CNRD/FLN yishwe n’ingabo za Congo Kinshasa FARDC zimutsinze mu birindiro bye byari ahitwa i Mwenga.

Amakuru ava muri Sheferi ya Birara, muri Zone ya Mwenga, avuga ko mu ma saa munane z’ijoro humvikanye urusaku rw’amasasu mu ishyamba risanzwe ryihishemo abarwanyi ba FLN bari ku iposita yari ikuriwe na Lt.Col Butera Didier wari usanzwe ari Umujyanama wa General Habimana Hamada.

Umwe mu baturage batuye muri ako gace, yavuganye n’imboni ya Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko bumvise ayo masasu. Yavuze ko habaye kurasana kuva saa munane z’ijoro kugeza mu gitondo cyo kuwa gatanu taliki 08 Mutarama 2021. Ngo kuva ayo masaha, nibwo ingabo za FARDC n’abakozi b’urwego rw’ubutasi rwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo batangiye gusaka mu bihuru byo mu gashyamba kari hafi aho bahasanga umurambo wa nyakwigendera ndetse n’abasore babiri bari bamurinze.

Umuvugizi wa Operasiyo Zokola I Kapiteni Dieudonne Kasereka yemeje ayo makuru mu kiganiro yahaye Umunyamakuru wa Rwandatribune ukorera muri Uvila. Yagize ati: “ni koko habaye kurasana hagati y’ingabo zacu n’inyeshyamba z’abanyarwanda zo muri FDLR/FLN, kandi iki gikorwa cyatanze umusaruro.  Twabashije gutsinsura umwanzi ndetse n’uwari ubayoboye Lt.Col Butera yahaguye. Turagira inama abarwanyi b’uyu mutwe kwishyikiriza ingabo za MONUSCO cyangwa iza FARDC tukabafasha gutaha iwabo”.
Uyu muvugizi kandi arashimira ubufatanye bw’ingabo n’abaturage kuko bukomeje gutanga umusaruro.

Ibi bije byiyongera ku ifatwa mpiri rya Col.Habiyaremye Jean uzwi ku mazina ya Irombe na Captain Rusine;  bombi ba FLN n’urupfu rwa Col.Fabien wari wungirije Gen.Jeva nawe uherutse kwicwa, ubu bakaba bari mu maboko ya FARDC. Ku ruhande rwa FLN ntawe urahakana aya makuru cyangwa ngo ayemeze.

Col. Fabien wari wungirije Gen.Jeva yahitanywe n’ingabo z’u Burundi/Photo Internet.

Lt.Col Butera Didier yari muntu ki?

Amazina ye y’ukuri ni Butera Augustin, yavutse mu mwaka wa 1976 avukira muri Komini Ngoma, Perefegitura ya Butare ubu ni mu Majyepfo, mu Karere ka Huye ahitwa mu Matyazo. Mbere ya 1994 yari umukinnyi mu ikipe ya Mukura V Sport. Yinjiye mu mutwe wa ALIR mu mwaka wa 1998 ahitwa i Nsele muri Zayire(ubu ni muri DRC), akaba yarakoze amahugurwa ya gisilikare muri Zambiya avayo mu mwaka wa 1999 aho yakuye ipeti rya Liyetena, nyuma yoherezwa ahitwa Mutotomoya i Puweto aho ALIR yaje guhinduka FDLR  yarwanaga ku ruhande rwa Perezida Laurent Desire Kabila.

Butera Augustin yaje koherezwa muri Burigade(Brigade) yitwaga Dragon muri 2000, ahamara umwaka nyuma ashingwa indi mirimo muri Burigade ya Horizon yari ikuriwe na Maj. Protais Mpiranya ubu ushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi. Ubwo CNRD Ubwiyunge yavukaga,  Butera Augustin yari mu gice cya FDLR Sud, cyari gukuriwe na Gen.Hamada Habimana, akaba yari amubereye umujyanama mu bya gisilikare.

Related posts

Umutingito ukomeye uri ku gipimo cya 7.2 wishe abantu basaga 304 muri Haïti.

NDAGIJIMANA Flavien

Abantu babarirwa mu bihumbi bagiye kureba iruka ry’ikirunga batangira kotsa inyama muri ayo mazuku [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Abarwanyi ba FLN baturutse i Burundi bagabye igitero ku ngabo z’u Rwanda mu Bweyeye.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment