Amizero
Ahabanza Urukundo

Ni iki umugore yakora igihe umugabo we yamuciye inyuma? Dore inama zagufasha!

Umaze igihe ubana n’umugabo wawe ariko uhora umukeka ko yaba aguca inyuma bitewe n’imyitwarire idasanzwe umubonana. Biranashoboka ko waba waramufatiye muri icyo gikorwa ariko ukaba wibaza uko wabyifatamo, niba mwatandukana cyangwa se niba hari icyo wakora ngo umubano wanyu usubire uko wahoze.

Ikibazo cyo gucana inyuma hagati y’abashakanye kiri muri bimwe bigora uwaciwe inyuma kwihanganira. Nubwo ariko atari ikibazo buri mugore waciwe inyuma n’umugabo we atapfa kwigobotoramo, hari inama urubuga love intelligence rutanga z’uko umugore wahuye n’iki kibazo yabyitwaramo. Benshi bibwira ko kuba ukijijwe iki kibazo kitakugiraho ingaruka nk’umuntu udakijijwe ariko byose bijyana n’uko umutima wawe wakira ikibazo.

  1. Kudahita ubishyira ku karubanda

Niba warafashe umugabo wawe aguca inyuma, guhita ubishyira ku karubanda ni ikosa. Icya mbere uba umennye ibanga ubundi ryari iry’urugo, ikindi biba bigoye ko wabasha kwiyunga no kongera kubana n’umugabo wawe amahoro. Impamvu ni uko unabigerageje, amagambo y’abantu yazatuma uhindura icyemezo cyawe.

  1. Wihita ufata umwanzuro wo kwihorera

Muri kamere ya muntu, iyo uhemukiwe, kwihimura no kwihorera nibyo bihita biza mbere mu bitekerezo. Uretse no kuba gusambana n’umuntu utazi uko ubuzima bwe buhagaze wahakura imbwa yiruka, byanatuma nta tandukaniro ugaragaje hagati yawe n’umugabo wawe waguciye inyuma. Ahubwo byatuma ahita abona ko ntakosa yakoze kuko mwese muri bamwe, ntacyo umurushije.

  1. Fata umwanya uhagije wo gutekereza

Twabonye ko guhita uhubuka umushyira ku karubanda atari byiza na busa, ko ndetse guhita wihorera waba uzambije ibintu. Igikurikiraho ni ukwiha umwanya uhagije wo kwiherera ugatekereza ku kibazo cyabaye hagati yanyu. Kuba umuhunze igihe runaka ukajya ahantu hitaruye, bibarinda kuba mwagirana ubushyamirane bwavamo no gukomeretsanya.

Mu gutekereza, uzareba niba nta ruhare ruziguye cyangwa rutaziguye rwamuteye kuguca inyuma. Niba ibyo wasabwaga byose warabikoze, ukaba witwara neza ku buryo bwose bushoboka mu rugo, cyane ku ngingo yo gutera akabariro, biri amahire. Ariko niba ubona hari uruhare wabigizemo nabwo ntibyakubuza gukomeza intambwe ikurikiyeho.

  1. Ikiganiro

Niba waragenzuye ukabura impamvu yamuteye kuguca inyuma, igikurikiraho ni ikiganiro. Musabe umwanya mujye ahantu hihereye nkuko mwajyaga mubigenza ibintu bitarazamba. Hanyuma mu buryo no mu ijwi rituje, mubaze icyamuteye kuguca inyuma, icyo yakuburanye yagiye gushaka ahandi. Abagabo ni abana beza, nuca bugufi azakubwira icyabimuteye. Bityo uzabasha kumenya niba hari uruhare ubifitemo cyangwa ntarwo. Nubwo atari ingeso yahoranye ariko abagabo bagenzi be nabo bashobora kuba barayimwanduje.

Nyuma y’ikiganiro nibwo uzabona n’uko umubabarira. Kubabarira ni irangamuntu iranga abantu bose bakundana. Nutabasha kumubabarira ngo murebe imbere hazaza, umubano wanyu uzaba ushingiye ku buryarya.

Kongera kubaka umubano niba uhisemo ko mwakomeza kubana kubera impamvu z’abana mwabyaranye, inzozi mufite z’ahazaza, byinshi muhuriyeho, urukundo umukunda n’ubwo yaguciye inyuma,…

  1. Mube hafi

Guhunga urugo ntacyo byakugezaho. Guhunga ikibazo siwo muti wacyo. Ugomba kuba mu rugo rwawe ukongera imbaraga aho yakubwiye bipfira mu kiganiro mwagiranye, kandi ukarushaho kumwereka urukundo no kumuba hafi . Bizamurinda kongera gukebaguza.

  1. Mwubakire ku byiza

Nubwo yaguhemukiye ariko ntabwo ibyo akora byose ari amakosa. Ubu mugiye gutangira kuri zeru. Ibibafitiye inyungu nibyo mugomba guha umwanya. Mwubake ubumwe kurusha uko byahoze. Ahanini umugabo ajya guca umugore inyuma kuko nta bumwe bubatse, ibihe bimurinda kwifuza abandi bagore,…

  1. Iyubakemo icyizere

Kuba yaraguciye inyuma icyizere wamugiriraga cyarangiritse. Ugiye kucyubaka bushyashya. Ibuka ko nta cyizere kiri hagati yanyu, umubano wanyu waba wubatse ku musenyi nta shingiro waba ufite. Irinde kumucyurira kuko ikosa yararyemeye ndetse abigusabira imbabazi anagusezeranya ko atazabyongera.

  1. Muhate urukundo

Impamvu nyamukuru yo gucana inyuma kw’abashakanye(iyo atari ingeso) biterwa no kugabanuka ko kwitanaho, guterana umugongo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ingeso mbi ziranga abagore bamwe na bamwe,…

Iki nicyo gihe cyo kumwereka urukundo utigeze umugaragariza. Nicyo gihe cyiza cyo kongera imbaraga aho wadohotse. Ongera wiyiteho, abagabo bakunda umugore usa neza ufite isuku. Mureshye wituma abakowa bakiri bato bamugutwara kandi ntacyo bakurusha uretse kwiyitaho. Itange mu gihe cy’akabariro niba wari usanzwe uri umunebwe.

Nubwo bitoroshye kubabarira no kongera kubaka umubano igihe umugabo wawe yaguciye inyuma ariko birashoboka. Abagushuka guhita usenya bime amatwi. Hari ingo nyinshi zibanye neza kandi barigeze guhura n’iki kibazo ariko kuba barabashije kukigobotoramo neza bikaba bitumye babanye mu mahoro.

Nubwo kandi mwatandukana hari igihe undi washaka yajya aguca imbere aho kuguca inyuma. Ikindi ntugomba kwireba ubwawe ngo wirengagize ahazaza h’abana banyu n’uburere bwabo igihe muzaba mumaze gutandukana. Mwibuke kandi gusenga Imana kugirango ibyo mukora byose biyoborwe nayo, gusa ntimutwarwe nanone n’amasengesho ngo mubure umwanya wo kuzuza inshingano z’abashakanye.

Src.: love intelligence

Related posts

Euro 2021: Italy yageze ku mukino wanyuma (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

AFCON 2021: Menya byinshi ku irushanwa rihuza ibihangage bya Afurika muri ruhago ribera muri Cameroon.

NDAGIJIMANA Flavien

Kiyovu sport idafite umutoza mukuru itsinze Rayon sport, APR FC inyagirira AS Muhanga iwayo

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment