Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko nk’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Muganga yagize uruhare rukomeye mu gutegura ibikorwa (operations) no kuyobora ingabo z’u Rwanda mu burasirazuba bwa DRC.
Maj Gen Nyakarundi yahanwe nk’umukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko zakoze ibikorwa bya gisirikare byo gushyigikira M23.
Amerika yafatiye ibihano Maj Gen Karusisi nk’uwahoze ari umukuru w’umutwe w’ingabo zikora ibikorwa byihariye, akaba ari we, nkuko Amerika ibivuga, wagenzuraga ibikorwa bya gisirikare byo gushyigikira M23.
Brig Gen Gashugi we yahanwe nk’uwasimbuye Maj Gen Karusisi kuri uwo mwanya akaba anashinzwe ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe (Special Operations).
Mu gufatira ibihano RDF, Amerika ivuga ko ingabo z’u Rwanda zahaye ubufasha bw’imikorere butaziguye umutwe wa M23 n’abakorana na wo ndetse zinjiza mu ntambara mu burasirazuba bwa DRC ibikoresho bikataje bya gisirikare, nk’indege nto z’intambara zitajyamo umupilote (drones) n’ubwirinzi bwo mu kirere.
Amerika ivuga ko ubu abasirikare ba RDF babarirwa mu bihumbi bakorera mu burasirazuba bwa DRC, aho barwana ku ruhande rwa M23 kandi bakayifasha mu kugenzura ubutaka.
Amerika ivuga ko RDF inaha imyitozo abarwanyi ba M23 mu bigo bya gisirikare bya RDF ndetse ko RDF ifasha M23 mu bikorwa byo kwinjiza abarwanyi bashya, harimo n’abava mu mpunzi.
Washington ivuga ko M23, ifashijwe na RDF, yakoze ubwicanyi butemewe n’amategeko, ita abantu muri yombi bazira ubusa, inakora iyicarubozo. Nta cyo M23 yahise itangaza kuri ibi birego ariko mu gihe cyashize M23 yahakanye ibirego nk’ibyo.
Kugeza ubu M23 igenzura ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa DRC, mu ntara ya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, birimo n’umujyi wa Goma n’uwa Bukavu.
Nk’ingurane y’ubufasha Amerika ivuga ko u Rwanda ruha M23, Amerika ivuga ko byatumye rugera ku turere dukungahaye ku mabuye y’agaciro two mu burasirazuba bwa DRC, ibyo bigatuma haboneka amafaranga yo gufasha inyeshyamba za M23.
Amerika ivuga ko ubufasha bukomeje RDF iha M23 buteje ibyago byo gutuma intambara ifata indi ntera igahinduka intambara yagutse y’akarere.

